Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Ibitangazamakuru byategetswe kutongera kwakira abamamaza imiti

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 20-02-2019 saa 12:18:59
Lt Col Patrick Nyirishema

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyategetse amaradiyo n’amateleviziyo kutongera guha umwanya abamamaza serivisi z’ubuvuzi.

Itangazo ryo kuwa 19 Gashyantare 2019 ryasinywe na Lt Col Nyirishema Patrick uyobora RURA, riravuga ko uwo mwanzuro wafashwe ngo hubahirizwe amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima.

Ayo mabwiriza No 20/004 yo kuwa 09/01/2019 “abuza kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi n’ibiganiro bitemewe”, RURA igasaba abayobozi b’ibitangazamakuru guhita bayubahiriza.

“Kutubahiriza ibikubiye muri iyi baruwa yihanangiriza (warning letter) bizakurikirwa n’ibihano by’uru rwego (RURA), hagendewe ku mabwiriza n’amategeko ahari,” nk’uko RURA yabivuze.

Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko iyi baruwa yayandikiye abayobozi b’amaradiyo n’amateleviziyo, nyuma y’inama bagiranye n’abayobozi b’ibitangazamakuru kuwa 14 Mutarama 2019.

Lt Col Patrick Nyirishema

Amabwiriza RURA ishingiraho, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, avuga ko agamije “kurinda ubuzima bw’abanyarwanda muri rusange.”

Ni amabwiriza ari mu murongo wo guhagarika “ibikorwa by’ubuvuzi n’ibiganiro bitemewe bimaze gufata indi ntera mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.”

Ingingo ya 2 y’aya mabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima, ivuga ko areba abantu bose bakora ibikorwa by’ubuvuzi, abagurisha imiti ndetse n’itangazamakuru, bakorera mu Rwanda.

Usibye itangazamakuru, aya mabwiriza areba n’abanditsi b’ibitabo ndetse n’abamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi bakoresheje indaangururamajwi mu mihanda.

Ibitangazamakuru byasabwe kutongera kwakira umuntu wamamaza ibintu nk’ibyo, keretse iyo agaragaje icyangombwa cya minisiteri ifite ubuzima mu nshingano kibimwemerera.

Inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza ni MINISANTE na RURA, kandi “ingingo zose z’amabwiriza yabanjirije aya kandi zinyuranyije na yo zivuyeho.”

Abayobozi b’ibitangazamakuru barabivugaho iki?

Albert Rudatsimburwa uyobora Contact FM na Contact TV, ashyigikiye aya mabwiriza kuko “ntabwo turi muri Amerika ahantu umuntu wese ashobora kuvuga ibyo yishakiye.”

Abajijwe niba mu bitangazamakuru ayoboye nta biganiro bicaho birebwa n’aya mabwiriza, yavuze ko atabizi neza, ariko ko umukozi ushinzwe kubigenzura bahuje imyumvire kuri iyi ngingo.

Ati, “Na we nabonye abona ko nta kigenda guha umwanya abantu umwanya wo kwamamaza ibintu kandi batabvifitiye uburenganzira.”

Abajijwe niba nta gihombo bibateza, cyane ko abamamaza imiti na serivizi z’ubuvuzi bishyura, Rudatsimburwa yagize ati, “Twebwe hari amafaranga tudafata, bene ayo ngayo ntayo kabisa.”

Rudatsimburwa avuga ko kuba aya mabwiriza ashyizweho ari ibintu byiza “kuko natwe mu nshingano dufite nk’itangazamakuru ni ukureba ubuzima bw’abakurikira ibitangazamakuru byacu.”

Yunzemo ati, “Nta kuntu twabishyigikira (kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi), ayo mafaranga nta kintu amaze.”

Umva ikiganiro twagiranye na Rudatsimburwa hano hasi

Ibivugwa na Rudatsimburwa bifitanye isano ya hafi n’ibyo Kamanzi Louis uyobora Flash FM na Flash TV avuga, aho yemeza ko amabwiriza ya minisitiri akwiye guhita akurikizwa.

Ati, “Amabwiriza yo turahita tuyakurikiza kuko ibaruwa ya RURA yatugezeho n’itangazo rya minisiteri, nta n’ikindi twe dusabwa usibye guhita tubikurikiza.”

Abajijwe niba nta bihombo bazaterwa no kutakira abamamaza imiti na serivizi z’ubuvuzi, Kamanzi yavuze ko abo bantu bishyuraga ariko ko ubutumwa batambutsa hari ubwo buba ari bubi.

