Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ibimina bifasha abantu kwizigamira bakiteza imbere

Yanditswe na MUHIMPUNDU CAROLINE

Ku ya Aug 2, 2018

Ikimina ni uburyo bwo kwizigama amafaranga bukoreshwa n’itsinda ry’abantu bitewe n’ubwumvikane bwabo. Iryo tsinda ry’abantu riba rigizwe n’umubare w’abantu runaka bahurije hamwe igitekerezo cy’uko bazajya bizigama, igihe bazajya bizigamiraho, icyo ubwo bwizigame buzakora, n’igihe buzakoreshwa hagendewe ku gihe bifuza kandi bahuriyeho bose.

Abagize amatsinda bakusanya amafaranga yo kwizigamira bikabafasha kwiteza imbere

Uburyo bwo kwizigama binyuze mu kimina nubwo buba buhuriwemo n’umubare w’abantu batandukanye nta komite iba ihari ishinzwe gukurikirana abo bantu, gukemura ibibazo byabaye  cyangwa se gukurikirana uko gahunda z’ubwizigame biyemeje zishyirwa mu bikorwa, ahubwo buri muntu wese uba ugize rimwe muri ayo matsinda ni we wiha inshingano zo gutanga ayo mafaranga aba yaremejwe nta gitutu ashyizweho.

Ikimina kiba kigizwe n’amatsinda atandukanye ariko  buri tsinda usanga ryariyemeje gukusanya ayo mafaranga ndetse n’uburyo ayo mafaranga azakoreshwamo. Usanga hari abayakusanya yose agahabwa umwe mu bagize itsinda kugeza bose abagezeho, hari abayakusanya akabikwa nyuma abagize itsinda bakayagabana cyangwa bakayakoramo umushinga uzabafasha kwiteza imbere nk’itsinda, hari n’abayatanga bakanagurizanya uwagurijwe yakwishyura agashyiraho inyungu.

Cyuzuzo Oreste Dan uhuriye n’abandi mu itsinda ryo kwizigamira hakoreshejwe ikimina avuga ko kuba mu kimina bifasha umuntu kudasesagura amafaranga, n’iyo yaba ari make ayakoresha mu buryo buboneye.

Yagize ati: “Ikiza cyo kwizigama ukoresheje ikimina ni uko kigufasha kudasesagura amafaranga make waba ubonye cyangwa ubona, tuvuge niba  uba mu kimina buri muntu atanga amafaranga 5000 ku kwezi muri abantu 10 ubwo umwe azafata amafaranga  50 000 bitandukanye cyane nuko waba utakibamo kuko byakugora kuyabona”.

Yongeyeho kandi ko ikimina gifasha ukibamo kudakoresha nabi amafaranga make ubona kuko uba utekereza aho wazakura ayo utanga mu kimina bityo ugakoresha amafaranga yawe mu buryo buboneye.

Mukashyaka Alice avuga ko uko ugenda wizigamira ari nako ugenda utekereza umushinga uzakoresha ayo mafaranga. Bitandukanye n’iyo utaba mu kimina amafaranga ubona uyakoresha ibitari ingenzi.

Avuga kandi ko kwizigamira ukoresheje ikimina bituma wunguka inshuti bitewe n’uko hari abo muhuriramo mutaziranye bityo bigatuma mumenyana ndetse nyuma ukabungukiraho ubwenge biturutse mu biganiro cyangwa ibitekerezo mwagiye mwungurana.

N’ubwo kwizigamira hakoreshejwe uburyo bw’ikimina bavuga ari bwiza kandi bubagirira akamaro ku rundi ruhande bavuga ko hari n’imbogamizi zigaragara bitewe n’abanyamuryango bashobora kuba batabonera amafaranga ku gihe ibyo bigatuma igihe cyo kuyafatiraho kirenga bityo uwari kuyahabwa gahunda ze zikangirika.

 

Hategekimana Sylvain avuga ko imbogamizi abona mu kimina ari uko nta masezerano cyangwa amatekegeko agenga ibimina aba ahari. Ibyo bituma abantu bakora uko bishakiye ndetse n’iyo habayeho kuguriza amafaranga umwe mu bagize itsinda nta kizere kiba gihari ko ayo mafaranga azagaruka. Ibyo rero bigira ingaruka ku bantu bose bagize itsinda iyo habayeho kutagaruka kw’amafaranga aba yaragurijwe.  Avuga ko indi mbogamizi ari uko abantu usanga bataziranye ibyo bigatuma rimwe na rimwe utamenya aho ushakira umuntu.

Hategekimana avuga ko kuri we yumva hajya habaho ikimina ariko kigahuriramo abantu baziranye neza, ibyo bizabafasha gukemura ibibazo bizaba byagaragaye hagati yabo mu buryo bworoshye. Avuga kandi ko byaba byiza hagiye hashyirwaho amategeko agenga ibimina kuko bizafasha kwirinda ubujura bwa hato na hato ndetse n’uwateje ikibazo agakurikiranwa.