Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Ibiribwa byafasha umuntu urwaye inzoka zo mu nda

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Mar 5, 2018

Inzoka zo mu nda zibamo amoko atandukanye, akazahaza umuntu ndetse agatuma agubwa nabi mu buzima bwe bwa buri munsi. Ibyiza ni ukuzisuzumisha nibura rimwe mu gihembwe nkuko Dr  Musabende Marcellin, uvura indwara zo mu mubiri mu bitaro bya CHUK yabitangarije Imvaho Nshya.

Tungurusumu zirabanza zigatonorwa, zigatunganywa neza

Bimwe mu biribwa bishobora gufasha umuntu ufite ikibazo k’inzoka zo mu nda, nubwo atari wo muti, kuko umuntu agomba kwivuza kwa muganga kugira ngo azikire.

Nkuko tubikesha igitabo Guide de la vie familial, umuntu ufite ikibazo k’inzoka ya Ogiziyire agomba kwihatira ibiribwa byiganjemo tungurusumu zivanze n’amavuta ya Elayo ndetse ibyo byongewemo inyanya byaba byiza kurushaho. Muri rusange, izo nzoka zishobora no kuvurwa hakoreshejwe Timu (thym).

Ku birebana n’umwana urwaye inzoka, agomba kuvurwa neza, kandi agakurikiranirwa hafi kugira ngo atiyanduza. Ni muri urwo rwego ari ngombwa kujya  ababyeyi baca inzara z’umwana zikiri nto, ntibatume zikura. Ni ngombwa ko kandi umwana yambikwa imyambaro imubuza kwishimagura mu kibuno, nk’udusarubeti dufunze amaboko tugahisha n’utuganza tw’umwana, kandi buri gihe mbere yo kumugaburira, akaba ari ngombwa kumwoza intoki n’inzara hakoreshejwe uburoso cyangwa ikindi kintu cyabigenewe nk’isabuni yica udukoko dutera indwara.

Ikindi ni uko umwana urwaye inzoka, buri gihe amaze kwituma, ari byiza  kumusukura neza mu kibuno nk’uko bigarukwaho mu gitabo Guide de la vie familiale.

Muri iki gitabo bakomeza bavuga ku burwayi buterwa n’inzoka za Ogiziyire, aho bemeza ko izi nzoka na none zikunze kwitwa indwara y’intoki zanduye. Iyo umwana azirwaye, akunze kwishimagura mu kibuno, kwikuba cyane ku mazuru, kugira umunaniro, kurakara ubusa, kubura ibitotsi, kugira imivurungano mu mikorere y’igifu n’amara ndetse akabura ubushake bwo kurya. Ku mwana uzirwaye, ni  ngombwa kumwuhagira kenshi kandi neza, guhinduranya kenshi ibyambarwa, ibiryamirwa ndetse  n’imyambaro araramo. Kwambika umwana umwambaro wo kuraramo ufatanye hose upfutse umubiri wose uhereye ku birenge n’intoki ukageza hejuru, kugira ngo abure uko yishimagura, akaryama ku buriri bwa wenyine, hakabaho isuku ihagije y’ibiribwa n’iy’intoki.

Hari n’ibimera byakoreshwa mu kwirinda izindi nzoka zo mu nda nka teniya, ankelisitome. Ibyo biribwa birimo tungurusumu, amashu, inkeri, timu, n’ibindi nka balsamine, camomille romaine, chénopode, gentiane, géranium, santoline, tanaisie, thymol. Ku nkeri zo zikoreshwa kare mu museso nta kindi   umuntu yari yafata, umuntu akazirya inshuro 3 zitandukanijwe n’iminota mirongo itatu, afata garama 500 (inusu y’ikilo 1) y’inkeri zitashyizwemo isukari. Kwirinda ikindi kiribwa cyose kugeza nibura saa sita.

Hashobora no gukoreshwa igitunguru. Uretse ibyo, amashu na yo ashobora kwifashishwa. Icya kabiri k’ikirahuri cyangwa se ikirahuri cyose cy’umutobe w’amashu (ku mwana ni ugufata garama 20 kugeza 30.  Umuntu urwaye agomba kubinywa mu museso (azindutse) nta kindi yari yasamura; bigakorwa  mu minsi 3 ikurikiranye ndetse bigasubirwamo buri mezi 3 cyangwa 4. Mu bindi, umuntu ashobora  gukoresha muri ubwo burwayi, harimo indimu kuko  zikoreshwa nk’uko amashu ategurwa.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Dr. Musabende  yavuze ko  mu rwego rwo kwirinda kwandura inzoka zo mu nda, abantu basabwa kunywa amazi atetse, yashyizwe mu bikoresho bisukuye kandi bipfundikiye, gukaraba intoki mbere na nyuma yo kuva ku musarani, na mbere yo gukora ku biribwa. Hari kandi gupfundikira ibiryo kugira ngo hatajyamo ivumbi n’isazi, gushyushya ibyasigaye mbere yo kubirya, kwambara inkweto no kwituma mu musarani.