Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Ibigwi  bya  Ruremesha   watoje amakipe 8 mu Rwanda   

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 18-03-2018 saa 08:18:36

Ruremesha Emmanuel ni umwe mu batoza bakomeye bamaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda. Ni umutoza uzwiho gutungurana atsinda amakipe akomeye.      Uyu mugabo utaratwara igikombe nk’umutoza mukuru yari  muri ATRACO FC nk’umutoza wungirije Sam Simbwa batwara CECAFA ya 2009.

Ruremesha Emmanuel ubu atoza ikipe ya Etincelles FC

Ruremesha ni  muntu  ki?

Ruremesha Emmanuel ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batanu  (barimo babiri bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994) ba  Mukamuganga Antoinette  na nyakwigendera Ruremesha Jean Baptiste na we wazize Jenoside.

Ni umugabo ufite imyaka 46 wavukiye ku Mumena i Nyamirambo akaba umubyeyi w’abakobwa batatu,  umuhungu we w’imfura yitabye Imana.

Yize amashuri abanza kuri EP Cyivugiza ayasoreza kuri Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Yakomereje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye i Burundi n’i Goma. Nyuma ya Jenoside yaje gusoreza amashuri yisumbuye kuri ET Muhazi mu ishami ry’Ubucuruzi n’Icungamari  (Commerce et comptabilité) mu 1997.

Yabaye umukinnyi ukomeye muri Mukura

Ruremesha yahoze ari myugariro w’iburyo kuva akiri muto. Avuga ko gukina kwe byatewe no kuba yari umwana uturanye n’ikibuga cyo ku  Mumena, bituma ajya mu ishuri ry’umupira  ry’ikipe ya  Panthère,  mu 1989 avamo ajya muri Academy ya Rayon Sports yatozwaga na Gasigwa Nassor.

Ruremesha avuga ko ku mpamvu z’amasomo yagiye muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo  ariko  akajya aza mu myitozo i Rubavu ku mutoza w’abana Jitiada Mungo uzwi ku izina rya Vigoureux.

Mu 1992, Ruremesha yagiye kuba i Burundi anerekeza mu ikipe y’abana yitwa Coca-cola FC yo mu Buyenzi avamo ajya mu ikipe y’ingimbi ya Vitalo FC  kugeza mu 1994.

Nyuma ya Jenoside,  Ruremesha yahise aza muri Mukura kuva mu 1995 kugeza muri 2002 ahantu yita ko ari mu rugo. Ati: “Muri Mukura baranyakiriye, banshyira mu ikipe. Ni ahantu ntazibagirwa. N’ubwo tutatwaye ibikombe ni ahantu h’ingenzi kuri nge”.

Muri Mukura hamufashije  kwinjira mu butoza

Ruremesha yatangiye gutoza mu 2003,  aho yahawe inshingano z’umutoza w’abana wa Mukura akanabifatanya no gutoza ikipe y’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda (UNR FC).

Nyuma y’umwaka, Rumesha yagizwe umutoza mukuru wa Mukura yari iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona  n’inota rimwe mu mikino ine, ku mukino yahuyemo na Kiyovu yari ku mwanya wa mbere n’amanota 12 kuri 12  ayitsinda ibitego 3-0.

Nyuma y’imyaka ibiri Ruremesha yaje kwirukanwa ubwo iyi kipe yari ku mwanya wa 8 nyuma yo kubura abakinnyi 8 babanzamo. Ruremesha ati: “Kuva muri Mukura byarantunguye kuko numvaga ndi  mu muryango,  ni bya bindi  by’ikipe yakureze abantu ntibakwemere.  Si nge wari umaze  kugira umusaruro  mubi kurusha abandi. Hari  ubwo  ugera mu ikipe bikanga ariko ubuzima ni ko bugenda”.

Muri 2007,  Ruremesha yerekeje muri Kibuye FC aho yamenyaniye na nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie bavanye mu mahugurwa muri Gabon ,  Icyo gihe Ntagwabira  yari yifuje ko yamwungiriza muri APR FC ariko  ntibyakunda kuko  yageze i Kigali agasanga barazanye Andy Mfutila nk’umutoza mukuru, Ntagwabira Jean Marie asigara nta kazi  afite.

