Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ibintu bibera mu rugo si ibyo kureberwa biratureba – Rwabuhihi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL  

Ku ya May 17, 2018

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire, GMO, buratangaza ko ibibera mu ngo bireba buri wese kandi ko imiryango ifitanye amakimbirane abaturanyi badakwiye kubirebera. Umuyobozi wa GMO, Rose Rwabuhihi, avuga ko icyaha cyo gukubita, gukomeretsa no kwica gikorewe mu muhanda, kidakwiye kuba icyaha kinini ngo nikibera mu rugo gifatwe nk’icyaha gito.

Umuyobozi wa GMO, Rose Rwabuhihi, avuga ko ibibera mu rugo bireba abantu bose (Foto GMO)

Rwabuhihi avuga ko ikibazo k’ihohoterwa atari gishya ahubwo ko icyo abantu bagomba kumenya ari uko umuntu ajya gupfa harabanje amakimbirane, induru mu miryango, ikindi umuntu agapfa abantu bose bari bazi ko uwo muryango utabanye neza kuzageza igihe umuntu yishwe.

Ati “Kuki twese dushobora gukomeza kurebera ibintu tubona ko bishobora kwica abantu? Nta kindi kintu dushobora kubona ko kica abantu ngo tukihorere. Iyo tubonye ikiza turatabara, iyo tubonye imodoka igenda yihuta turatabara ngo itica abaturage, ariko umuntu ufite amahane tubona ko afite umujinya ushobora gutuma akora nabi tukabyihorera kugeza igihe hiciwe umuntu ngo ni uko ari mu muryango”.

Rwabuhihi avuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire yo kumva ko ibintu bibera mu rugo bitabareba. Ati “Ibibereye mu muhanda hari umuntu usa nushaka kugira uwo ahohotera, abantu twese turahurura ariko ikintu cyaba kiri mu muryango tukakihorera kikazageza ku ntera yo kuvamo urupfu. Nagira ngo twese twitunge agatoki, kuki umuturanyi atabivuga, umukozi wo mu rugo atabivuga, kuki abasore n’inkumi baba muri ruriya rugo batabivuga bati hariya hari abantu bagiye kwicana kugira ngo abashinzwe gutabara batabare hakiri kare?”

Asobanura ko impamvu abantu badatanga amakuru ku miryango ifitanye amakimbirane, ari uko bisa n’aho ibibera mu muryango ari ubuzima bwite bw’abagize uwo muryango.  Ati “Impamvu ni uko ibintu byose bijyanye n’umuryango twabigize ubuzima bwite, dushaka ko ibintu byo mu muryango biharangirira cyane cyane iyo ari amakimbirane ari hagati y’umugore n’umugabo, tukumva ngo ni ibintu bibareba, kandi abandi bose iyo bagiranye amakimbirane mu muhanda buri wese aratabara.”

Agaragaza ko nta muntu ushobora guhaguruka ngo age mu muhanda agire uwo akubita ngo birangirire aho, ariko ngo mu rugo umuntu akubita undi yaba umugore cyangwa umugabo cyangwa umwana ukubise umubyeyi we, abantu bakavuga ngo bazabirangiriza mu muryango.

Ati “Nagira ngo mbisubiremo icyaha ni kimwe, icyaha cyo gukubita, gukomeretsa, kwica nta bwo kiba kinini mu muhanda ngo nikigera mu rugo kibe gitoya, ibyo ni byo tugomba guhindura”.