Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ibitaro bya Kibungo mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 22-04-2019 saa 13:29:15
Ibitaro bya Kibungo byagizwe iby'ikitegererezo mu mwaka 2014 byongererwa ubushobozi mu baganga, inzobere n'ibikoresho ( Ifoto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Ibitaro Bikuru bya Kibungo, mu Karere ka Ngoma, buvuga ko mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hafashwe ingamba zihamye zigamije gutanga serivizi z’ubuvuzi zifite ireme.

Nk’uko biba mu bigo bya Leta n’ibyigenga byariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Bitaro Bikuru bya Kibungo habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba byo, abakoraga mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Ngoma, abarwaza n’abarwayi bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Namanya William Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hari impinduka mu buvuzi, kandi intambwe imaze guterwa itazasubira inyuma.

Ati: “Ubundi ku bitaro umuntu ahagana ahashakira amakiriro kandi inshingano za muganga aba ari ugukiza ubuzima bw’abantu. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi si ko byagenze hari abakozi, abaganga, abaforomo bishe bagenzi ba bo, abandi bica abarwayi…ni igikorwa cy’ubunyamaswa cyabayeho muri icyo gihe. Ariko igihe turimo ubu ni kiza, dufite Leta nziza idutoza umuco, umuganga w’ubu arangwa  n’impuhwe, urukundo, kandi aharanira  kuzuza inshingano ze  neza.”

Muri ibi bitaro, harimo monima y’urwibutso yanditseho amazina y’abantu 62 bamaze kumenyekana bazize Jenoside ndetse ubuyobozi bwa byo bufite muri gahunda kwegeranya amateka ya bo mu buryo bw’amajwi, amashusho, amafoto no mu nyandiko bikabikwa neza ubutazibagirana.

Urwego rw’ubuvuzi mu Bitaro bya Kibngo rwongerewe ubushobozi

Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Kibungo, hari iterambere rifatika ibi bitaro bimaze kugeraho mu myaka 25 ishize kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi.

Amateka yerekana ko ibi bitaro byatangiye mu 1932 ari ikigo gito cy’ubuvuzi (Dispensaire), mu 1935 biba ibitaro byo mu cyaro. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo Leta y’u Rwanda yabyongereye ubushobozi maze mu 2014 biba ibitaro by’ikitegererezo

Dr. Namanya William yakomeje agira ati: “Ubu tugeze ku rwego rwo gutanga serivisi zisumbuye.  Dufite abaganga b’inzobere kandi na serivisi batanga ziba zizewe ku buryo n’ab’ahandi bashobora kutwoherereza abarwayi nk’uko babohereza muri CHUK n’ahandi.”

Avuga ko ubushobozi bw’Ibitaro Bikuru bya Kibungo bubonerwa mu bikoresho bigezweho byifashishwa mu kuvura birimo Sikaneri (CT Scan), Laboratwari irimo imashini yitwa “Cobas” ishobora gupima ibizami bigera ku 100 icyarimwe, igatanga ibisubizo ku burwayi mu gihe k’isaha imwe.

Hari n’imashini yitwa GeneXpert ifasha mu gupima indwara zitandukanye zirimo igituntu k’igikatu n’izindi.

Hari kandi inzu yihariye yakirirwamo abagore bagize ibibazo byo kujojoba kugeza bakize, ivuriro ryihariye ryita ku ndwara zitandura, inzu itangirwamo ubuvuzi bw’amaso (Vision Center) n’izindi serivisi.

Ibitaro Bikuru bya Kibungo ubu bifite abakozi 191 barimo abaganga b’inzobere 3 n’abaganga (GP) 13; bikorana n’ibigo nderabuzima 15 n’amavuriro mato 15 ndetse bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 312. Ikigereranyo cy’ababigana ku munsi bari hagati 100 na 120.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo asoza akangurira Abanyarwanda bose muri rusange, n’abaturage b’Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko, kugana ibi bitaro bagahabwa serivisi zavuzwe haruguru aho kuvunika bajya kuzishakira kure.

Ibitaro bya Kibungo byagizwe iby’ikitegererezo mu mwaka 2014 byongererwa ubushobozi mu baganga, inzobere n’ibikoresho ( Ifoto Manishimwe N)

Ibitaro bikuru bya Kibungo bifata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko hakazirikanwa abagera kuri 62 babyiciwemo (Ifoto Manishimwe N)

Ibitaro bikuru bya Kibungo bifata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko hakazirikanwa abagera kuri 62 babyiciwemo (Ifoto Manishimwe N)

Imashini yitwa ci4100 na yo iri mu zifasha kunoza serivise z’ubuvuzi zitangirwa mu Bitaro bikuru bya Kibungo (Ifoto Manishimwe N)

Monima y’urwibutso yanditseho amazina 62 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana

Abayobozi mu nzego zitandukanye bafatanyije n’Ibitaro bya Kibungo mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto Manishimwe N)

Dr. Namanya William Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bikuru bya Kibungo acana urumuri rw’ikizere (Ifoto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.