Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ibigwi bya Nyirimana uharanira kugarura Volleyball i Gisagara

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 18-02-2018 saa 17:07:37
Nyirimana Fidele, umutoza wa Gisagara VC

Gisagara ni kamwe mu turere tw’u Rwanda, nta kaburimbo ihaca usibye agace gato k’Umurenge wa Save werekeza i Huye,  ni ubwo hataratera imbere cyane ariko ni   igicumbi cya Volleyball.

Nyirimana Fidele, umutoza wa Gisagara VC

Ibi bishimangirwa n’uko ubu gafite abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu ari bo Ndamukunda Flavier na Murumuna we Cavalo Patrick b’i Ndora na Mutabazi Bosco. Aba ariko ni bake mu bakomoka i Gisagara bakiniye ikipe y’Igihugu mu myaka ishize  nka Shinani Emmanuel umutoza wa GSO Butare, Eugene Kayijamahe, Nyirimana Fidele, Mutabazi Elie, Mutabazi Bonny, Mutabazi Aline,  Dr Nkurunziza Charles w’i Kansi wanabaye muri UNR n’abandi.

Nyirimana Fidele ni umwe mu bana bakuze bakunda Volleyball i Ndora ahubatse Akarere ka Gisagara, nyuma aza kuvamo umukinnyi n’umutoza ukomeye. Ubu atoza Gisagara VC.

Mu Kiganiro n’Imvaho Nshya   yagarutse ku  buzima bwe n’ikerekezo afite cyo gutuma iwabo i Gisagara hagaruka umuco hagasubira kuba igicumbi cya Volleyball.

Inshamake y’ubuzima bwa Nyirimana

Nyirimana yavutse tariki 08 Mata 1978,  ahahoze ari muri Komini Ndora hafi y’ahubatse ibiro by’Akarere ka Gisagara ubu.

Ni bucura mu muryango w’abana umunani  ba Mukarushema Elda na Nyakwigendera Kanyamashokoro Isaie wapfuye  Nyirimana afite imyaka ibiri.

Yize amashuri abanza kuri EP Gisagara A nyuma yimukira kuri EP Gisagara B hazwi nko mu Kibikira kuva mu 1984 kugeza mu 1992.

Yatangiriye ayisumbuye kuri ACEPR i Nyamagabe yiga umwaka wa kabiri muri ESPANYA nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, asoza amashuri yisumbuye muri APAPE i Gikondo mu ishami ry’Ubucuruzi n’Icungamutungo (Commerce et Comptabilite).

Mu 2001, Nyirimana yabonye buruse ya siporo imuhesha kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aminuza muri politike (Political Science) kugeza 2006, ayibera umukozi kugeza 2010,  ubundi atangira kwikorera. Arubatse afite umugore n’abana bane.

Yatangiye ari myugariro  mu ikipe ya Komini  

Nyirimana avuga ko mbere yari myugariro wo hagati ukomeye wa Komini Ndora nyuma aza kureka burundu umupira w’amaguru  yinjira mu byo gutoza no gukina Volleyball.

Ati: ”Iwacu hari ikipe ya Komini ya Volleyball ikina mu kiciro cya kabiri,  hari iya CERAI n’iyo ku mashuri abanza ku buryo twabaga tubireba. Icyo gihe ariko ntitwari twemerewe gukora ku mupira, ngeze mu mwaka wa gatandatu narakinaga  ariko mbivanga no gukina umupira w’amaguru, ngeze i Nyamagabe mu mashuri yisumbuye, umwarimu wange wari warize mu Iseminari yanciye burundu ku mupira , arambwira ngo ninsubirayo bazanyirukana. Nge nashakaga kwiga cyane, mpitamo kuyoboka Volleyball gutyo”.

Nyirimana yabonye ibyangombwa byo gukina shampiyona mu 1997 nk’umukinnyi wa APR VC,  nyuma y’imyaka ibiri yerekeza muri Blue Tigers hose ari kapiteni, ahabwa buruse ya kaminuza mu 2001 kugeza mu 2007.

Yagize ati “Njya kubona buruse ya siporo nari umukinnyi ukomeye wa Blue Tigers mpamagarwa mu ikipe y’igihugu, Amb. Karabaranga Jean Pierre watozaga UNR amaze kubona tubatsinze mu irushanwa ryabereye i Musanze, yahise atangira kuvugana n’abantu bayoboraga Blue Tigers bemera kundekura bavuga bati kwiga ni itegeko kandi n’ikintu kizakugirira akamaro mu buzima bwawe”.

Yavuyemo umutoza ukomeye

Nyirimana asobanura ko yakuze anakunda gutoza aho yabitangiye mu 2003 yungirije umutoza w’abagore wa Kaminuza  mu 2004 aba umutoza wa GSO Butare agikina mu 2008,  amaze gusoza gukina aba umutoza wa kaminuza kugeza 2014, agiye gutoza Rayon Sports VC yanaje gusenyuka nyuma y’imyaka ibiri.

Yagize ati “Nge nagiye muri Rayon Sports kuko nabonaga kaminuza yari itangiye gucika intege, ubushobozi bugenda bugabanyuka, Rayon Sports tuyishinga tumvikanye n’abanyamuryango, shampiyona na yo iduca mu myanya y’intoki kubera abakinnyi bagiye hanze shampiyona itararangira.Gusenyuka kwayo byababaje abantu benshi, ariko gusenyuka ni cyo cyari gisigaye, cyane ko ubushobozi bwari bumaze kubura kandi usesenguye usanga hari abanyamuryango bumvaga umupira w’amaguru kuruta Volleyball kandi n’umuterankunga ari we Akarere ka Nyanza yari amaze kugenda”.

