Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ibintu 10 bitazibagirana muri shampiyona ya 2017-2018

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jul 1, 2018

Ku wa Gatatu   tariki 27 Kamena 2018 ni bwo shampiyona y’umupira w’amaguru y’ikiciro cya mbere « Azam Rwanda Premier League 2017-2018 » yarangiye, APR FC yegukana igikombe cya 17 na ho Miroplast yari ikizamuka na Gicumbi FC  yari imaze imyaka 4 mu kiciro cya mbere  zisubira mu kiciro cya kabiri zikazasimburwa n’Intare FC na AS Muhanga.

APR FC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2017-2018

Imvaho Nshya yegeranyije ibintu 10  by’ingezi byaranze iyi shampiyona ya 2017-2018.

1.Shampiyona ndende n’ibirarane byinshi

Shampiyona ya 2017-2018   iri muri zimwe zabaye ndende cyane. Ni shampiyona ikinwe mu minsi 270 ni ukuvuga amezi 9 muri 12 y’umwaka. Yatangiye tariki 30 Nzeri  2017 isozwa tariki 27 Kamena. Kuba ndende ariko binahurirana n’uko haziyemo ibirarane byinshi byatewe n’amakipe ya APR FC, Rayon Sports yari mu mikino  y’Afurika  ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Ibi birarane byanatumye amakipe nka Rayon Sports na Marines FC zigira umwaka mubi nyuma yo kunanirwa gutsinda ibirarane birenga bine.

Uburebure bw’iyi shampiyona bwagize ingaruka ku gikombe cy’Amahoro kizasozwa muri Kanama 2018 bituma uyu mwaka w’imikino uzamara hafi amezi 11 kuri 12.

2.Abatoza 12 muri 16 bahinduye amakipe

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018  hari abatoza 12 muri 16 ba shampiyona bahinduriwe akazi abandi barirukanwa.

Mu ikipe ya   Bugesera FC, Kanyankore Gilbert watangiranye n’ikipe yasimbujwe Nshimiyimana Maurice Maso, na we asimburwa na Hitimana Thierry  none ikipe irangizanyije na Ndayizeye Jimmy.

Rayon Sports yatojwe n’abatoza batatu utabariyemo abayisigaranaga. Aba ni Karekezi Olivier waje gusimburwa n’Umubiligi Ivan Minnaert  igasoza itozwa na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ukomoka muri Brazil.

Mu bandi hari Muhire Hassan watangiye shampiyona atoza Miroplast FC  akaza gusezera ku neza mu kwirinda kwangiza izina rye kubera ubukene bwavugwaga mu ikipe ye. Yaje gusimburwa na Niyibizi Suleyimani.

Muri APR FC, Jimmy Mulisa watangiranye ikipe yaje kugirwa umutoza wungirije wa gatatu asimburwa na Dr Petrovic Lubjomir.

Muri Police FC, Seninga Innocent yarirukanwe asimburwa n’ukomoka muri  Zambia Albert Mphande. Mu Magaju, Nduwimana Pablo watangiranye n’uyu mwaka yaje gusimburwa na Habimana Sosthene

Muri Espoir FC, Ndayizeye Jimmy yarirukanwe  asimburwa na Okoko. Muri Gicumbi Bizimana Beken yaje gutabara iyi kipe asimbuye Okoko wari ugiye muri Espoir FC. Gatera Alphonse yatandukanye na Sunrise FC  naho Kalisa François  ahabwa  inshingano zo kuyobora Kirehe FC asimbuye Nduhirabandi.

Muri Musanze, Seninga Innocent yafashe ikipe asimbuye Habimana Sosthene wari watangiranye na yo. Amakipe atarahinduye abatoza ni Kiyovu Sports, AS Kigali, Marines na Mukura.

3. Amakipe 2 yatewe mpaga

Uyu mwaka usize amateka atazibagirana aho ku munsi wa 24 wa shampiyona Miroplast FC  yabuze ku kibuga mu mukino wari kuyihuza na Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali tariki 27 Gicurasi 2018.

Indi mpaga ya kabiri yatewe Kiyovu ku munsi wa 27 wa shampiyona, ubwo iyi kipe yananirwaga kugaragaza imbangukiragutabara (Ambulance) ku mukino yagomba kwakiramo Kirehe FC  ishyira mu majwi Rayon Sports ko ari yo ibyihishe inyuma  hari tariki 18 Kamena 2018.

