Ibikorwa bizibandwaho mu cyumweru cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 24-01-2019 saa 08:42:24
Nkusi Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO (Foto James)

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda hari ibikorwa biteganyijwe bizibandwaho mu cyumweru kibanziriza umunsi nyirizina wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda, umunsi uba buri tariki ya 1 Gashyantare. Ibyo bikorwa harimo n’amarushanwa y’umupira n’imivugo.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo, yavuze ko icyumweru cyahariwe Intwari z’u Rwanda kizatangira kuva tariki ya 25 kugeza kuri 31 Mutarama 2019.

Nkusi yavuze ko ibikorwa by’icyumweru cy’ubutwari bizabimburirwa n’inama nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari mu Rwanda naho tariki ya 26 Mutarama habeho umuganda rusange, nyuma yawo ngo Abanyarwanda bazibutswa indangagaciro z’ubutwari, banaganirizwe ku bikorwa byaranze Intwari z’u Rwanda, abaturage mu mudugudu banategure gahunda izaranga umunsi w’Intwari.

Nkusi avuga ko tariki ya 27 Mutarama hateganyijwe ikiganiro, aho abatumirwa bazavuga ku mateka y’ubutwari, uko umuco w’ubutwari watezwa imbere ndetse na gahunda zitandukanye z’igihugu zifasha guteza imbere umuco w’ubutwari.

Tariki ya 31 Mutarama 2019, hateganyijwe igitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda, kikazabera muri Camp Kigali, kikazasusurutswa n’abahanzi banyuranye bo mu gihugu.

Ku munsi nyir’izina wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda biteganyijwe ko abayobozi bakuru b’igihugu bazashyira indabo ku Gicumbi k’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Hari n’amarushanwa y’imikino n’imivugo

Mu kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu kandi hateganyijwe amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru n’uw’amaboko, ikazasozwa hatangwa igikombe cy’ubutwari.

Nkusi avuga ko mu marushanwa y’umupira harimo umupira w’amaguru uzwi nka ruhago, hakabamo n’imikino y’amaboko nka Basketball, Volleyball, Handball, sittingball.

Hari kandi amarushanwa y’imivugo yatangiriye ku rwego rw’imidugudu akazasorezwa ku rwego rw’igihugu, aho abazayatsinda na bo bateganyirijwe ibihembo.

Nkusi yagarutse ku byiciro by’Intwari z’u Rwanda zizihizwa ku ya 01 Gashyantare buri mwaka, birimo Imanzi, iki kiciro kikaba kibarizwamo Intwari Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi uhagarariye izindi ngabo z’u Rwanda zitangiye igihugu, zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu cyangwa ikizaza.

Ikiciro k’Imena kibarirwamo Umwami Mutara Rudahigwa Charles Leon Pierre, Michel Rwagasana, Agatha Uwilingiyimana, Felicite Nitegeka n’abanyeshuri b’i Nyange.

Ikiciro k’Imena ni ikiciro k’intwari iyinga Imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro k’urugero bihanitse.

Ingenzi ni Intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye k’urugero ruhanitse.

Nkusi avuga ko muri iki kiciro nta ntwari irashyirwamo, ariko ubushakakashatsi ku bakoze ibikorwa by’ubutwari n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro burakomeje.

Nkusi Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO (Foto James)

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.