Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ibihugu bishobora guhererekanya inyandiko-Ndejuru

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 23, 2018

Impuguke mu ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo, Ndejuru Rosalie atangaza ko ibihugu bishobora guhererekanya inyandiko hashingiwe ku masezerano biba bifitanye, igihugu kimwe kikaba cyahereza ikindi inyandiko zikireba zibitseyo.

Ndejuru Rosalie, impuguke mu ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo muri RALSA (Foto Gisubizo G.)

Iyi mpuguke mu ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo avuga ko guhererekanya inyandiko ku ibihugu bishoboka kandi ko bijya bikorwa, ariko Ikigo k’igihugu k’ishyinguranyandiko na serivisi z’inkoranyabitabo, RALSA (Rwanda Archive and Library Services Authority) ahagarariye kuri ubu kikaba kitarabigeraho kuko ari bwo kikibaho kikaba kitaratangira gukora neza kuko hari ibikibura ngo gishyire mu bikorwa inshingano cyahawe na Leta.

Ati “Ni byo birashoboka ko ibihugu bihererekanya inyandiko bibitse mu gihe bigiranye amasezerano, ari ko twe ntiturabigeraho  ngo tube twabasha guhabwa inyandiko ziri mu bihugu bimwe na bimwe byadukolonije, biterwa n’uko nta masezerano turasinyana na byo bitewe n’uko iki kigo ari gishya kitaranabona n’ubuyobozi ngo bubijyemo bubikore, naho gushoboka byo birashoboka kandi birakorwa.”

Ibyo Ndejuru asobanura kandi biragaruka ku bitekerezo abaturage bamwe batanga nk’ibyifuzo y’uko ibihugu byakolonije u Rwanda bigifite inyandiko n’ibindi bihangano bijyanye n’amateka n’umuco, abenshi bakifuza ko byasubizwa ariko akenshi bakaba badasobanukiwe uko bikorwa.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya uko babyumva n’uko babona byakorwa, bagaruka cyane ku mpamvu izo nyandiko zaba zaragiye kandi zirebana n’amateka y’igihugu cyo muri Afurika, cyane ko ubukoloni bwarangiye.

Igiribambe James ni umuturage wo mu Kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, yagize ati “Nge numvaga ari uburengenzira bwacu nk’Abanyarwanda gusaba igihugu cy’u Budage cyangwa u Bubiligi kuduha inyandiko zacu cyangwa ibihangano byatwaye mu gihe byadukolonizaga.”

Avuga ko atari azi ko binyura mu masezerano ibihugu byombi bigirana bikabasha guhererekanya inyandiko n’ibindi bihangano.

Igiribambe ariko avuga ko n’ubwo byaba bigomba kunyuzwa mu masezerano byaba byiza u Rwanda rubikoze kugira ngo inyandiko z’Abanyarwanda ziri muri ibi bihugu ziboneke, kuko zafasha mu bijyanye no kwigisha umuco abakiri bato, bishobora kuba ari amateka y’Abanyarwanda bityo ubikeneye akabasha kubibona mu Kigo k’igihugu k’ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo cyangwa mu bundi bushyinguro bw’ibitabo buri mu gihugu.

Umuturage wo mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Gikondo, Singirankabo Edouard, asanga ari byiza ko inyadiko z’Abanyarwanda zivuga ku mateka n’umuco by’u Rwanda zagombye kugarurwa mu gihugu kugira ngo zigishe kandi zihugure abakiri bato.

Ati “Icyo byaba bisaba cyose, nk’igihugu dukwiye kugikora ariko ibyacu bikagaruka, ubwo se niba biri muri ibyo bihugu by’amahanga tudahuje n’umuco birakoreshwa iki, bibitswe ngo bizabafashe iki, ariko twe nk’Abanyarwanda twabyigiraho mu gihe byaba bijyanye n’umuco n’amateka byacu, byaba ari byo tubika  nk’amafoto n’ibindi bikoresho by’Abanyarwanda bo hambere tukabishyira mu nzu ndangamurage zacu, tukajya tubireba, abana bacu bakabimenya ndetse bakanasobanurirwa amateka y’igihugu bashingiye kuri ibyo bihangano n’izo nyandiko.”

Ndejuru avuga ko ibyo byose bitekerezwa, ariko ko ikigo kitariyubaka mu buryo buhagije ngo gihabwe n’inzego zose harimo n’abakozi bahagije, kuko cyashinzwe mu 2014.