Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ibihugu 44 byasinye amasezerano y’isoko rimwe ry’Afurika

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 22-03-2018 saa 06:59:14
Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rimwe ry'Afurika ndetse n'urujya n'uruza rw'abantu

Ku munsi w’ejo hashize ibihugu 44 by’Afurika byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rimwe rihuza abatuye uyu mugabane (ACFTA), naho 27 byo bishyira umukono ku masezerano yemeza urujya n’uruza rw’abantu.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rimwe ry’Afurika ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu

Ibi byabaye mu nama idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye i Kigali ejo hashize ku wa 21 Werurwe 2018 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma muri Afurika. Abagera kuri 44 bemeje banashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika ibihugu by’Afurika bihuriyeho, naho 27 bashyira umukono ku masezerano y’urujya n’uruza muri Afurika ku baturage b’Afurika. Ni mu gihe AU igizwe n’ibihugu 54.

Mbere gato y’igikorwa cyo gusinya amasezerano, Perezida Kagame yibukije ko  isoko rusange rya  ACFTA ari inkomoko ishingiye ku kerekezo cyatekerejwe mu myaka hafi 40 ishize i Lagos muri Nigeria, nyuma yo kwemerwa n’abakuru b’ibihugu mu 1980.

Yagize ati   “Aya masezerano arebana no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu, harimo n’urujya n’uruza rw’abatuye Afurika, bisobanura ubukire bw’Abanyafurika bose, kuko mu byihutirwa dushyize imbere serivise, no kongerera agaciro ibicuruzwa bihakorerwa. Ibyiza byo gushyiraho isoko rimwe bizagera no kubafatanyabikorwa bacu mu rwego rw’ubucuruzi ku migabane y’Isi, kandi icyo ni ikintu kiza’’.

Kagame kandi yagize ati “Isezerano duhaye Abanyafurika ni uburumbuke, kuko mu gushyiraho Isoko Rimwe ndetse no kubemerera gutembera ku mugabane wabo nta cyo bishisha, turimo guharanira ubuhahirane bw’iby’iwacu muri Afurika.”

Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko ishyirwaho ry’isoko rusange  ibihugu by’Afurika bisangiye ari amateka y’Abanyafurika, ahanini ashingiye ku kwishyira hamwe kw’ibihugu.

Ati   “Ubu ni amahirwe abatuye umugabane babonye yo guhindura ubukire Afurika ifite, bigakorwa  mu buryo bufatika, ku buryo byashyirwa mu bikorwa nk’uko abantu babyiyemeje muri cya kerekezo 2063, aya mahirwe ntazaducike, ntitwakwibagirwa ayandi mahirwe  arebana n’ishyirwaho ry’isoko rimwe ryo mu kirere ibihugu by’Afurika byiyemeje. Mboneyeho gusaba no kwibutsa ibihugu bitarajya muri iri soko duhuriyeho kwitabira iki gikorwa kiza’’.

Aya masezerano abakuru b’ibihugu bashyizeho umukono yari amaze igihe ategeranyijwe amatsiko

Mu bakuru b’ibihugu babimburiye abandi gusinya ayo masezerano, ni Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger ari na we uyoboye igikorwa kirebana no gushyiraho isoko rusange, akaba yarakurikiwe na Perezida Paul Kagame wakiriye inama akaba ayoboye AU muri uyu mwaka wa 2018, haza Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, bose bakaba barashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange, ingingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu.

Nyuma abandi baperezida n’abahagarariye ibihugu byabo bashyize umukono kuri ayo masezerano.

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.