Nyuma yo muri Rayon Sports, Nyirimana yagiye muri Kirehe VC  ahantu hari abantu bifitemo umuco wa Volleyball nk’uko abivuga agira ati: “Iriya kipe ifite abayobozi beza, abaturage baho bakunda ikipe yabo, nge hariya nahavuye nishimye cyane, ndetse nahavuye negukanye irushanwa rya Memorial Kayumba 2017”.

Nyirimana yasigiye kaminuza ibikombe bitatu bya shampiyona nk’umukinnyi (2001,2003 na 2006) n’ibindi bitatu nk’umutoza.

Gisagara bayifitiye umwenda wo kuzamura abandi bana

Nyirimana asobanura ko ari umwe mu bagize uruhare mu gushinga ikipe ya Gisagara mu 2016, ndetse yari kuyibera umutoza n’ubwo bitashobotse kuko yari yaramaze gusinya amasezerano y’umwaka muri Kirehe VC.

Nyuma yo gusoza amasezerano muri Kirehe VC, Nyirimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gisagara VC aho yifuza ko we nk’umwe mu bantu bahakuriye yumva agomba kugaragaza impano nshya kandi nyinshi za Volleyball.

Ati :  « Gisagara ni ko Karere ka mbere kagize abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu, iyo ubonye nta bakinnyi bato barimo bahazamuka, wumva ari nk’ideni turimo nk’abantu babaye i Gisagara. »

Yakomeje agira ati : ”Twapanze ko mu mashuri y’i Gisagara hagomba kuboneka abana benshi, ndetse nyuma ya shampiyona tuzajya dukoresha umwiherero w’amezi atatu. Hari n’abana batangiye kubikunda kandi bizoroha kuko abana benshi usanga bafitanye isano n’abo bakinaga mu ikipe y’igihugu”.

Anatekereza ku gutoza ikipe y’igihugu

Nyirimana  yashyigikiye ibyatangajwe na Paul Bitok, umunya Kenya utoza ikipe zose z’igihugu za Volleyball, wabwiye Imvaho Nshya ko yumva ananiwe, akifuza ko yasigara ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore gusa, anasaba ko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda « FRBV » ryatekereza ku bandi batoza b’abenegihugu barimo na Nyirimana Fidele.

Aha yagize ati : ”Kuba arushye ni ibintu bigaragara, gutoza abakobwa ni ibintu ashoboye, kandi Volleyball y’abakobwa mbona imaze kugera heza muri Afurika, birashoboka kuba twaba aba mbere cyangwa aba kabiri muri Afurika, ariko bitangiye kumubana byinshi”.

Asaba ko mu  mashuri yose hashyirwa ibibuga

 Nyirimana nk’inararibonye asanga imikino yose yo mu Rwanda yazamurwa no kongera ibibuga n’imipira kuri buri shuri ryo mu Rwanda ku buryo haboneka abakinnyi benshi.

Yagize ati : ”Nemera ko Siporo yacu igomba gushingira ku mashuri ku rugero rwa 90% nk’uko bigenda ku bihugu byinshi kuri izi siporo zitari umupira w’amaguru ariko na wo wabishatse wawushyiramo. Politiki y’u Rwanda ivuga ko umwana wese agomba kuba ari mu ishuri, ni naho siporo igomba kuba. Amafaranga ya Leta ajya muri siporo yakagombye kujya aho ngaho. Ni na yo mpamvu abantu birirwa bibaza ngo kuki nta bana bakina  tugira? Ni uko mu mashuri mato nta mipira n’ibibuga bihari. Hari ibibuga umwana yakabaye ajya mu kiruhuko  saa yine  akajya gukina, saa sita agakina na  saa kumi n’imwe agakina gato”.

Nyirimana akomeza avuga ko amakipe ashobora kugira amakipe y’abana ariko baba ari bake. Ati :“Niba Siporo idashingiye ku mashuri tuzabona abakinnyi ariko ntituzabona abeza. Nibanaboneka bazaba ari bake, niba dushaka abakinnyi benshi kandi beza byasaba ko habaho politiki  y’uko abo mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza abo bakina”.

Volleyball vuba aha irisubiza umwanya wayo mu Rwanda

Nyirimana umaze imyaka irenga 20 muri Volleyball yemera ko nyuma yo guhindura ubuyobozi, uyu mukino ugiye kongera gukundwa no kuvugwa.

Ati : “Mpereye ku byo mbona, Volleyball yagarutsemo urubyiruko, yagarutsemo abana bayizi dufite impano. Nge mbona hadasigaye igihe kinini ngo yisubize umwanya wayo. Ntekereza ko byari byaraturutse ku bibazo by’imiyoborere itarabaye myiza. Vuba aha murabona ko Volleyball yasubiye mu banyarwanda cyane ko na ba bandi bayikundaga bongeye kugaruka”.

Nyirimana  agaragaza ko imwe mu mbogamizi zikindindiza uyu mukino zirimo iz’ubushobozi  n’abatarenkunga bakiri bake.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.