Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

IBUKA isanga kwigisha amateka kuri Jenoside bidakwiye guharirwa abarimu gusa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 27-04-2019 saa 17:36:11
Prof. Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko hakiri ibikeneye kunozwa mu myigishirize y’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto Kanamugire E)

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, utangaza ko hakiri ibikeneye kunozwa mu myigishirize y’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko abarimu batagomba kuba ari bo baharirwa kuyigisha ahubwo n’ababyeyi bagomba kubigiramo uruhare.

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu Karere ka Kamonyi mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Murenge wa Mugina.

Asobanura uburyo amateka yigishwa mu mashuri, Prof. Dusingizemungu yavuze ko Minisiteri y’Uburezi yateguye integanyanyigisho nshya yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2016.

Iyi nteganyanyigisho nshya ikoze neza itandukanye n’izindi zari ziriho kandi abayigisha bakaba bafite imyigishirize ituma abana basesengura ariko ngo abarimu bagomba kuyishyira mu bikorwa ntibarahabwa amahugurwa ahagije ndetse n’uburyo za kaminuza zibategura ngo buracyarimo ikibazo.

Mu gihe integanyanyigisho y’amateka igena ko no mu zindi nyigisho ingingo irebena na Jenoside igarukwaho, Prof. Dusingizemungu yavuze ko hatagomba gutegurwa abarimu b’amateka gusa, ahubwo hategurwa abarimu muri rusange.

Ikindi kibazo gihari ni uko ibitabo bijyanye n’iyi nteganyanyigisho nshya bitaraboneka mu buryo buhagije, akaba yarahamagariye inzego zitandukanye kubigiramo uruhare kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Yongeyeho ko n’ababyeyi bakwiye gutanga umusanzu mu kwigisha abana amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na bo bakabanza gufashwa kuko hari abanga kuyavuga n’abayagoreka.

Prof. Dusingizemungu yagize ati: “Kwigisha amateka ntibigomba guharirwa abarimu gusa, twifuza ko n’ababyeyi babijyamo ariko na bo bagafashwa kugira ngo bagire uburyo buboneye bwo kuvuga amateka arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amateka aremereye ndetse hari ababyeyi bamwe na bamwe batajya banayavuga kubera ko badafite uburyo babiganiriza abana.

Abandi barayagoreka bakazanamo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagomba gukurikiranwa buri gihe kandi noneho hagashyirwaho uburyo bagenzurwa niba ayo mateka bayakomozaho mu biganiro bagirana n’abana ariko hakaba hari n’ikindi kibazo cy’uko ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kuganira n’abana. Tukaba tubasaba kongera uwo mwanya, basubize ibibazo abana bababaza kuko hari n’abarimu bananirwa gusubiza abana bakababwira ngo muzabaze ababyeyi banyu.”

Ibuka isaba ko Komisiyo yo Kurwanya Jenoside ifatanyije n’abandi bahanga yazakora inshamake y’igitabo yanditse cyasohotse mu 2016 kivuga ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside kuko ari kinini. Prof. Dusingizemungu ati “Twifuza ko yafatanya n’abahanga bagakora inshamake yacyo yagezwa no kuri abo babyeyi kuko birakenewe, bakanasobanurirwa n’uburyo bajya bayaganira n’abana kuko birashoboka.”

Mu rwego rwo kumenya ahakwiye kongerwa imbaraga mu kwigisha abana mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka yifuza ko hashyirwaho uburyo bwo gusuzuma ireme ry’ibyo abana bigishwa binyuze mu kubabaza ubwabo.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko hakiri ibikeneye kunozwa mu myigishirize y’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.