Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byagombye kugendera ku mategeko amwe – Kaliwabo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 19, 2018

Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles, asanga ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bikwiye kugendera ku mategeko amwe no gukorera hamwe bigahuriza ku mugambi umwe.

Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles (iburyo) na Dr Ugirashebuja Emmanuel, Perezida w’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACJ (Foto James R.)

Yabigarutseho ejo hashize ku wa Mbere ubwo yatangizaga inama y’abacamanza, ba mandateri ba Leta n’abavoka ku mikorere y’Urukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba EACJ.

Asobanura ko urukiko rutabereyeho guhuza amategeko ubwarwo, ahubwo ko amategeko abereyeho gushyira mu ngiro no kugaragaza ko amategeko ariho kandi agashyirwa mu bikorwa, kimwe nuko hari izindi nzego za Leta zishinzwe gushyiraho ayo mategeko.

Kaliwabo ashimangira ko ibihugu byo muri EAC byagombye kugendera ku mategeko amwe kandi bigakorera hamwe kimwe nuko bigomba guhurira ku ntego imwe yo kugirana ubumwe.

Ati “Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, intego ni ukugira ubumwe nyabwo, ubumwe butari ubw’ibihugu bihuriye hamwe gusa, ahubwo bifite umugambi umwe kandi byifuza gukora kimwe, kuko icyo ibi bihugu byacu byifuza ni uko abagize uyu muryango bakora ibintu kimwe bakagendera ku mategeko amwe”.

Perezida w’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACJ, Dr Ugirashebuja Emmanuel, asobanura ko hari isano iri hagati y’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’inkiko ziri mu bihugu bya EAC, ari yo mpamvu hashyirwaho uburyo bwo guhurira hamwe nk’abacamanza bakaganira.

Dr Ugirashebuja akomeza avuga ko imanza nyinshi zijyanwa mu rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba ari iz’abaturage bo mu bihugu by’uyu muryango ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Ati “Hari imanza nyinshi zizanwa n’abaturage bo mu bihugu biri mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bakaza mu rukiko rwacu. Izo zo ni nyinshi kuko zagiye ziyongera uko imyaka yagiye itambuka. Ariko ubu buryo bw’abacamanza bashobora kubaza urukiko, ni bwo butari bwakumvikanye neza. Ni yo mpamvu duhura n’abacamanza tukaganira kugira ngo twumvikane uko iyi ngingo ikora, na bo bayumve neza naho ubundi imanza zagiye ziyongera cyane cyane izizanwa n’abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta.”

Urukiko rwa EACJ rugitangira, Dr Ugirashebuja avuga ko imanza nyinshi zari izituruka mu gihugu cya Kenya, ariko ngo kugeza ubu aho ibihe bigeze, usanga inyinshi zituruka muri Uganda, hagakurikiraho u Burundi. Mu Rwanda hamaze kwakirwa imanza zigera kuri esheshatu kandi ngo ziriyongera kuko buri mwaka hari igihe imanza zo mu gihugu kimwe ziyongera ahandi zikagabanuka.