26°C , Thunderstorms | Kigali-Rwanda

Ibimenyetso by’imikurire myiza y’umwana

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 19-02-2020 saa 17:12:41

 

Umwana wese akura ahinduka haba mu mitekerereze, mu gihagararo no mu bwenge.

Igitabo Toronto Notes 2011 kigaragaza ibice bitandukanye umwana akuramo, ababyeyi bakaba basabwa kubimenya bikabafasha mu kumukurikirana.

Iki gitabo kigaragaza ibimenyetso by’imikurire y’umwana, iby’ibanze byitabwaho mu mikurire ye, imikorere y’ingingo ze, imibanire ye n’ibimukikije no kuvuga.

Ubundi umwana iyo avutse agenda akura bikagaragarira ku byo aba ashobora gukora cyangwa kugaragaza mu bushobozi haba mu mitekerereze ye, mu mikurire ye, mu gihagararo, uko abana n’ibimukikije n’ibindi, bikaba ari byiza ko ababyeyi bagira icyo babisobanukirwaho ngo bagire ubumenyi ku mikurire y’abana.

Muri iki gitabo bagaragaza ko umwana ufite ukwezi n’igice (ibyumweru 6) arangwa no kumwenyurira buri wese.

Umwana w’amezi abiri we ngo aba ashobora kurambura akaboko mu gihe urimo kumuvanamo umwenda arwana akuramo rumwe mu rugingo ndetse umwana wo muri iki kigero amenya ababyeyi be.

Umwana w’amezi 4 we ashobora kwegura umutwe, igihimba se cyangwa akabasha kwibirindurira ku buriri nubwo ijosi rye riba ritarakomera.

Aba ari umwana umuntu ahereza ikintu mu ntoki akagifata ndetse akaba yanabasha kukishyirira ku munwa kandi iyo umuntu avuze akurikiza amaso mu kerekezo cy’aho ijwi ryaturutse.

Ku mezi atandatu, umwana  aba atangiye kwicara, akaba yabasha guhererekanya ikintu mu kiganza kimwe agishyira mu kindi, aba ataramenya kuvuga ariko ashobora kumenya ko izina uhamagaye ari irye.

Umwana w’amezi 9 we  atangira gukambakamba, anatangira gusubiramo amagambo amwe n’amwe yoroshye umuntu amubwiye, ashobora kuvuga mama na papa kimwe no gukina.

Umwana ufite umwaka umwe we aba agenda ariko afashe ku kintu. Ashobora guterura icyo afite mu ntoki ndetse no kwinywesha akoresheje igikombe.

Naho umwana w’umwaka n’amezi atatu aba abasha kugenda ntacyo afasheho, akanabasha no kuvuga icyo ashaka akerekanye.

Byongeye kandi ngo  umwana w’umwaka umwe n’igice ashobora kuzamuka ingazi ariko hari umufashe akaba yanavuga nibura amagambo 10, aba ashobora kurisha ikiyiko ubwe, no kwerekana kimwe mu bice by’umubiri we nk’ukuboko, umutwe n’ibindi.

Umwana wo muri iki kigero ngo arikunda cyane ku buryo ibintu byose abyita ibye, agira amatsiko, akigana imirimo mito mito yo mu rugo, akigana imikino ya bagenzi be n’ibindi.

Umwana w’imyaka ibiri we ashobora kuzamuka ingazi zitari ndende akanazimanukisha.

Umwana wo muri icyo kigero aba anashobora gutera agapira (gukubita agashoti ku gapira), ashobora kwiyambura no kugerageza gukoresha interuro ngufi (2 cyangwa 3) mu biganiro bye kandi akoresha ibimenyetso bikamufasha gushyikirana n’abandi.

Umwana aba ashobora gusaba ibyo kurya, akunda gukurikirana umuntu uririmba cyangwa ubara inkuru n’ibindi.

Umwana ugezejeje imyaka itatu ngo aba  akorana ingufu ibyo umwana w’imyaka ibiri akora, we aba anashobora no kwikuriramo inkweto, kwikuriramo imyenda kimwe n’uw’imyaka 2, usibye ko ibifungo byayo biba bikibagora.

Umwana w’imyaka itatu arikunda ku buryo aba yumva ibintu byose ari ibye, akunda kugira ubwoba ariko yumva afite umutekano iyo ari kumwe n’ababyeyi be, aba azi niba ari umukobwa cyangwa umuhungu, ndetse n’imyaka ye.

Umwana w’imyaka ine we ashobora kwikorera isuku, agafungura n’imyenda ifite ibifungo.

Umwana ugejeje ku myaka 5 we ngo aba amaze kumenya ubwenge ibyavuzwe byose abikorana ibakwe n’ubwenge, abazi kuvuga neza, ashobora no gutondekanya inyuguti.

Ku myaka itanu umwana aba yigenga mu kuvugana n’abandi bantu akanubaha. Ariyemera kandi agakunda kwitabwaho kimwe n’imikono. Agenzura ibyiyumviro bye muri rusange, agakenera kuba yava iwabo agasura abandi.

Ku myaka itandatu, umwana aba ashobora gukina imikino isaba imbaraga yo guhiganwa, kubyina, kwandika kuko aba ari n’igihe ashobora gutangira ishuri n’ibindi iyo atize mu nshuke.

Dr. autisime abana avuga ko …

Kumenya imikurire y’umwana ni ingirakamaro kuko bituma umubyeyi ajyana umwana kwa muganga mu gihe umwana  we yagize gukererwa  mu gukora ibyo twavuze hejuru hanyuma muganga agashaka impamvu ibitera akayivura hakiri kare.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.