Ibigwi bya Mambo wamaze guhagarika gukina umupira

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 24-01-2019 saa 09:42:08
Rucogoza Aimable Mambo wamaze guhagarika gukina umpira w'amaguru akaba agiye gutangira gutoza abana bakiri bato

Rucogoza Aimable “Mambo” ni umwe mu bakinnyi  bamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports nka myugariro wo hagati ariko anakinira  ikipe ya Marines FC, Espoir FC, Gicumbi na Bugesera FC.

Mu minsi ishize nibwo Mambo yasezeye ku mupira w’amaguru aniyemeza gutangira umwuga w’ubutoza aho agiye gushyira ingufu mu kuzamura abana bazagera ikirenge mu ke nk’uko yabisobanuriye Imvaho Nshya mu kiganiro kirambuye.

Rucogoza Aimable Mambo wamaze guhagarika gukina umpira w’amaguru akaba agiye gutangira gutoza abana bakiri bato

Mambo ni muntu ki?

Amazina ye ni Rucogoza Aimable yavutse tariki 28 Kanama 1985 i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ariko yakuriye i Musanze.

Ni umwana wa Rucogoza Eugene na Hakuzimana Madeleine. Ababyeyi be barapfuye. Papa we yapfuye mu 1989 naho Mama we apfa  muri 2001.

Izina rya Mambo yarihawe n’ababyeyi be akiri muto. Ni ijambo ry’igiswahili rivuga ko umuntu uhosha ibintu by’ibibazo n’amahane. Na we yemeza ko yanga amahane kandi ahora yumva abantu bakumvikana buri gihe.

Mu bwana bwe yakoraga za siporo za acrobatie na ba Haruna Niyonzima (kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi) ku Gisenyi anakina n’umupira n’abandi bana.

Yize amashuri abanza kuri Gacuba ya I aza kwimukira i Musanze kuri EP Muhoza. Yize ikiciro rusange kuri Legi-Islamic, abona impamyabumenyi mu bumenya muntu (Sciences Humaines ) muri College Inyemeramihigo mu 2004.

Yarwaniwe n’amakipe y’i Rubavu hakiri kare

Mambo avuga ko yazamukiye mu marushanwa y’abana y’i Rubavu byamuhesheje amahirwe yo kwitabazwa n’ishuri ryari rizwiho kugira umuco w’umupira rya College Inyemeramihigo.

Ati: “Hari amarushanwa y’abana yabaga i Gisenyi nge nakinaga mu ikipe yitwa  Big Star na ba Haruna nkina umukino umwe umuyobozi ahita anyishimira. Bavuga ko njya gukinira ikigo, ikindi nari imfubyi bemera kunyishyurira ishuri”.

Mambo wari umaze igihe gito muri iri shuri yaje kurambagizwa n’ikipe ya Etincelles FC iniyemeza kumugura ariko ntiyayikinira kuko yaje gusabwa kuyisubiza amafaranga akajya muri Marines FC nayo y’i Rubavu.

Nyuma yo kumara imyaka ibiri muri Marines FC, Mambo yaje gushimwa na Rayon Sports undi yanga kuyekerekezamo nyuma yo kubitekereza neza bihagije asanga azava i Rubavu amaze gukora ikizamini cya Leta cyane ko yari mu mwaka wa nyuma.

Akimara gusoza amashuri yisumbuye, Mambo yaguzwe n’ikipe y’icyahoze ari KIST ariko nabwo ntiyayikinira kuko haje Prof Karangwa wari ugizwe umuyobozi mukuru wahise asenya iyi kipe  muri 2006.

Muri iki gihe, Mambo yaje guhita ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakiri bato.  Mambo yari ku ntebe y’abasimbura ku mukino wa mbere bakinye na Maroc bayitsinda aza no kugaragara ku mukino wa Somalia mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17  muri 2016.  Nyuma  yaje  kuzamurwa  mu batarengeje imyaka 20 ,  23 n’abakuru.

Yasinyiye Rayon ntiyahabwa ibyo  yemerewe

Muri 2007 ni bwo Mambo yaguzwe na  Rayon Sports yemererwa miriyoni 1,5 n’umushahara w’ibihumbi 130 ku kwezi  nk’uko byari bikubiye mu masezerano ye.

Ati: « Twumvikanye na bo amafaranga bari kungura igihe kigeze barampamagara ngo nge gusinya. Maze gusinya ntibagira n’igiceri bampa, bambwiye ko amafaranga adahari, ndavuga nti nta kundi. Gusa abafana ngitangira baranyishimiye, kandi ikipe yari mu bihe bibi nta mafaranga ahari

Mambo ahamya ko ya mafaranga yaje kuyabona mu buryo buziguye kuko nyuma yo kwitwara neza  bahawe igice cy’amafaranga ku mukino wabo wa mbere bari kumwe na Niyonzima Haruna  batsinda bombi igitego  mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Umurabyo yabaga i Rwamagana ibitego 2-0.

Mambo yaje no guhita agirwa kapiteni na Raoul Shungu wari umaze kugirwa umutoza  anahabwa inshingano zo kuyobora abakinnyi biganjemo abanyamahanga nka  Aziz Barinda, Mikey Yossam n’abandi. Ati «Bajyaga  banyumva nange nkububaha cyane kandi  nabigiyeho byinshi ».

