Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira bizajya byakira ba mukerarugendo

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 29, 2017

Akarere ka Ngoma gafite ibiyaga 3 ari byo Ikiyaga cya Mugesera, Sake na Birira  bikorerwamo uburobyi bw’amafi ndetse hagakorerwamo uburyo bugezweho bwo gutwarwamo ibintu bitandukanye n’abantu.

Mu rwego rwo koroshya ingendo zo mu mazi, hagamijwe ubuhahirane hagati y’Imirenge ya Mugesera kugera Sake, Rukumberi (Ngoma), Karenge (Rwamagana), Akarere kasannye icyombo mu kiyaga cya Mugesera, ubu kikaba gikora ingendo zo mu mazi byorohereje ahaturiye ibi biyaga.

Ikiyaga cya Sake gikorerwamo ubworozi bw’amafi mu murenge wa Jarama, hari koperative yatangiye ubworozi bw’amafi muri Kareremba mu kiyaga cya Sake.

Ikiyaga cya Birira giherereye mu Murenge wa Rukumberi na cyo gikorerwamo ubworozi bw’amafi.

Aka karere kandi gafite inzuzi nk’Uruzi rw’Akagera runyura mu karere ka Ngoma, rubamo amafi y’ubwoko butandukanye, ikiyaga cya Birira kikaba gikikijwe n’igishanga kinini, gikorerwamo ubuhinzi n’ikindi kirimo urufunzo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Bizumuremyi Jean Damascene avuga ko kuri ubu bateye ubusitani mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera bizatuma hakurura ba mukerarugendo.

Akomeza avuga ko uyu murenge ubwawo uteye neza ari umurambi ku buryo wakurura abashoramari na ba mukerarugendo kandi ko kugeza ubu hari ibikorwa bikurura ba mukerarugendo nk’ubutaka bwahujwe bugahingwaho inanasi n’abasohokera ku kiyaga bagatembera mu kiyaga bakoresheje icyombo.

Rwiririza Jean Marie Vianney, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko muri gahunda y’imyaka irindwi akarere gafite yo guteza imbere ubukerarugendo cyane kuri ibi biyaga Mugesera na Sake, ko hagiye gukorwa umuhanda wa kaburimbo uzaturuka mu murenge wa Kibungo ugakomeza  Sake ugahura n’umuhanda w’Akarere ka Bugesera.

Akomeza avuga ko kugeza ubu ba rwiyemezamirimo baguze inkuka z’ibiyaga bazubakaho amahoteli n’ibindi bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’ibiyaga, igisigaye ni ibikorwaremezo bikenewe ngo imirimo itangire, nk’umuhanda wa kaburimbo  n’amashanyarazi agomba kugezwa ku biyaga ahazakorerwa ibyo bikorwaremezo.

Kandi hatewe ibigazi ari byo biti bivamo amamesa bisanzwe bihingwa muri aka karere byateje imbere abahinzi babyo, bituma na bo bafata gahunda yo kwagura ubuso gihinzweho.

Agira ati “Ni igihingwa twaje kubona ko cyateza imbere abaturage kandi tubona kugihinga muri za metero zegereye ibiyaga nta cyo byakangiza ahubwo byakirinda.”

Akarere kizera ko ibiti bihinzwe ku nkengero z’ibi biyaga byiyongeraho ikiyaga cya Birira, byafasha mu kukinjiriza amafaranga aturutse mu mamesa, kuko kugeza ubu amamesa yinjira mu Rwanda ava mu bihugu nk’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

NKUNDIYE ERIC BERTRAND