Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Ibihugu bitanu biteraniye mu Rwanda bireba uko byakwitegura guhangana na Ebola

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-05-2019 saa 17:14:09
Abateraniye mu nama tekinike yo kwisuzuma uko ibihugu bituranye na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo bihagaze mu myiteguro ku cyorezo cya Ebola (Foto Samuel M)

Ibihugu by’abaturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) biteraniye i Kigali, mu nama tekenike yo kwisuzuma ngo birebe uko bihagaze mu myiteguro ku byorezo, by’umwihariko ku cyorezo kimaze amezi arenga ikenda cyongeye kugaragara, cya Ebola.

Ni inama y’iminsi ibiri ihuje abakora mu nzego z’ubuzima mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo n’u Burundi hamwe n’abaterankunga babyo mu kurwanya ibyorezo bo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Rwanda muri RBC, Dr. Nyamusore Jose’, yavuze ko bagiye kumara iyo minsi bareba ibyo ibihugu bimaze kugeraho, ibisigaye gukorwa, nuko bashobora guhuza umugambi mu kugenzura ingendo zambukiranya umupaka.

Ati “Turagira ngo duhuze umugambi kugira ngo dushobore kureba ngo hano mwakoze ibiki, harabura iki, bamwe bakoze ibiki, harabura ibiki, ese abandi imbogamizi bahuye nazo muri iki ni izihe kugira ngo abantu bafate umugambi umwe; kuko icyorezo iyo gifashe igihugu kimwe n’undi aritegura.

Ku bijyanye no kwitegura k’u Rwanda, Dr. Nyamusore yavuze ko ruhagaze neza, haba mu buryo bw’ibikoresho, ingamba n’abahuguriwe kwita ku wagaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Ati “U Rwanda ruriteguye ku buryo buhagije; no muri raporo yasohotse mu kwezi kwa mbere 2019, yagaragaje ko usibye Abanya-Uganda bakunze kugira ibyorezo cyane u Rwanda rwiteguye neza cyane nk’igihugu kitarahura na Ebola.”

Yakomeje avuga ko abaturage bigishwa ko iyo babonye umuntu baketseho ibimenyetso bya Ebola, amatangazo ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko uwo muntu agana kwa muganga, nta muntu umukozeho cyangwa ngo amuherekeze nk’uko baherekeza umurwayi usanzwe. Mu mudugudu agaragayemo bakwiye guhamagara ikigo nderabuzima kibegereye kikaza kureba ko yujuje ibimenyetso by’ukekwaho Ebola, hanyuma nacyo kigahamagara imbangukiragutabara yabugenewe ikamujyana ahagenewe kwakira umuntu nk’uwo.

Dr. Nayunnja Miriam, umujyanama wa OMS mu karere ku bijyanye no kugenzura ibyorezo, yavuze ko nk’Umuryango w’Abibumbye bazi neza ko Isi yabaye umudugudu, abantu bava hamwe bajya ahandi mu buryo bworoshye, bikaba byakorohera gukwirakwiza ubwandu runaka bwagaragara mu gihugu kimwe.

Ati “Urugero, nk’uko tubona Ebola iri muri RDC, ibi bihugu bine byose biyikorano biri mu byago bya Ebola. Twaje rero kuganira kugira ngo turebe uko twakorana umwe ku wundi, kandi twitegure mu bikorwa guhangana n’ikintu cyose cyagaragara, birimo na Ebola ko yagera mu bindi bihugu.”

Nubwo bimeze gutyo ariko, Dr. Nayunnja yavuze ko hakiri imbogamizi ku bushobozi kuri bimwe muri ibyo bihugu, cyane ko mafaranga yo gushora mu kwitegura guhangana neza n’icyorezo hamwe n’ubushobozi bwa muntu bukiri buke (kumenya neza icyorezo, isuku ihagije, imbogamizi ziri mu mico itandukanye n’imyumvire) hamwe na hamwe, gusa na byo bari bugerageze kureba uko bajya basangira ubushobozi buhari mu gukemura izo mbogamizi.

Icyorezo cya Ebola muri Kongo kimaze guhitana abarenga igihumbi, ubwiyongere bukaba buterwa ahanini n’imyumvire y’abatuye mu duce Ebola irimo, ko ari indwara bazaniwe n’abandi ari bo bashinzwe kubitaho.

Abateraniye mu nama tekinike yo kwisuzuma uko ibihugu bituranye na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo bihagaze mu myiteguro ku cyorezo cya Ebola (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.