Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Ibizamini bya Leta: Abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89,55%

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 24, 2018

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 89.55% mu masomo y’ubumenyi rusange mu mwaka wa 2017, insinzi ikaba yiyonyereyeho 0.04% ugereranyije n’umwaka wa 2016 kuko bari batsinze ku kigero cya 89.51%.

Dr Mutimura Eugene, Minisitiri w’uburezi (uwa kabiri iburyo), Munyakazi Isaac (uwakabiri ibumoso), Rwamukwaya Olivier (uwa mbere iburyo) na Dr Ndayambaje Irenee (ibumuso) mu muhango wo kumurika amanota

Ibi ni ibyatangarijwe mu muhango wo gushyira ahagaragara amanota y’abanyeshuri wabereye ku kicaro cya Minisiteri y’Uburezi uyobowe na Minisitiri w’uburezi Dr Mutimura Eugene.

Yagize ati “Turashimira abarezi bakoze umurimo ukomeye wo kwigisha abana, bakaba batsinze ku kigero cya 89.55%, muri bo 55% bakaba ari abakobwa, akaba ari intera yo kwishimira ko uburezi bw’umwana w’umukobwa bukomeje gutezwa imbere mu Rwanda.”

Yavuze ko iyi mibare igaragaza ko hari ibyiza bimaze kugerwaho kandi ko intego ihari ari uko iterambere ry’u Rwanda rituruka mu bushobozi bw’abana barwo, bikaba bigenda bigerwaho.

N’ubwo amanota atanga ikizere k’iterambere ry’uburezi mu Rwanda, Dr Mutimura avuga ko nta kwirara, kuko Leta y’u Rwanda ihora iharanira kuba ku isonga muri byose.

Yongeyeho ko Minisiteri y’Uburezi ifite intego yo kugera ku nsinzi ya 95% mu myaka iri imbere, ni mu gihe ibibazo byose biri mu burezi bizaba bimaze kubonerwa umuti, ibikoresho bihagije bihari, imfashanyigisho n’ibindi.

Abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami nderabarezi batsinze ku kigero cya 99.27%. Mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bangana 2 987, abakobwa ni 1738 bangana na 58.3%  naho abahungu ni 1249 bangana na 41.8%.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta batsinze ku kigero cya 89.23%, muri bo 45.16% ni abakobwa naho 54.84% ni abahungu.