Ibihugu birenga 70 biteraniye i Kigali mu nama ku ndwara z’ibyorezo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 10-07-2019 saa 17:04:12
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Gashumba Diane agaragariza abitabiriye iyo nama uko u Rwanda rwiteguye ku byorezo bishobora kugaragara isaha iyo ari yo yose (Foto RBC)

Inzobere mu by’ubuvuzi n’abashyiraho ingamba muri politiki z’ubuvuzi n’abafatanyabikorwa babo bagera kuri 250 baturutse mu bihugu birenga 70 ku Isi bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama igamije kureba uburyo ibihugu by’Afurika byarushaho kwitegura guhangana n’indwara n’ibiza bitunguranye birimo n’icyorezo cya Ebola.

Afungura ku mugaragaro iyo nama y’iminsi ibiri, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yavuze ko iyo nama bazayiganiriramo uko ibihugu byarushaho kwitegura mu buryo bwo guhangana n’ibyorezo cyane ibihugu by’Afurika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati ati: “Ni inama igamije kuganira n’ibindi bihugu mu kureba uburyo twarushaho kwitegura cyane cyane muri Afurika, kwitegura kugira imiti ihagije n’inkingo uko bigera ku baturage kandi bikabagereraho igihe bigifite ubuziranenge, cyane cyane mu bihe nk’ibi dufite ibyorezo bivugwa hirya no hino mu bihugu by’abaturanyi ariko cyane cyane no kugira ngo abantu bigire ku bandi.

Turimo kuvuga ibyorezo byagiye biba muri Afurika y’Iburengerazuba, igihe habaga icyorezo cya Ebola, turavuga ku cyorezo cya Ebola kiri mu bihugu by’abaturanyi n’uko imiti ituruka aho igurirwa ariko ikagenda kugeza igihe igereye ku muturage n’imbaraga zigendamo kugira ngo bitungane, tukavuga ku ikoranabuhanga ariko nanone tukabasangiza ibikorwa mu gihugu cyacu.”

Bimwe mu byo Minisitiri avuga basangiza abandi ku Rwanda birimo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ituma Abanyarwanda babona serivisi z’ubuvuzi n’imiti bakeneye bidahenze ariko nanone bakazibona hari uruhare rwabo batanzemo ari wo musanzu wa mituweri ku mwaka.

Hari kandi ishuri ryashyizweho muri kaminuza y’u Rwanda ryigisha abanyeshuri bo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, rikaba rimaze no kwakira abanyeshuri bo muri Malawi, bakiga uko imiti itangwa, ibijyanye n’imicungire y’imiti no kwirinda ko imiti ibura no gupfa.

Akomeza agira ati: “Icyagaragajwe cyane ni ibibazo, abadafite ubwisungane mu kwivuza, abadafite abaturage bagitekereza ko igihugu cyabo kibakorera ibintu byose cyangwa ko abafatanyabikorwa ariko natwe turagaragaza aho dufite imbogamizi kuko uyu munsi ntitwavuga ngo imiti yose turayifite cyane cyane ko imiti myinshi tuyikura hanze, turacyarwana urugamba rwo kugira ngo baduhe imiti ifite ubuziranenge kandi tuyibonere ku gihe, igere kuri buri wese”.

Minisitiri w’Ubuzima wungirije wo muri Liberia, Dr. Fransis N. Kateh, yavuze ko serivisi z’ubuvuzi iwabo zitangwa ku buntu ahanini kuko byinshi biba byaturutse mu baterankunga ariko hakiri byinshi bagihangana nabyo mu rwego rw’ubuzima.

Abateraniye muri iyo nama kandi bazasura ikibuga k’indege nto zitwara zitagira abapilote, drones, zifite ikicaro gikuru i Muhanga, barebe uko zifasha mu kugeza amaraso ku bitaro biri kure agiye gutabara indembe.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane agaragariza abitabiriye iyo nama uko u Rwanda rwiteguye ku byorezo bishobora kugaragara isaha iyo ari yo yose (Foto RBC)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.