IBUKA yasabye uwasimbuye Meron kumva ijwi ry’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 03-04-2019 saa 13:18:16
Mutanguha Freddy, Visi Perezida wa IBUKA (iburyo), Agius Carmel, Perezida wa UNIRMCT (uwa kabiri uvuye iburyo) na Kalinda Ndabirora Jean Damascene, umunyamategeko (Foto Gisubizo G.)

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) wanenze imikorere y’uwahoze ari Umucamanza mukuru wa ICTR, Theodor Merron, usaba umusimbuye kumva ijwi ry’abacitse ku icumu mu buhamya batanga no mu bimenyetso bishinja abaregwa gukora Jenoside.

Nk’uko bisobanurwa na Visi Perezida wa kabiri wa IBUKA Mutanguha Freddy, ubuhamya n’ibimenyetso byagiye bihabwa urukiko mu gihe cya Meron ntibyigeze bihabwa agaciro ahubwo yafashe ibyemezo byo kurekura abakoze ibi byaha.

Ati “Kudatanga ubutabera ku bacitse ku icumu ni uguhakana Jenoside, bigaragara ko abacitse ku icumu batigeze bahabwa agaciro n’uru rukiko, byabaviriyemo ihungabana.”

Mutanguha avuga ko ibi Meron yabikoze atabanje kubaza Leta y’u Rwanda cyangwa abacitse ku icumu, ahubwo yihutira kurekura abakoze Jenoside.

Avuga ko mu gihe cya Meron, harekuwe abantu batandukanye barimo Rugambarara Juvenal, Tharcisse Muvunyi, Bagaragaza Michel n’abandi benshi. Ati “Abo bose bagiye barekurwa nta mpamvu igaragara kandi icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasanzwe, hari byinshi bikwiye gukurikizwa kugira ngo bikorwe neza.”

Asaba Umucamanza Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda UNIRMCT (The United Nations International Residual Mechanism for Criminal Tribunals), Agius Carmel, wasimbuye Meron, kumva ijwi ry’abacitse ku icumu mu buhamya n’ibimenyetso batanga mu Rukiko, kwita ku gushakisha ku bataragera imbere y’ubutabera aho kwibanda ku gusubirishamo imanza.

Carmel Agius yavuze ko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi azagifata mu buryo bw’umwihariko, akazumva ijwi ry’abacitse ku icumu, agasesengura ubuhamya bukubiyemo n’ibimenyetso bitangwa kandi ngo mu gihe bibaye ngombwa ko umuntu wahamijwe icyaha cya Jenoside arekuwe anashyirirwaho na nyirantarengwa y’ibyo atazaba yemerewe gukora nko kujya muri Politiki, kwifatanya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi nk’ibi.

Yagize ati “Namenye ko hari ibintu byinshi uwo nasimbuye mu rukiko atumvikanyeho n’abarokotse Jenoside ndetse na Leta y’u Rwanda ku irekurwa rya bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside. Nge icyo nzashyira imbere ni ugufata icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bw’umwihariko, gutega amatwi ijwi ry’abacitse ku icumu n’ibindi bimenyetso bitangwa no kurekura umuntu akerekwa n’ibyo atemerewe kandi atagomba kurengaho.”

Kalinda Ndabirora Jean Damascene, umunyamategeko wa IBUKA, yagaragaje ko hari abatarafatwa ngo baburanishwe ku byaha bakekwaho. Yasabye Carmel kwita cyane ku gushakisha abataragezwa imbere y’ubutabera .

Yakomoje ku bantu bamwe bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari barakatiwe imyaka 30 ikaza kugabanywa mu bujurire, abandi bakaba barahawe imyaka mike cyane kandi bazwi nk’abacurabwenge ba Jenoside, mu gihe abo bakoresheje mu gukora ibyo byaha baburaniye mu Rwanda bagiye bakatirwa igifungo cya burundu kandi banagaragaza ko abo barekuwe n’urukiko rw’Arusha ari bo babahaye umurongo wo gukoreramo bica inzirakarengane.

Ati “Icyo duteze kuri perezida mushya Carmel, ni ukwita ku gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakidegembya hirya no hino mu bihugu no kubacira imanza.”

Mutanguha Freddy, Visi Perezida wa IBUKA (iburyo), Agius Carmel, Perezida wa UNIRMCT (uwa kabiri uvuye iburyo) na Kalinda Ndabirora Jean Damascene, umunyamategeko (Foto Gisubizo G.)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.