Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ibikorwa remezo bya AMI bizagabanya ingufu zitakara– Eng. Kamayirese

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Oct 4, 2018

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu, Eng. Kamayirese Germaine, avuga ko mu rwego rwo korohereza ibihugu by’Afurika kugira ubushobozi bwo kubona ingufu z’amashanyarazi zihendutse, inzego zishinzwe ngufu zisabwa kugana uburyo bw’ikoranabuhanga  rishingiye ku miyoboro itanga ingufu “Smart Grid”,  aho mu Rwanda ibikorwa birimo ikoranabuhanga rishya rya mubazi AMI  “Advanced Metering Infrastructure” rikoreshwa rizafasha kugenzura ingufu zitakara  zidakoreshejwe mu buryo bizagabanya ibihombo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Eng. Kamayirese Germaine.

Eng. Kamayirese yabivugiye i Kigali ejo hashize ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga y’iminsi 3 yateguwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Ikigo k’Igihugu gitsura ubuziranenge RSB, n’Umuryango ushinzwe ubuziranenge mu  birebana n’ingufu z’amashanyarazi muri Afurika AFSEC, aho impuguke mu birebana n’iby’ingufu ziturutse mu bihugu bisaga 7 by’Afurika, barimo kuganira uburyo  n’ingamba zigamije guteza imbere ingufu zisubira hamwe n’imiyoboro y’ingufu hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga  “Smart Grid Technology”.

Mu butumwa bwe, Eng. Kamayirese yibukije ibihugu by’Afurika ko Umugabane w’Afurika ugifite ikibazo k’ingufu zidahagije, nk’uko byanagarutsweho na Eng. Prince Moyo uhagarariye sosiyete itanga ingufu yo muri Afurika y’Epfo yitwa CIGRE mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Eng. Kamayirese yakomeje agira ati Gukoresha uburyo bw’imiyoboro ya Smart Grid biri muri politiki n’ingamba bya Leta y’u Rwanda. Ku mugabane w’Afurika ingufu zidahagije kiracyari ikibazo, icyakora nko mu Rwanda tumaze gushyiraho imiyoboro y’ingufu y’ikoranabuhanga, Smart Grid, aho umuyoboro mugari  wubatswe kandi wegerezwa ibikorwa remezo bifite ingufu zihagije, zitanga  serivise nziza  mu muyoboro mugari, bigatanga ingufu zihagije kuko ari bimwe bituma abashoramari bakomeza kugira ikizere bityo  bigateza imbere na  gahunda ya Doing Business. Nk’ubu, ibikorwa remezo bya AMI bizagabanya ingufu z’amashanyarazi zajyaga zitakara kuko izo mubazi zigezweho zigenzura icyo kibazo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ingufu REG, Ron Weiss,  asanga ibihugu by’Afurika bigeze ku muhigo byihaye wo gukoresha ingufu zisubira, ndetse n’izishingira ku muyoboro mugari byafasha kugabanya ibiciro by’ingufu z’amashanyarazi  kuko usanga bikiri hejuru muri Afurika.

Muri icyo gikorwa ubuyobozi bwa AFSEC bwashyikirijwe igihembo cy’uko bumaze imyaka 10 bufasha mu bikorwa byo kubona ingufu mu bihugu kandi zujuje ubuziranenge.