Yagize ati, “Natwe hari aho twabonagamo ikibazo nakwita unprofessionalism (ubunyamwuga buke), ibintu birimo nko kuragura.”

Abajijwe niba hari uwo bigeze gusubiza inyuma, yavuze ko atabikurikirana cyane ariko ko ikizwi ari uko hari abaza kwamamaza ibintu bigaragara ko bidasobanutse.

Ati, “Abantu benshi bari baramenye ibyo twanga akaza avuga ko afite imiti, akora za massage n’ibindi byo wumva ntacyo bitwaye, ariko yahagera ugasanga aravuga ibindi (mu kiganiro).”

Kamanzi avuga ko mbere yo kwemerera umuntu gutanga ibiganiro mu bitangazamakuru ayobora, babanza kumubaza ibyo azajya avuga, nubwo hari uza akabihindura.

Asobanura ko hari uza akagaragaza imiti cyangwa izindi sezivizi z’ubuzima zitagize icyo zitwaye, ariko yagera mu kiganiro akivugira ibyo gukora ibitangaza no gukiza indwara zidakira.

Gusa abajijwe niba hari nk’uwo bigeze gusesa amasezerano bagiranye nyuma y’uko bigaragaye ko agera muri studio akavuga ibindi, Kamanzi yavuze ko ntawe.

Ati, “Ntawe kuko twumvikana ku gihe cya mbere atangira, kandi n’iyo yabigira ntabwo ari ari muri studio wenyine, tuba dufite umuntu ugomba kweditinga (kunononsora) ibyo avuga, uba amuri iruhande ku buryo bitarenga muri icyo kiganiro ngo bijye mu kindi.”

Nubwo aya mabwiriza ya Minisitiri yagombaga gutangira kubahirizwa ku munsi yashyizweho umukono, kuwa 09 Mutarama 2019, kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu itangazamakuru ntibyahagaze.

Umva hano hasi ikiganiro twagiranye na Kamanzi

Politiki y’ubuvuzi gakondo

Bamwe mu bamamaza serivisi z’ubuvuzi bavuga ko bavura indwara zigera kuri 300, aho usanga biganjemo abavuzi gakondo bamaze igihe bakora badafite itegeko ribagenga.

Gusa Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, mu ntangiriro z’uku kwezi, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza politiki y’ubuvuzi gakondo.

Yasobanuye ko iyo politiki izatuma abavuzi ba gakondo barengerwa, ariko hanarengerwa ubuzima bw’Abanyarwanda bagana ubwo buvuzi.

Iyi politiki yaje nyuma y’aho abavuzi gakondo bari bakomeje gusaba Leta gushyiraho itegeko rigena uko ubwo buvuzi bwakorwa bakurikijwe itegeko.

Iyo politiki yitezweho kurengera  abakora ubwo buvuzi kinyamwuga bigaca n’akajagari katerwaga no kutagira itegeko risobanura umuvuzi wa gakondo n’icyo politiki y’ubuvuzi gakondo ibuvugaho.

Dr. Gashumba yagize ati “Iyo politiki rero twemeje mu nama y’abaminisitiri iraza kunoza uburyo ubuvuzi bwa gakondo bwakorwa mu gihugu cyacu, twirinda icyashyira mu kaga ubuzima bw’Abanyarwanda bagana ubwo buvuzi ariko tunafasha noneho n’abavuzi ba gakondo gukora ku buryo burushijeho kunoga.”

Yunzemo ati, “Nk’uko tubizi twese buri gihugu kigira ubuvuzi bwacyo; tuzi ko abasogokuruza bacu bagiraga uburyo bavura indwara, bakavuza umuravumba, bakavuza igikakarubanda, bakavuza inyabarasanyi, bakavuza ikinetenete n’ibindi bimera muzi. Iyi politiki rero ije kugira ngo turusheho kunoza uburyo ubuvuzi bwakorwa ndetse tunabuhuza n’ubushakashatsi, abavuzi ba gakondo bakabasha kwinjira mu bushakashatsi.”

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

One Comment on “Ibitangazamakuru byategetswe kutongera kwakira abamamaza imiti”

  1. Albert Rudatsimburwa uyobora Contact FM na Contact TV, ashyigikiye aya mabwiriza kuko “ntabwo turi muri Amerika ahantu umuntu wese ashobora kuvuga ibyo yishakiye.”

    Aha niho nkunze; narinzi ko Mu Rwanda ko ubundi amerika yose na afrika; tubahiga muribyose; kuko Uburenganzira bwokuvuga nokugaragaza ibitekerezo Tubari imbere nyamara
    Albert uratubeshe Rwose ???‍♂️?
    Nawe koko

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.