Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Ibihugu 15 bya OIF birigira ku Rwanda uruhare rw’abagore mu matora

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 14-11-2019 saa 08:42:41
Minisitiri Nyirahabimana Solina uwa 4 imbere uhereye ibumoso n'abandi bari bitabiriye inama yibanze ku gushyira abagore mu myanaya ifata ibyemezo (Foto Twagira W.)

Mu Rwanda harabera Inama mpuzamahanga ihuje abahagarariye ibihugu 15 biri mu Muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa OIF, igaruka ku ruhare rw’abagore mu bikorwa by’amatora.

Cyrile Zogondo uyoboye izo ntumwa ziturutse mu bihugu bya OIF asanga hari byinshi bazigira ku Rwanda mu rwego rw’imigendekere myiza y’amatora kuko abagore bitabira amatora imibare iri hejuru agereranyije n’uko bimeze mu bindi bihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina avuga ko ari inama yateguwe n’Ihuriro ry’abagore bo mu muryango wa OIF bishyize hamwe ikaba ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ihuje abagore bari mu nzego zishinzwe ibikorwa by’amatora.

Muri iyo nama bariga uburyo ibikorwa by’amatora muri ibyo bihugu bigize uwo muryango yaba utora cyangwa utorwa umugabo n’umugore bombi bajya bayagiramo uruhare kandi bombi bakayibonamo ku buryo bungana.

Minisitiri Nyirahabimana akomeza agira ati “Kuba Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko rigaragaza ko abagore bari mu nteko bari ku mpuzandengo ya 22% gusa, bivuze ko hakiri ibibazo byo gukemura. Iyo baje hano batwigiraho byinshi nk’igihugu cyateye intambwe mu kugira abagore benshi mu nzego zifatirwamo ibyemezo, u Rwanda batwigiraho tukabereka uko tubigenza tugafasha iri huriro mu ruhererekane rw’ibitekerezo, ndetse n’ubuhamya, tugaragaza uko mu gihugu runaka bigenda, bahereye hano mu Rwanda, ariko baje no kutwigiraho.”

Yongeyeho ko kuva mu mwaka wa 2003 ihame ry’uburinganire mu bikorwa by’amatora ryubahirizwa nkuko Itegeko Nshinga ribigena ku buryo bombi bajya mu nzego zifatirwamo ibyemezo harimo no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Nk’u Rwanda rero hari byinshi  batwigiraho, kuko imibare y’abagore bari mu nzego zifatirwamo ibyemezo yarazamutse, ubuhamya burahari,  kuko nyuma y’imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, havuguruwe amategeko y’abangamiraga umugore, hashyirwaho n’ayandi atariho, u Rwanda rukaba rwarashyizeho umukono ku mategeko mpuzamahanga ateza imbere umugore,  uru rubuga rw’abagore rero rufasha abagore n’abagabo kwibona mu myanya ifatirwamo ibyemezo, by’umwihariko byagera ku bikorwa by’amatora, uruhare rw’abagore rukitabwaho.”

Umuyobozi Mukuru mu muryango OIF by’umwihariko ushinzwe ishami ryo guteza imbere ihame rya poritike, demukarasi n’imiyoborere, Cyrile Zogondo, na Visi perezida wa Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Benin Genevieve Boko Nadjo, mu kiganiro n’abanyamakuru bahuriza ku gitekerezo cy’uko iterambere rirambye ibihugu byifuza kandi bihora bigarukaho ritagerwaho abagore batabigizemo uruhare.

Zogondo asanga ubufatanye bw’ibihugu bigize umuryango, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye kongeramo imbaraga kugira ngo intego bihaye zigerweho.

Yagize ati “Kuba mu Rwanda hari intambwe bateye mu gufasha abagore kwibona mu bikorwa by’amatora, hari icyo twahakura nk’isomo. Ikindi iterambere rirambye tuvuga hano nta bwo ryagerwaho abagore batabigizemo uruhare.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda we yagize ati “Nubwo abagore bitabira amatora bangana na 54%  haracyari ibigikenewe kunozwa birimo bamwe bakitinya kwitabira ku myanya y’ubukandida. Twizera ko hari ibizahinduka nyuma yo guhana ubumenyi n’ubunararibonye ku birebana nuko bigenda muri buri gihugu.”

Ibihugu bigize Umuryango wa OIF biri muri iyo nama y’iminsi 2 ni Benin, Burkina Faso, Canada, Kameruni, Guinea, Gabon, Cote d’Ivoire, Guine Bissau, Niger, Madagascar, Senegal, Maurtanie,  Komore, Tunisia n’abandi bafatanyabikorwa.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.