Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ibishingirwaho mu gutoranya Intwari no gutanga Impeta z’ishimwe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 10-01-2019 saa 15:25:10
Umunyamabanga Nshingwbikorwa wa CHENO Nkusi Deo asobanura ubutwari

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari uba buri tariki ya 1 Gashyantare, turagaruka ku bishingirwaho mu gutoranya intwari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe(CHENO) Nkusi Deo, avuga ko kugira umunti intwari hari ibimenyetso bishingirwaho birimo ubwitange buhebuje Intwari yagize, hakaba akamaro intwari yagize ndetse n’urugero Intwari yatanze.

Nkusi avuga ko kugeza ubu ibyiciro by’Intwari u Rwanda ruzirikana icya mbere ari Imanzi. Agira ati: “Icyo kiciro kibarizwamo Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje”.

Avuga ko muri icyo kiciro hashyirwamo Intwari itakiriho, harimo Umusirikare utazwi izina, nk’Ingabo yahagarariye izindi zose z’u Rwanda zitangiye igihugu zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza zirwanira igihugu”.

Nkusi avuga ko harimo na Maj General Fred Gisa Rwigema waranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990 nyuma akarugwaho.

Ati: “Maj General Rwigema yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange, kandi agirira akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira uburenganzira bwa muntu”.

Rwigema Fred yapfuye ku munsi wa kabiri urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu Kwakira 1990

Nkusi avuga ko ikiciro cya 2 kitwa “Imena”, kikaba kibamo Intwari iyinga “Imanzi”, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse.

Nk’uko abigaragaza muri icyo kiciro habarizwamo Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre wabaye Umwami w’u Rwanda (1931-1959), hakaba Michel Rwagasana wanabaye Umunyamabanga w’Inama nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda, harimo Uwiringiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda (1993-1994).

Mutara Rudahigwa yiciwe i Bujumbura mu mwaka wa 1959

Nkusi akomeza avuga ko kirimo na Niyitegeka Felecite wakoze imirimo itandukanye harimo no kwigisha, hamwe n’abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi.

Gusa atangaza ko hari ikindi kiciro cya 3 cyitwa “Ingenzi” kiyinga icy’Imena ariko kitaragira Intwari n’imwe ishyirwamo kuko ubushakashatsi bugikomeza.

Uretse kuba CHENO ifite inshingano n’uruhare mu igenwa rya politiki yerekeranye n’Intwari z’igihugu, inafite izindi zijyanye n’itangwa ry’Impeta z’ishimwe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nkusi avuga ko CHENO igira uruhare mu kugaragaza no gushyira ku rutonde abakwiye kugirwa Intwari z’Igihugu n’abakwiye guhabwa Impeta z’Ishimwe.

Agira ati: “Impeta y’Ishimwe ni ikimenyetso cy’ishimwe umuntu ahabwa n’ubuyobozi bw’Igihugu, kubera ibikorwa by’ikirenga yakoze bifitiye abandi akamaro.”

Impeta z’Ishimwe zitangwa na Perezida wa Repubulika cyangwa undi yabihereye ububasha. Perezida wa Repubulika akaba afite ububasha bwo kugena umuntu ukwiye guhabwa Impeta y’Ishimwe.

Nkusi avuga ko mu mpeta z’Ishimwe harimo Impeta y’Ishimwe ryo kubohora Igihugu (Uruti) ihabwa Abanyarwanda n’Abanyamahanga bagize uruhare mu kubohora igihugu. Hari Impeta y’ishimwe ryo kurwanya Jenoside (Umurinzi), Impeta y’icyubahiro (Agaciro) n’Impeta y’ubucuti (Igihango).

Nkusi avuga ko hatangwa Impeta y’Umurimo (Indashyikirwa), hakaba Impeta y’Umuco (Indangamirwa) ndetse n’Impeta y’Ubwitange ari yo Indengabaganizi. Muri rusange avuga ko uretse Impeta y’Ishimwe ryo kubohora Igihugu (Uruti) n’iyo kurwanya Jenoside (Umurinzi) zikozwe muri Zahabu gusa, izindi mpeta zose ziri mu byiciro 3: Impeta y’Ishimwe ya Feza na Zahabu ikiciro cya mbere, Impeta y’Ishimwe ya Feza na Zahabu ikiciro cya 2 n’Impeta y’ishimwe ya Feza ikiciro cya 3.

Sindayiheba Phanuel warokokeye mu ishuri ry’ i Nyange mu gitero cy’abacengezi, icyo gihe yari afite imyaka 20 y’amavuko. Avuga ko icyamuteye ubutwari mu kwanga kwitandukanya ari ibintu bitatu yagendeyeho.

Agira ati: “Icya mbere ni uburere twahabwaga ku ishuri n’umwarimu watwigishaga isomo ry’Iyobokamana witwaga Murigande Aloys. Yari afite intero ivuga ngo Kurwanya ikibi, Ugakunda ikiza.

Icya 2 ni uburere n’imyemerere byanjye, nari Umukirisitu nigisha bagenzi banjye kubana mu mahoro no mu rukundo nkumva ibyo bitatuma nitandukanya na bagenzi banjye. Icya 3 cyanteye ubutwari, ni gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwyiyunge nubwo itari yagashinga imizi neza, gusa hari ibiganiro turi abanyeshuri twajyaga tuganirizwa n’abayobozi batandukanye barimo n’ab’inzego z’ibanze bidushishikariza kubana mu mahoro n’ubwiyunge”.

Sindayiheba atangaza ko nyuma y’icyo gitero abakomerekeyemo nyuma Leta yabafashije kuvurwa. Avuga ko bose hamwe uko bari 41 bari mu gitabo cy’Intwari, babiri muri bo baje kwitaba Imana basigara ari 39 ariko 6 bahise batakariza ubuzima muri icyo gitero. Nk’uko abisobanura ½ cyabo Leta yabafashije kwiga mu byiciro bitandukanye.

Abanyeshuri baguye muri iki gitero ni Mujawamahoro M. Chantal, Benimana Hélène, Niyongira Ferdinand, Mukambaraga Beatrice, Bizimana Sylvestre, Ndemeye Valens na Mukarutwaza Seraphine.

Sindayiheba avuga ko bishimira kuba Leta yarashimye igikorwa bakoze cy’indashyikirwa ikagifata nk’ubutwari ari yo mpamvu bagiha agaciro. Agira ati: “Iyo bidakorwa ntitwari kubyinubira no kubisaba”.

Kugeza ubu avuga ko abarokotse icyo gitero bashyizeho ishyirahamwe ribahuza kandi rigakorana na CHENO, rikaba rifite intego 3. Hari ukubumbatira umuco w’ubutwari muri bo no mu banyarwanda bose no gushyiraho amatsinda mu mashuri afite izo nshingano, hari ugusura no kwita ku miryango y’Intwari zatabarutse no gutegura gahunda yo kwibuka abanyeshuri b’Inyange.

Umunyamabanga Nshingwbikorwa wa CHENO Nkusi Deo asobanura ubutwari

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.