Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

IBUKA y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na IBUKA y’u Bufaransa

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 05-06-2019 saa 12:32:04
Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA (ibumoso) na Fredj, umuyobozi w'Urwibutso rwa De La Shoah (Foto Gisubizo)

Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na IBUKA Ishami ry’u Bufaransa mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe no gukorana bya hafi muri gahunda zo kwibuka n’izindi zishingiye ku ntego zatumye uyu muryango ubaho.

Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya IBUKA zombi wabimburiwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, umuhango wari wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa Madamu Anne Hidalgo n’itsinda ayoboye ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Madamu Rwakazina Marie Chantal, hamwe n’Uw’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne.

Gusura urwibutso rwa Nyanza byabimburiwe n’ubuhamya umwe mu baharokokeye yahaye iri tsinda ry’Abafaransa bari kumwe na Anne Hidalgo, barimo umuyobozi w’Urwibutso rwa De La Shoah ruherereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, Bwana Jacques Fredj.

Umutangabuhanya yababwiye inzira igoranye cyane banyuze mbere yo gutereranwa n’Umuryango w’Abibumbye bari bahungiyeho bazi ko bari bukire, bikarangira bishwe urwagashinyaguro n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta y’icyo gihe.

Hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside no kunamira izo nzirakarengane. Umuhango nyirizina wo gusinya amasezerano y’ubufatanye wahuje Perezida wa IBUKA Prof. Dusingizemungu Jean Pierre n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa De La Shoah Bwana Jacques Fredj.

Mu ijambo perezida wa Ibuka Prof. Dusingizimungu yagejeje kuri abo bashyitsi yavuze ko Umuryango Ibuka wishimiye kwakira abagize IBUKA ishami ry’u Bufaransa mu gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Nyanza, rushyinguyemoAbatutsi biciwe kuri uyu musozi no mu nkengero z’Umujyi wa Kigali bagera ku 96 439.

Yagize ati “Uru rwibutso mwasuye rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi biciwe hano i Nyanza nyuma yo gutereranwa n’Umuryango mpuzamahanga bari bahungiyeho, hari n’abandi bagera ku 9 000 bakuwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hari n’abandi barenga 84 000 bahashyinguye bakuwe mu byobo bari barajugunywemo i Kabuga.”

Yababwiye ko Umuryango IBUKA washinzwe mu mwaka wa 1995, uhuje amashyirahamwe agera kuri 15, ukaba ushinzwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi abacitse ku icumu rya jenoside bakaba bawiyumvamo ndetse ngo bawuhuriyemo mu buryo bw’imibanire yabo.

Prof. Dusingizemungu yagarutse ku ntego z’umuryango IBUKA, harimo kuba hafi abarokotse Jenoside, gukemura amakimbirane y’abagize uyu muryango, gufasha abahuye n’ihungabana, guteza imbere ubutabera no kurwanya umuco wo kudahana, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya ivangura n’ihakana rya Jenoside.

Yavuze ko urwibutso rwa Nyanza ruzengurutswe n’izindi nzibutso zirimo urwa Nyamata, Ntarama, Urwa Gisozi, urwa Rebero, ngo izi nzibutso zikazajya zifashishwa mu kumenya amateka ya Jenoside mu bazajya baba bazisuye.

Yashimiye Umuyobozi w’Umujyi wa Paris ku ruhare yagize mu ishyirwaho ry’urwibutso rwa De LA Shoah mu gihugu cy’u Bufaransa, aho abakeneye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bazajya bifashisha bashyiraho indabo.

Umuyobozi w’Urwibutso rwa De La Shoah, Bwana Jacques Fredj, avuga ko yatangajwe kandi akanababazwa n’amateka ya Jenoside y’abiciwe ku musozi wa Nyanza.

Avuga ko Inama ya mbere abarokotse Jenoside baba i De La Shoah basobanurira neza abantu ibyabaye mu Rwanda, ngo icyo gihe byari amarira n’agahinda kuko ntawushobora kwibagirwa ibyabaye.

Ati “Kubona ikibanza cyo kubakamo urwibutso rwa De La Shoah byaradushimishije, kandi cyari ikintu gikenewe, ni ho twibukira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aya masezerano tugiye gusinyana azatuma duhabwa na IBUKA y’u Rwanda ibimenyetso by’amateka tuzifashisha muri urwo rwibutso.”

Avuga ko mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi humvikanamo akababaro bagize mu gihe bicwaga bakicirwa n’ababo, ni ngombwa kubatega amatwi kugira ngo buri wese abashe gushyikira umubabaro bafite batewe no kubura ababo, no guhigwa nta cyo bacumuye.

Nyuma yo gusinya amasezerano, hanatewe igiti mu busitani bw’urwibutso, umuhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Madamu Anne Hidalgo, umuyobozi w’Urwibutso rwa De la Shoah n’abandi bari kumwe mu ruzinduko.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA (ibumoso) na Fredj, umuyobozi w’Urwibutso rwa De La Shoah (Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.