Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ibikorwa by’ingabo byafashije abantu 2 266 kuvurwa amaso na 13 193 bavuwe amenyo

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 4, 2018

Mu myaka 10 ibikorwa by’ingabo z’igihugu byafashije  abaturage mu buvuzi ndetse abandi batishoboye babonerwa aho batura, kuri ubu abaturage bakaba bazivuga imyato kuko zabafashije gukomeza gusigasira ubuzima.

Ingabo zatanze ubuvuzi ku baturage bari barwaye amaso

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’Ikigo k’igihugu k’imiyoborere (RGB), kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu wa 2016, binyuze mu bikorwa byiswe iby’ingabo (Army week), abaturage 2 266 bavuwe amaso muri gahunda y’ibikorwa by’ingabo z’igihugu naho abagera ku 13 193 bavurwa amenyo.

Bamwe mu bavuwe muri iyo gahunda baravuga ko bari bazi ko umurimo w’ingabo z’igihugu ari uwo kujya ku rugamba no kurwanirira igihugu, ariko ngo bashimishijwe ndetse banatungurwa n’uko zifite ubumenyi bundi burenze ubw’urugamba kuko babashije kubavura indwara zari zarabazahaje.

Kakuze Anna ni umubyeyi wo mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kigarama, yabwiye Imvaho Nshya ko yari yarahumye kubera indwara y’ishaza, ariko ngo muri gahunda y’ingabo yo gufasha abaturage, yaje kuvurwa kuri ubu arabona neza ndete ngo abasha no kwahirira inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda  ikomeje kumuteza imbere kuko abasha kubona amata, amafaranga n’ifumbire, aho avuga ko ubuzima bwe buhagaze neza.

Yagize ati “Nari narahumye kubera indwara y’ishaza, sinari mfite n’uburyo bwo kwivuza ngo nibura nge i Kabgayi bamvure, ariko ingabo zaraje ziramvura kimwe n’abandi bari bafite ibibazo by’amaso n’iby’ubuhumyi kuri ubu ndareba neza”.

Umukecuru Murorunkwere Anysia nawe wo mu Murenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi nawe avuga ko yavuwe amaso n’ingabo z’igihugu kuri ubu akaba yarongeye kureba no kubona neza.

Murorunkwere uvuga ko afite imyaka 75 yemeza ko yigeze kugera igihe agasa nk’uhuma kuko atarebaga neza cyane cyane ibiri hafi ye kuko ngo atashobora no gusoma Bibiliya, dore ko ari cyo gitabo akunda cyane.

Ati “Nari ntangiye guhuma, sinari nkireba ibiri hafi yange, gusoma Bibiliya byari bitangiye kunanira ntareba neza, ariko muri gahunda y’ibikorwa by’ingabo byo kuvura abaturage, nange naravuwe kuri ubu ndabona kandi mbasha no gusoma”.

Uyu mukecuru wambaye amadarubindi avuga ko icyo gihe avurwa yanahawe n’amadarubindi amufasha kureba, akaba nta kibazo cyo kureba agifite ndetse ngo nta n’icyo gusoma akigira.

Ati “Ingabo z’igihugu narazishimye ndetse ndazikunda cyane, zidukuye mu menyo ya rubamba, ziturindira umutekano none zimvuye n’ubuhumyi bwo mu zabukuru? Ibikorwa byazo ni indashyikirwa.”

Karemera Silas wo Murenge wa Shyogwe we yavuwe amenyo  n’Ingabo z’igihugu avuga ko yari yararwaye amenyo y’ibijigo byaracukutsemo umwobo atabasha kurya inyama no guhekenya ibintu bikomeye ndetse ibishyushye ntiyabashaga kubirya kubera icyo kibazo.

Ati “Navuwe amenyo n’ingabo z’u Rwanda mu buvuzi zatwegereje, zatuvuriye i Kabgayi kandi ku buntu, rwose ubu amenyo yange yarakize nta kibazo mfite”.

Uretse ibikorwa by’ubuvuzi ingabo zagejeje ku baturage, Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko mu myaka 10 Ingabo z’igihugu zubakiye abatishoboye inzu 1 089 ndetse zinafasha n’abaturage zagiye kubungabungira amahoro i Darfur binyuze mu bikorwa by’umuganda.