Ibizamini by’abanyeshuri bizajya bitegurwa n’amashuri, uturere na REB

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 07-05-2019 saa 10:54:51
Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'inshuke

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, atangaza ko ibizamini by’amashuri abanza n’ayisumbuye bizajya bitegurwa n’amashuri, uturere na MINEDUC mu bihembwe uko ari bitatu bigize umwaka.

Dr Munyakazi avuga ko ibizamini by’igihembwe cya mbere bizajya bitegurwa n’abarezi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’amashuri nk’uko byari bisanzwe mu bihe bishize.

Avuga ko ibizamini by’igihembwe cya kabiri bizajya bitegurwa n’uturere, bityo amashuri yose abanza n’ayisumbuye ari mu turere agakora ikizamini kimwe ariko abagenzura uko bikorwa bagakomeza kuba abarezi mu mashuri nk’uko basanzwe babikora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi akomeza avuga ko ibizamini by’igihembwe cya gatatu bizajya bitegurwa na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB), aho icyo kizamini kizajya gikorwa n’abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu gihugu, ngo akaba ari na bumwe mu buryo bwo gusuzuma uko integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri ishyirwa mu bikorwa, gusuzuma ubushobozi bw’abarezi binyuze muri ibyo bizamini Minisiteri y’Uburezi izaba yatanze.

Yagize ati: “N’ubwo ibizamini by’igihembwe cya gatatu bizajya bitangwa na REB, ntibizajya biherekezwa n’abashinzwe umutekano nk’uko bikorwa ku bizamini bya Leta, bizajya byoherezwa mu turere, bityo bigenzurwe n’abarezi nk’uko bisanzwe ku bufatanye n’uturere.”

Asobanura kandi ko amanota abanyeshuri bazajya babona mu bihembwe uko ari bitatu azajya ateranywa ku mwaka maze abanyeshuri bimuke hashingiwe ku mitsindire yabo muri ibyo bizamini byose.

Abarezi bishimiye izi mpinduka zizanywe na Minisiteri y’Uburezi kuko zije kubongerera imbaraga mu buryo bw’imibarize y’abanyeshuri, kuko batazajya babazwa gusa n’abarezi babigishije, ko ahubwo bazajya banabazwa n’izindi nzego zishinzwe uburezi.

Umurungi Marie Claire ni umurezi, agira ati “Nta kibazo biduteye ahubwo ubu buryo buje ari igisubizo kuko buzatuma aba banyeshuri bagira umwete wo kwiga kuko bazaba bazi ko batazabazwa gusa natwe dusanzwe tubarera, ahubwo ko bazanabazwa na REB n’akarere”.

Avuga ko iyi gahunda ishyizweho na Minisiteri y’Uburezi ije gufasha abarezi kongera imbaraga n’intego mu kwigisha kugira ngo ikizamini cyose cyategurwa kitazatsinda abanyeshuri, ahubwo kige gisanga ibintu byose barabyize babasha kubisubiza.

Kanamugire Valens nawe ni umurezi, avuga ko iyi gahunda ari nziza kuko bizaba bisa nk’aho n’abarezi binjiye mu kizamini cyo kugaragaza ibyo bakora n’uburyo bigisha, ngo icyo gihe bizatuma abarezi bongera imbaraga mu kwigisha no gukurikirana ko abana basobanukiwe n’amasomo, batanga imyitozo myinshi ku banyeshuri banabategurira neza ibyo bizamini.

Iyi gahunda izatangira mu gihe amabwiriza ayigenga azaba amaze gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi.

Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “Ibizamini by’abanyeshuri bizajya bitegurwa n’amashuri, uturere na REB”

  1. Iyi ni gahunda nziza kuko izatuma tumenya uko ireme ry’uburezi rihagaze ndetse n’ubushobozi bw’abarimu mu kugeza ku bana bacu ibyo bakeneye. Gusa bibaye byiza mu rwego rwo kwirinda amarangamutima surveillance yazajya ikorwa n’abarimu baturutse mu bindi bigo mu bizamini byateguwe n’uturere na REB

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.