Ibitaro bya Masaka byashyizeho ingamba zo gutuma ababigana batandura Koronavirusi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 26-03-2020 saa 16:03:19
Abanyarwanda barasabwa kwimakaza isuku cyane iy'intoki, mu rwego rwo kwirinda coronavirus

Mu gihe Abanyarwanda bagikomeje gusabwa kubahiriza ingamba za Minisitiri w’Intebe zo kurwanya gukwirakwiza virusi ya Coronavirus abantu basabwa kuguma mu ngo no kugabanya ingendo zitari ngombwa, ibitaroby’akarere  bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro na byo byijeje ababigana ko bashyizeho ingamba zituma nta murwayi wahandurira icyo cyorezo kandi yaje kwivuza.

Byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro, Dr. Uwizeye Marcel, mu kiganiro n’umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro Mutesi Solange asobanura ingamba zo kwirinda gukwirakwiza COVID-19 yamaze kugera no mu Rwanda.

Dr. Uwizeye yasobanuye ko iyi virusi ifata igihe amatembabuzi y’umuntu uyirwaye agiye ku muntu utarayirwara, byaba binyuze mu gusuhuzanya, gukora ku kintu cyakozweho n’uwanduye; yandura kandi igihe umuntu yitsamuye atipfutse ku munwa akoresheje agatambaro cyangwa inkokora, n’ubundi buryo bwatuma ayo matembabuzi yagera ku wundi muntu yibagiwe gukaraba neza n’amazi n’isabune.

Yavuze ko nubwo abantu basabwa kuba bari mu ngo zabo, ariko kujya kwivuza bitahagaze ndetse no kwa muganga serivisi zitahagaze.

Yijeje ko ku bitaro naho bashyizeho ingamba zituma uje kuhasaba serivisi ataba ari ho yakandurira icyorezo kandi n’uwo babonyeho ibimenyetso byacyo bamukurikirana mu buryo bwihariye ngo atanduza abandi.

Ati “Abavura, ubwirinzi bwa mbere bafite ni ukugira ubumenyi; bafite ubumenyi buhagije, bafite amahugurwa kuri ubu burwayi ku buryo bwandura n’uburyo bwakirindwa.

Icya kabiri ni uko ku muryango ku ivuriro dupima abantu bose binjiramo, tubapima nibura umuriro kuko ni cyo kimenyetso cya mbere kigendanye n’ubu burwayi, hanyuma uwo dusanganye ibimenyetso ntabwo akomeza inzira zimwe nk’iy’abandi, hari inzira acishwamo yihariye, akajya gusuzumirwa byimbitse ahantu hihariye, ndetse iyo dusanze ari mu bantu twita ko dukekaho ko afite ubu burwayi nabwo ajyanwa gukomeza gukurikiranirwa mu nzu yihariye, idafite aho ihuriye n’aho abandi baba bari kwikurikiranisha.”

Ubundi buryo Ibitaro bya Masaka bikoresha ni ubwo kurinda abaganga n’abandi batanga serivisi, aho bafite udupfukamunwa twatuma virusi itagera ku wundi muntu igihe hari uyifite nta bimenyetso aragaragaza, hari isuku y’intoki, amazi akaba ari hirya no hino ku bitaro n’imiti irimo alukoro yica mikorobe ku ntoki.

Dr Uwizeye akomeza agira ati “Ikindi twakoze twashyizeho n’abandi bakozi bashinzwe gusa ibigendanye no gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo kugira ngo twirinde tunakumire iyi coronavirusi.

Baba bagendagenda, bareba ko ibyo bikoresho bihari, ko biri gukoreshwa neza, bareba abarwayi ko bicaye bateheranye, abari ku mirongo, bakomeza gukurikirana kugira ngo twirinde ko hari umuntu wakanduza abandi yageze mu kigo cy’ubuvuzi.”

“Abantu ntibagire impungenge ariko birumvikana twese biratureba tugomba kubifatanyamo, kuko kuvuga ngo nageze kwa muganga ngo barabizi bari kubyitaho byaba bidahagije, buri wese agomba gukomeza kubahiriza aya mabwiriza ko turi kuyumvikanaho twese ariko twumve ko kwa muganga babyitayeho, umumtu wumva ubuzima bwe bumerewe nabi nage kwa muganga.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yakomeje kwibutsa abaturage gukomeza gukurikiza ingamba zikubiye mu mabwiriza 10 ya Minisitiri w’Intebe agamije kurinda ko hagira abantu bantu bandura Koronavirusi no kuyikwirakwiza hirya no hino mu gihugu, abantu baguma mu ngo, bagabanya ingendo zitihutirwa kugira ngo batagira aho nandurira batabizi.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko kuwa 25 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye undi muntu wanduye Koronavirusi, akaba abaye uwa 41. Uwo muntu yaje aturutse i Dubai ashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko abarwayi bose ngo baravurirwa ahabugenewe kandi nta n’umwe urembye, igasaba abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bubaha amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukaza isuku, kwirinda kuva mu ngo zabo nta mpamvu ifatika n’ibindi.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.