Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

IBUKA yagaragaje ikibazo cy’imanza za Gacaca zisaga 140.000 zitararangizwa

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 21-05-2019 saa 17:47:45
Prof. Jean Pièrre Dusingizemungu, Umuyobozi wa IBUKA ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka 25 i Rukumberi (Foto Manishimwe N)

Prof. Jean Pièrre Dusingizemungu, Umuyobozi w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu gihugu cyose hari imanza 141. 209 zaciwe muri Gacaca zikeneye gukurikiranwa zikarangizwa.

Yabivuze mu ijambo yajeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi, mu Karere ka Ngoma, ku itariki ya 19 Gicurasi 2019.

Prof. Dusingizemungu avuga ko ikifuzo ari uko Minisiteri y’Ubutabera yashyira ingufu mu bijyanye no kurangiza imanza za Gacaca, ahereye ku kugaragaza isura y’iki kibazo na zimwe mu mbogamizi zidindiza irangizwa ry’izo manza.

Ati: “Uko bihagaze muri iki gihe, imanza zaciwe muri Gacaca zikeneye gukurikiranwa muri uru rwego ni 141.209. Muri izo ngizo 55.519 zujuje ibisabwa ariko ntabwo zirarangizwa.

Imanza 93.690 bivugwa ko zifite imbogamizi kugira ngo zirangizwe hari izidateye kashe mpuruza, hari abishyuzwa badafite ubwishyu, hari abishyuzwa bapfuye, hakaba abishyuzwa bimutse, hakaba abafunze ubu ngubu badafite imitungo.

Ikindi kandi hari amarangizarubanza adafite amakuru ahagije cyangwa se amarangizarubanza yabuze, ndetse n’abishyuzwa hatazwi aho barengeye.”

Prof. Dusingizemungu avuga ko mu manza zitararangizwa mu gihugu, Intara y’Iburasirazuba yonyine yihariye imanza 72,361, zirenze kimwe cya kabiri k’imanza zose zigomba kurangizwa.

Yagaragaje kandi ko hari n’aho byagiye bigaragara ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze badindiza iki gikorwa cyo kurangiza imanza za Gacaca kubera ubushake buke.

Ariko avuga ko asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ibibazo bikeneye ubutabera kudacika intege nubwo byaba bigoye.

Ati: “Hari abacitse ku icumu rya Jenoside babaza ibijyanye n’izo manza bagatotezwa. Ariko ndasaba abacitse ku icumu kudacika intege ku bw’ibyo bibazo bahura na byo. Kuko gukora ubuvugizi kuri ibi bibazo bigomba guhoraho.

Abatangiye akazi k’ubuvugizi kuva mu minsi yashize ingufu zikagenda zikendera musimburwe muri uyu murimo n’abana twibarutse.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, yabwiye Ubuyobozi bwa IBUKA ndetse n’abitabiriye igikorwa cyo kwibuka i Rukumberi ko ibibazo by’ubutabera bifitwe na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biri gushakirwa ibisubizo.

Ati: “Ibibazo bijyanye n’ubutabera birimo imanza za Gacaca zitararangizwa, n’abidegembya hirya no hino, abatotezwa… abazarekurwa, ibi byose tubifitiye ingamba, dufite gahunda turimo turarwana na byo. Uru ni urugendo rurerure, mbere ntabwo rwari rworoshye ariko twarafatanyije, ndumva na IBUKA twararugendanye, kandi ntituzatezuke; tuzarurangize.”

Minisitiri Busingye yavuze kandi ko hari n’ikibazo cy’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafite imiryango batabwiza ukuri n’abagoreka amateka ya Jenoside, na cyo ngo ubutabera bwaragihagurukiye.

Ati: “Twagihagururukiye turi gushaka icyo duhindura mu nyigisho no mu buryo dutegura abantu bafungurwa ku buryo ikibazo cy’abantu bafite imiryango batabwiza ukuri, na cyo kidakomeza kutubera ikibazo.”

Prof. Jean Pièrre Dusingizemungu, Umuyobozi wa IBUKA ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka 25 i Rukumberi (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.