Ibihugu birindwi bizitabira Shampiyona y’Akarere ya Tennis yo ku meza

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 15-11-2018 saa 07:19:44
Ameza agezweho akinirwaho Table Tennis

Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) riratangaza ko ibihugu birindwi ari byo bimaze kwemeza ko bizitabira irushanwa ry’akarere rya 5.

Iryo rushanwa rizatangira tariki 30 Ugushyingo risozwe tariki 02 Ukuboza 2018 muri Gymnase y’ishuri rya Green Hills Academy i Nyarutarama.

Ibi bihugu ni Uganda, Tanzania, Kenya, Mauritius, Djibouti, Somalia n’u Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa RTTF, Bahati Innocent, avuga ko binitezwe ko kandi ibihugu bya Comores, Sudani y’Epfo, Sudani, Eritrea na Ethiopia.

Perezida wa RTTF, Burungi John Bosco avuga ko iri rushanwa rizafasha mu kumenyekanisha uyu mukino mu Rwanda.

Ati «Ni ishema kwakira iri rushanwa, twizeye ko rizadufasha mu kumenyekanisha uyu mukino mu Rwanda cyane cyane mu bakiri bato. Twizeye ko tuzashyiraho amasomo yo mu biruhuko maze ababyeyi babashe kwandikisha abana babo. Ibyo byose birasaba ko abantu babanza kumenya uyu mukino.”

Burungi avuga ko bashaka guteza imbere uyu mukino mu mashuri, bongere umubare w’abatoza banongere amakipe yawo mu gihugu.

Ibi bikaba byaranatangiye Kuko tariki 28 Nzeri 2018, iri shyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda “RTTF” ryashyikirije ibigo 30 ibikoresho birimo ameza yo gukiniraho mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino bihereye mu mashuri.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.