Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

“Ibitekerezo byiza bisunika imisozi” – CG Gasana abwira abikorera

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 25-02-2019 saa 07:35:32
Gare izaba yubatse hafi y'isoko rya Bishenyi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yashimye igitekerezo cy’abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bashaka kubaka gare muri Bishenyi, ababwira ko abishyize hamwe nta kibananira.

CG Gasana yababwiye ko icyo gitekerezo ari kiza kandi nigishyirwa mu bikorwa kizazanira inyungu abikorera muri aka karere.

Yagize ati “Ibitekerezo byiza bisunika imisozi. Ubumenyi n’ubwenge mufite mubishyire hamwe iriya gare tuyubake, nitubikora bizaduha ibindi byinshi cyane. Mwishyire hamwe mugaragare, abantu bazabagana barimo n’umukuru w’igihugu cyacu aje gutaha ibikorwa muzaba mwakoze. Iyo aje na we ntabura ibyo yongeraho agatanga umurongo n’ubujyanama.”

Abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bagiye gushora imari mu mishinga itandukanye y’iterambere irimo n’ikigo abagenzi bategeramo imodoka (gare) mu isantere ya Bishenyi bitezeho kuzazamura ubukungu bwabo n’ubw’akarere muri rusange.

Iyi gare izaba ijyanye n’ikerekezo ifite n’ahatangirwa serivisi zitandukanye abagenzi bakenera ikazubakwa hafi y’isoko rya Bishenyi mu Murenge wa Runda.

Kugeza ubu igishushanyo mbonera k’iyi gare cyamaze gukorwa, igisigaye kikaba ari uko cyashyirwa mu bikorwa nk’uko bitangazwa n’uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie Vianney.

Agira ati “Mu mishinga iteganyijwe harimo kubaka gare ya Bishenyi. Igishushanyo kirahari, igisigaye ni ukuba byashyirwa mu bikorwa. Ni igikorwa ntekereza ko cyateza imbere akarere kacu tugize amahirwe yo kubona yuzuye, iterambere ryakwihuta cyane.”

Munyankumburwa yahamagariye abashoramari gushora amafaranga muri uyu mushinga kugira ngo ushyirwe mu bikorwa vuba.

Yagize ati “Amarembo akaba afunguye uwashaka gushora imari muri uwo mushinga yashoramo, birakwiye ko dushora imari muri iyi gare ikubakwa vuba kuko ni umutungo twaba dufite mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko muri aka karere kacu ka Kamonyi.”

Gare izaba yubatse hafi y’isoko rya Bishenyi

Mu bindi bikorwa by’ishoramari biteganyijwe mu isantere ya Bishenyi birimo kubaka Agakiriro, ububiko bw’ibicuruzwa n’inzu z’ubucuruzi zijyanye n’igihe ndetse bimwe byatangiye gukorwa.

Muri uyu Murenge wa Runda ni naho harimo kubakwa uruganda ruzajya rukora ikigage ruzabyaza umusaruro amasaka yo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse abaturage bakajya banywa ikigage gitunganye.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.