Mu 2008 , Ntagwabira Jean Marie yabaye umutoza wa ATRACO FC  asaba Ruremesha kumubera umutoza wungirije,  bamarana umwaka umwe. Ibihe byiza yabigize mu 2009 atwara igikombe cya shampiyona, icy’amahoro na CECAFA bakuye hanze y’u Rwanda muri ATRACO FC aho yari  yungirije Sam Simbwa ukomoka muri Uganda.

Yavuye muri ATRACO FC  yerekeza muri Rayon Sports yayoborwaga na Muvunyi Paul asimbuye Kayiranga Baptiste. Icyo  gihe yafashije  iyi kipe kugera  ku mukino wa nyuma w’igikombe  cy’Amahoro muri 2010.

Ruremesha avuga ko Rayon Sports yamunaniye ku mpamvu zirimo amikoro zavutse mu mwaka wa kabiri . Ati:”Perezida Muvunyi amaze  kugenda,  haje  uwitwa Rudatsimburwa Albert  uyobora Contact FM, atwizeza ibitangaza  ariko nta na kimwe twagezeho,  amafaranga yatwemereye  yo  kugura abakinnyi ntitwayabona,  byari akavuyo  gusa. Nge na Bizumuremyi Radjab dufata ikemezo cyo kuva muri iyi kipe ntawe  utwirukanye”.

Ruremesha yanatoje kandi La Jeunesse FC, aza kugaruka muri Mukura mu mwaka wa 2012 ahakina  imikino 8 nta nsinzi. Mu 2013 yerekeje muri Espoir FC  avamo umwaka ushize ajya muri Gicumbi FC,  ayivamo ajya muri Etincelles  FC arimo kugeza ubu.

Yifuza gutoza amakipe yo hanze

Ruremesha yemeza ko kuba ataratwara ibikombe nk’umutoza mukuru biterwa ahanini no kuba yaranyuze mu makipe mato bigoranye gutwariramo ibikombe.

Ati: “Banza urebe amakipe nagiye nshamo, La Jeunesse FC ,  Gicumbi, Mukura, Espoir FC, Etincelles FC  ntabwo ari za kipe utwariramo igikombe  ku buryo bworoshye. Abantu bumve ko gutwara  igikombe ari  ibintu  bisaba amikoro  ahagije.  Igikombe mu Rwanda  ni icya APR FC na Rayon Sports.

Uyu mutoza ukiri muto mu myaka afite inzozi zo kuzazamuka agatoza nk’umutoza mukuru aya makipe akomeye cyangwa se n’ayo hanze. Ati : « Birumvikana ibyo ni intego umuntu aba afite. Gahoro gahoro, kandi  imyaka ntiraba myinshi cyane,  biracyashoboka. Ubu mfite inyota y’ ibikombe ni ikintu ndwana na cyo. Ikindi nifuza kuzagira amahirwe yo gutoza hanze  y’u Rwanda. Hari  abo numva bavuga ko abatoza bo mu Rwanda batajya mu bihugu duturanye ariko  iyo ugiye  kureba aho ubuzima buruta ubwo  mu Rwanda, usanga ari hake. Tanzaniya bafite Simba na Young Africans ni zo zihemba neza,  muri Kenya ni amakipe abiri  cyangwa atatu,  Abarundi bari hasi yacu, Abagande baza gusaba akazi  mu Rwanda ».

Mu buzima bwe ntagomba gutsindwa n’amakipe akomeye

Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC avuga ko mu buzima bwe nk’umutoza aharanira kudatsindwa n’amakipe akomeye nk’uko yabitojwe n’abo bakoranye. Ati : « Ni ibintu natojwe n’abatoza benshi  b’abahanga barimo, Kanamugire Aloys, Rutsindura Antoinne, Nando nk’abantu twakoranye bafite  ubunararibonye. Ntabwo  ari ibintu bije ejo bundi ,  ndi  muri Kibuye narabikoraga. Mparanira gutsinda ikipe bavuga ko ikomeye ariko hari aho ugera ugasanga amikoro arakugonga, abakinnyi bari  mu bintu  utamenya, umupira w’u Rwanda nawe urawuzi ».

Icyo asaba abatoza

Ruremesha asaba abatoza bo mu Rwanda gushyira imbaraga mu kuzamura umupira w’abana nk’umurage wo gusigira abana. Ati « Abatoza ni dukore cyane mu gutoza umupira ushingiye ku bana b’Abanyarwanda. »

Ariko ngo gutoza abana biragoye kuko  iyo batangiye  kuzamuka bamwe bagira  uburara.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.