Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Ibihingwa 10 ni byo abahinzi bashobora guhinga kandi bakunganirwa

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Feb 8, 2018

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Nkunganire mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, Gatari Egide, avuga ko abahinzi bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’u Rwanda ibaha kuko kugeza ubu ibihingwa bigera ku 10 ari byo abahinzi bashobora guhinga kandi bakunganirwa.

Ingano ziri mu bihingwa 10 abahinzi bashobora guhinga kandi bakunganirwa ( Foto R James )

Muri byo ngo harimo ibishyimbo, ibigori, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.

Bamwe mu bahinzi barimo Habiyakare Jean Claude, umuhinzi w’urutoki mu murenge wa Kiramuruzi  mu karere ka Gatsibo, avuga ko gukoresha Nkunganire mu buhinzi byatumye ava mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe agera mu cya gatatu none ubu arakataje kuko yifuza kugera mu cya kane.

We kimwe na bagenzi be bashima Leta y’u Rwanda uburyo yita ku muhinzi cyane cyane inashyiriraho Nkunganire ku buryo amafaranga bagombaga kwiyishyurira 100% hari ayo Leta ibatangira bityo bagasanga aya mahirwe ntawayakerensa ahubwo ari igisubizo cyabo mu kongera umusaruro.

Gatari yagize ati “Kugeza ubu umuhinzi yoroherezwa kugerwaho n’ifumbire mvaruganda kuko ikigo RAB cyagiranye amasezerano n’ibigo bigera kuri 6 kandi bikora neza. Igihe kirageze ko abahinzi b’Abanyarwanda twumva ko hari uburyo bwo kugira ngo tuzamure umusaruro wacu. Ibanga ryo kongera umusaruro ni ugutegurira umurima ku gihe ukawutegura neza, gukoresha imbuto z’indobanure zizewe, ikindi gikomeye na Leta ishyiramo imbaraga cyane mu kubona ifumbire mvaruganda n’ifumbire y’imborera ni bwo umusaruro uboneka.

Mu mabwiriza duha abahinzi mu Rwanda ni ugukoresha imbuto y’indobanure igihingwa cyose waba ugiye guhinga ukavuga uti imbuto yange imeze neza, icya kabiri ugakoresha ifumbire y’imborera, ugakoresha n’ifumbire mvaruganda kuko icyo gihe uba wizeye ko umusaruro wawe uwubona.”

Aha, akomeza atanga urugero ku gihingwa k’ibigori ati “Iyo urebye ubutaka bwo mu Rwanda ahenshi tubona yuko dufite amahirwe yo kuba twakweza nibura kuri hegitari 1 toni zigera ku 8 z’ibigori ariko izo abazibona ni abahinzi bakoresha ibisabwa byose, imbuto z’indobanure, ugashyiramo amafumbire y’imborera, ugashyiramo n’ifumbire mvaruganda, mu gutera no mu kubagara, iyo tutabikoze ni ho usanga bamwe beza toni 2 kuri hegitari kandi hari uburyo bwo kweza toni 8.”

Yungamo ati “Ibyo bigendera no kuri rya shoramari, ni ukuvuga ngo uko ushora amafaranga mu buhinzi ukeza ibyinshi kuri hegitari ni ko ushobora no kugurisha ku giciro cyo hasi.  Nkubu ikilo k’ibigori kigura amafaranga y’u Rwanda 300 ariko igihe tuzashobora kugira amahirwe y’uko kuri ya hegitari twezaho toni 2 noneho twezaho  toni 8, icyo gihe ibigori tuzabigabanya, tubigurishe ku 160 kandi usange umuhinzi wacu nta gihombo agira kubera yuko arimo kungukira mu bwinshi bw’umusaruro acuruza aho kungukira ku kilo kimwe acuruza ku mafaranga menshi. Ubwo ni bwa buhinzi bw’umwuga.”

Aha ni ho ahera ashishikariza  abahinzi gukoresha inyongeramusaruro, ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko izi fumbire zihenze, ariko Gatari yagize icyo abivugaho, ati  “Ni byo koko usanga iby’ibanze byo gukora amafumbire nta byo tugira mu Rwanda, byinshi biva hanze y’igihugu ariko twanashima ko Leta yunganiye abahinzi.

Ni ukuvuga ngo ku giciro umuhinzi yakabaye aguriraho hari amafaranga Leta imutangira. Leta itanga ubwunganizi ku mafumbire mvaruganda hagati ya 15% na 35%. Ayo mahirwe Leta iba yatanze ni igihe cyo kugira ngo Abanyarwanda bayabyaze umusaruro dukoreshe ifumbire, dukoreshe imbuto, tubone amafaranga twivane mu bukene.”

Gatari yibutsa abahinzi gushyira imbaraga mu guhinga ibyo bihingwa 10 byunganirwa ku ifumbire mvaruganda.