4. Amakipe 5 yicaye ku ntebe y’icyubahiro

Ikindi cyaranze uyu mwaka ni amakipe atanu yabashije kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Ayo ni Amagaju yabanje kuyobora iminsi ibiri ya mbere, hazaho Kiyovu  yamaze igice kinini k’imikino ibanza iyoboye, iza kwakirwa na Rayon Sports muri Werurwe 2018, hazaho AS Kigali kugeza bose babererekeye APR FC kuva mu ntangiriro za Kamena 2018 .

5. Urugamba rwo guhatanira igikombe rwarangiye mu minsi ya nyuma

Ikindi kitazibagirana n’uburyo byageze ku munsi ubanziriza uwa nyuma APR FC na AS Kigali zigifite amahirwe yo gutwara shampiyona ni na ko Gicumbi FC  yagejeje kuri uyu munsi igifite ikizere cyo kuguma mu kiciro cya mbere aho yari ihanganye na Mukura ndetse na Bugesera FC.

6. Urupfu n’ibizazane muri Rayon Sports

Iyi shampiyona ntizibagirana mu mateka ku ikipe ya Rayon Sports yatakajemo nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije tariki 15 Ugushyingo 2017.

Yanahuriranye n’ifungwa rya Karekezi Olivier wari umutoza mukuru mu Gushyingo  2017 hamwe n’ifungwa rya Gacinya Chance Denis wari Visi Perezida.

Mu bindi bitazibagirana hari ihagarikwa burundu rya Ndayishimiye Eric Bakame wari umunyezamu akaba na Kapiteni wa Rayon Sports wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atazitangira ikipe mu gihe cyose izaba igitozwa na Ivan Minnaert.

7.Abasifuzi babiri barahanwe

Bijyanye n’amakosa mu misifurire FERWAFA yahagaritse ku mugaragaro abasifuzi bitwaye nabi.

Aba ni Hakizimana Ambroise wahagaritswe imikino ine nyuma yo kwemeza igitego cya APR FC cya Twizeyimana Martin Fabrice wari waraririye mu mukino APR FC yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1 tariki 20 Ukwakira 2017.

Uwa kabiri wahagaritswe ni Ngabonziza Dieudonné wahagaritswe amezi atatu nyuma yo gutanga  Penaliti ku munota wa nyuma mu mukino warangiye Mukura inganyije na Miroplast FC 2-2 tariki 22 Ugushyingo 2017.

8. Ubukene bukabije mu makipe y’uturere

Muri uyu mwaka ni bwo bwa mbere amakipe yose ashamikiye  ku turere yahuye n’ubukene bukabije. Nk’ibisanzwe muri Sunrise FC  abakinnyi bageze aho bareka imyitozo, ubu bukene kandi bwashegeshe Amagaju FC, Espoir FC, Gicumbi FC na Mukura igera aho imara amezi atatu idahemba bitarigeze bibaho.

Haraniyongeraho ikipe ya Miroplast yamaze amezi atanu idahemba abakinnyi byanayiviriyemo kumanuka.

 9. Abakinnyi benshi bagiye gukina hanze

Nyuma yo kwigaragaza no kwitwara neza, Bizimana Djihad yerekeza mu ikipe ya Waasland-Beveren   mu kiciro cya mbere mu Bubiligi ndetse na Hussein Shabana Tchabalala wavuye muri Rayon Sports akereza mu ikipe ya Baroka FC  mu kiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.

Abandi ni  Mico Justin werekeza muri Sofapaka FC yo muri Kenya. Uwari rutahizamu  w’ikipe ya Sunrise FC, Alex Orotomal ukomoka muri Nigeria  na we yerekeje mu  ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse na Mustafa Francis  ukomoka i Burundi wakiniraga ikipe ya Kiyovu yerekeza mu ikipe ya Gor Mahia.  Gusa mbere y’aba bakinnyi, Kambale Salita Gentil wakiniraga Etincelles FC yerekeza mu ikipe ya Singida United yo muri Tanzania.

 10. Abakinnyi 11 bitwaye neza

Umunyezamu: Kimenyi Yves (APR FC ).

Myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), David Nshimirimana (Mukura), Rutanga Eric (Rayon Sports) na Ombalenga Fitina (APR FC).

Hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Kakule Mugheni Fabrice (Kiyovu) na Ally Niyonzima (AS Kigali).

Rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali) na Ortomal Alex (Sunrise FC).