Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Ibitaro bya Nyamata bigiye kujya byikorera ‘oxygen’ y’abarwayi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 12-02-2019 saa 13:33:44
Prof. Chang Ki Lee iburyo asobanurira Dr. Rutagengwa William hagati na Mutabazi Richard, Meya wa Bugesera uko iyo mashini ikora n'ibice bibiri biyigize bisimburana igihe kimwe cyagize ikibazo (Foto Samuel M)

Abaterankunga b’Abanyakoreya bahaye Ibitaro by’Akarere ka Bugesera ‘Nyamata Hospital’ imashini ikora umwuka wa ogizigene (‘Oxygen’), “Oxygen Concentrator RAK-U02M”.

Ni umwuka uhabwa abarwayi n’impinja zavutse zifite ibibazo byo guhumeka. Bizatuma ibitaro bizigama hagati ya 45 na 50% by’amafaranga bikoresha mu kugura uwo mwuka buri kwezi.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyamata, Dr. Rutagengwa William, ubwo yashyikirizwaga iyo mashini, yavuze ko guhabwa iyo mashini byaturutse ku mubano yagiranye na bo igihe yigaga muri Koreya akabereka ikibazo ibyo bitaro bifite bakaza kwereka Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ikoranabuhanga rigezweho mu gukora umwuka wo guhumeka.

Dr. Rutagengwa yavuze ko abo banyakoreya bifuje kuza gushinga uruganda runini rukora umwuka wa ‘Oxygen’ uhabwa abarwayi mu bitaro, abasaba kuza kwerekana ikimenyesto cy’uko izo mashini zikoresha ikorabanuhanga rigezweho zikora n’icyo zirusha ubundi buryo ibitaro bisanzwe bikoresha bwo kugura ‘Oxygen’, bagahitamo kubaha imashini y’ikitegererezo ari na yo igiye kujya ikora uwo mwuka mu bitaro bya Nyamata.

Ati “Hano tugira ahantu hane hatwara ‘Oxygen’ nyinshi; tugira igice cy’abana b’impinja bavutse badafite ubushobozi bwo guhumeka neza, hashobora kuba hakoresha nk’amacupa 10 ya ‘Oxygen’ ya litiro 40 cyangwa 50 ku munsi. Tukagira ‘Oxygen’ duha abantu b’indembe batabasha guhumeka, tukagira Oxygen dutanga mu cyumba cyo kubaga abarwayi, tukagira n’iyo dutanga mu bitaro mu byumba abarwayi barembye barwariramo, mu bitaro by’abana no mu barwaye indwara zo mu mubiri.

Aho hantu hose hatwara ‘Oxygen’ usanga tugura nk’amacupa ageze nko kuri 400 ku kwezi; urumva ni muri litiro zirenga ibihumbi 30 ku kwezi dukoresha. Iyi mashini ishobora kutugabanyiriza nibura nka 50% by’iyo ‘Oxygen’ twaguraga buri kwezi.”

Dr. Rutagengwa asobanura ko amacupa ya ‘Oxygen’ basanzwe bakoresha afite imbogamizi zimwe na zimwe kuko icya mbere ziza zitwawe mu modoka, zagera ku bitaro zigapakururwa n’abantu bakoresheje amaboko bakazijyana ahatandukanye zigomba kuba ziri, no mu gihe cyo kuzunga no kuzifungura ngo zikoreshwe zikaba zigira utwuma tuzihuza n’amatiyo ajyana umwuka ku murwayi, bityo bigatuma utwo twuma tuvunika mu gihe gito kandi duhenze mu giciro cyatwo.

Hari kandi n’indi mbogamizi y’uko mu gihe icupa rigenda rishiramo ‘Oxygen’ rigenda rigabanya ubushobozi bwo kohereza umwuka ku murwayi bityo ikigero yawufatiragaho kigahindagurika bikaba byamuteza ikibazo.

Prof. Chang Ki Lee, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ‘United African University of Rwanda’ igiye gutangira gukorera mu Rwanda, yakoranye n’itsinda ryakoze iyo mashini, avuga ko ikoranabuhanga ifite rituma iyungurura umwuka ikawutanga ku kigero kidahindagurika kandi igatanga umwuka mu bice byose by’ibitaro biwukeneye iri ahantu hamwe kandi buri mashini ikaba ikoranye ibice bibiri, aho mu gihe kimwe cyagize ikibazo ikindi gikora mu buryo bwihuse.

Yavuze ko nyuma yo kwerekana ubushobozi bw’iyo mashini bafite gahunda yo kubaka ishami ry’iyo kaminuza i Kigali kandi bamaze kubaka inyubako zizakorerwamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko ibitaro bya Nyamata ubwabyo bikoresha hagati ya miliyoni enye n’eshanu ku kwezi bagura ‘Oxygen’ y’abarwayi.

Prof. Chang Ki Lee iburyo asobanurira Dr. Rutagengwa William hagati na Mutabazi Richard, Meya wa Bugesera uko iyo mashini ikora n’ibice bibiri biyigize bisimburana igihe kimwe cyagize ikibazo (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.