Nyuma y’umwaka, Mambo  yaje kwifuzwa na APR FC na ATRACO zari zifite amafaranga menshi ariko ntibyakunda kuko yaje kumvira umutoza Raoul Shungu.

Ati: « Navuganye na ATRACO FC  turumvikana sinzi ukuntu abo muri Rayon babimenye cyane ko nta mafaranga yari ari ahari. Raoul ubwe ni we waje kumfata i Nyamirambo aho nari ntuye nge na Nyombayire Albert  baranyinginga, ndavuga nti ikipe nakuriyemo kandi sinkwiye no kubabaza umutoza waje akangirira ikizere cyo kuba kapiteni akankinisha. »

Nyuma y’imyaka ine, Mambo yaje kuva muri Rayon Sports ahanini biturutse ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Kiyovu 2-1 agira uruhare ku gitego cya nyuma batsinzwe  mu minota nyuma.

Ati: « Byari 1-1 kuko Muhayimana Theoneste  yanyarukaga cyane  nawusubije inyuma n’umutwe nziko  uhita ugera ku munyezamu, undi aba agishyizemo, umukino uhita urangira. Twese twari twakaniye, abafana bararakara, amagambo naganiriye n’umutoza nyakwigendera Ntagwabira  ni yo yamfashije, yanjyanye mu modoka tujya iwe turaganira, biba ngombwa ko mfata ikiruhuko k’ibyumweru bibiri ngarutse nabwo  biranga nyuma y’imikino shampiyona  ndavuga nti ndagiye .»

Mambo unemera ko Rayon Sports ari ikipe koko afana bimuvuye ku mutima asanga muri Rayon Sports yarahagiriye ibihe byiza atazibagirwa.

Ati:  “Nashimye ko komite n’abafana bambaye hafi, hari ibihe bibi nayigiriyemo ariko hari n’ibyiza byinshi. Nta bwo nigeze njya ku ntebe ndi muri Rayon Sports usibye igihe mfite umunaniro, bakanduhutsa. Ndi muri Rayon Sports niho nakoze ubukwe baramfashije mu buryo bushoboka ba Hadji Mudaheranwa Yussuf na Muvunyi Paul nkora ubukwe bwiza.”

Mambo yavuye muri  Rayon Sports ayisigiye igikombe k’imyaka 100 cy’umujyi wa Kigali, ndetse banashoboraga gutwara igikombe cya shampiyona iyo badahura n’ubukene.

Nyuma ya Rayon yabaye umwana wa Ruremesha

Mambo yaje kuva muri Rayon Sports ajyana n’umutoza Ruremesha Emmanuel muri Espoir FC  nyuma y’imyaka ibiri bajyana i Gicumbi. Nyuma ya Gicumbi FC, Mambo yagombaga gukomezanya na Ruremesha muri Etincelles FC  ntibyakunda anahita abura amahirwe yo kujya muri Djibouti.

Mambo  yagiye muri  Bugesera FC yatozwaga na Mashami afite intego yo kugaruka mu ikipe y’igihugu  mu kwerekana ko agishoboye anabasha kubigeraho byanatumye ahamagarwa mu ikipe yashakaga itike ya CHAN 2018 yaje gusezererwa mu ijonjora n’Abagande.

Yasezeye akibishoboye

Mambo  avuga ko hari  uburyo ureba akazi ukabona bitagenda kandi hari ibindi ushaka kugeraho runaka, ukabona ko ugomba guhindura ikerekezo. Ati : Abantu babyumve neza si ukuvuga ko banyirukanye, si  ukuvuga ko nshaje. Ninge ubwange wafashe ikemezo ndavuga nti imbaraga mfite nzazikoresha ibindi bizatuma nubaka ubuzima bwange n’ubw’umuryango wange.’’

Mambo  akaba agiye gutangira gutoza abana mu ishuri ry’umupira rya Le Pigeon Blanc i Musanze.

Kubana n’abanyamahanga no kubigiraho

Mambo avuga yigiye ku bakinnyi b’abanyamahanga babanye akanasaba abana b’u Rwanda guharanira guhangana hagati yabo.

Ati: “Abana b’ubu bazi umupira, ariko ntibazi kumenya icyo bashaka. Iyo ubonye uzamutse nta munyamahanga wumva ko wagezeyo. Nko mu bihe byange, abo twazamukanye ba Iranzi, Migi, Haruna baracyakina, kubera babonye abo bahanganiye umwanya. Nka Migi muri APR FC, hari uwitwa Kizito Manifred yari yaramubwiye ngo azakina ari uko yapfuye, yamurebeyeho arakora, kugeza ubu ni umukinnyi mwiza. Aba bana bahore bahanganye bizatuma baguma ku rwego rwo hejuru”.

Ubutumwa

Nyuma yo gusoza gukina, Mambo  arashima abamubaye hafi bose  cyane cyane abafana ba Rayon Sports. Akomeza avuga ko umupira akiwurimo. Akaba anasaba  bagenzi be gukina baharanira gutera intambwe  bakihanganira n’ibibazo kuko bitabura.

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.