Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Ibihugu 153 byahuriye mu Rwanda biganira ku kwihaza mu biribwa

Yanditswe na admin

Ku ya 31-10-2017 saa 14:28:43
Intumwa z'ibihugu bitandukanye ku isi mu nama mu Rwanda mu kurebera hamwe uburyo bwo kwihaza mu biribwa (Foto James .R)

Intumwa z’ibihugu 153 byo ku migabane y’isi itandukanye  byitabiriye inama mpuzamahanga ya  7 irimo kubera mu Rwanda mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo bujyanye no kwihaza mu biribwa binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo ubutubuzi bw’imbuto hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Intumwa z’ibihugu bitandukanye ku isi mu nama mu Rwanda mu kurebera hamwe uburyo bwo kwihaza mu biribwa (Foto James .R)

Kuva tariki ya 30 Ukwakira kugeza ku ya 03 Ugushyingo 2017 intumwa z’ibihugu bitandukanye by’imigabane y’isi ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (FAO) bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama kugira ngo barebere hamwe uburyo bwo kwihaza mu biribwa.

Nk’uko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda hashyizweho imirongo migari igamije guteza ubuhinzi imbere ndetse agaragaza bimwe mu byagiye bigerwaho.

Dr. Mukeshimana avuga ko bishimiye kwakira iyi nama ku nshuro ya mbere ndetse atangaza ko mu gihe cyose iteganyije kumara u Rwanda ruzayungukiramo byinshi.

Avuga ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kuzahura ubuhinzi burimo guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa byatoranyijwe, gukoresha amafumbire atandukanye ndetse rushyira imbaraga mu bijyanye no kuhira imyaka kugira ngo ibihembwe byose by’ihinga bikoreshwe mu buhinzi.

Akomeza avuga ko hanashyizwe imbaraga mu guhangana n’indwara zagiye zibasira ibihingwa bimwe na bimwe bikarumbya umusaruro. Mukeshimana avuga kandi ko u Rwanda rwihaye gahunda yo kuba 50% bizajya biva mu misoro n’amahoro yinjiriza igihugu bizajya bikomoka ku bikomoka ku buhinzi.

Nyuma y’ibyo byose Dr Mukeshimana avuga ko hagiye habaho inzitizi zibangamira ibikorwa by’ubuhinzi birimo kuba byibasirwa n’ihindagurika ry’ibihe, imyuzure itwara ubutaka buhinzeho ndetse n’agakoko ka Nkongwa kateje igihombo kingana na 5% by’umusaruro.

Gusa nubwo ibyo byagiye bikoma mu nkokora ubuhinzi, avuga ko kugira ngo u Rwanda rushobore kwihaza mu biribwa mu mwaka wa 2030, umusaruro wagombye kuba wikubye kabiri, hashyirwa imbaraga muri gahunda za Guverinoma zigamije mu gusangizanya inyungu z’ubumenyi, iz’ibikoresho, imbuto zitubuwe zitandukanye, ubushakashatsi bugamije kuvumbura ibihingwa bishya  n’abakoranabushake bagira uruhare mu gushyira inkunga mu kigega. Ikindi hazabaho kwiga uburyo ibigo by’imari byajya bikorana n’abahinzi  bakeneye inguzanyo.

Umunyamabanga mukuru wungirije  w’Umuryango w’abibumbye wita ku biribwa Rene Castro Salazar, avuga ko kugira ngo kwihaza mu biribwa binyuze mu butubuzi bw’imbuto mu 2030 ari uko ibihugu byinshi by’Afurika bigira uruhare mu guha uburenganzira abahinzi n’abakora ibijyanye na bwo, kubongerera ubushobozi cyane cyane ibikoresho byifashishwamo.

Rene na we agaruka ku kigega cyunganira uwo mwuga kandi hakabaho gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu byombi kandi Leta zikabishyiramo imbaraga, ubundi hakabaho kwita ku butaka buhinze burindwa icyabuhutaza, ikindi ni uburyo bw’imikoranire y’ibihugu mu guhanahana imbuto zatubuwe nta mananiza.

Inama mpuzamahanga ya 7 igamije gutubura imbuto ngo ibihugu bibashe kwihaza mu biribwa ikaba izanareba uburyo amasezerano yagiye yumvikanwaho mu nama zayibanjirije ashyirwa mu bikorwa na Guverinoma z’ibihugu byayasinye.

SEZIBERA ANSELME

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.