Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ibigwi bya Didier Drogba wamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 12-11-2018 saa 07:51:28
Didier Drogba wahagaritse burundu kugika umupira w'amaguru yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza

Tébily Didier Yves Drogba, rutahizamu w’umunya Cote d’Ivoire ni umwe mu bakinnyi beza babayeho b’abanyafrika batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru.

Ni umwe muri ba rutahizamu beza isi yatunze, wari uzwiho gutsinda akoresheje umutwe, coup franc, gucenga, guha imipira bagenzi be no kubyiga ba myugariro.

Ni umugabo uzahora uhabwa icyubahiro muri Chelsea FC yo mu Bwongereza aho ari ku mwanya wa kane mu bakinnyi bayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo aho yinjije ibitego 164 mu mikino 381 anayihesha ibikombe bine bya shampiyona, bine bya FA Cups na kimwe cya UEFA Championsleague.

Ni na we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire aho yinjije ibitego 65 mu mikino 105.

Kuri ubu, Drogba, ukinira Phoenix Rising muri shampiyona ya Amerika aheruka gutangaza ko atiteguye gusezera umupira w’amaguru ku myaka 40.

Didier Drogba wahagaritse burundu kugika umupira w’amaguru yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza

Drogba yavutse mu buryo budasanzwe

Tébily Didier Yves Drogba yabonye izuba taliki 11 Werurwe 1978 i Abidjan.

Drogba yavukiye amezi 10 aho kuba icyenda nkuko bisanzwe bigenda ku bandi bana. Yanamenye kujyenda afite amezi arindwi aho kuba icyenda nkuko Clotilde Drogba Mama we yabibwiye Televiziyo yo muri Cote d’Ivoire. Uyu mubyeyi ni nawe wahaye Drogba izina ry’akabyiniriro rya Tito amwitiriye prezida yakundaga witwa Marshal Josip Tito wayoboraga Yugoslavie.

Mu buzima bugoye, Drogba yaje kugwingira kubera ko ababyeyi be Albert na Clotilde Drogba batari bafite ibyo kumutungisha bihagije kuko amakiriro bayakeshaga nyirrarume Michel Goba wakinaga nk’uwabigize umwuga mu Bufaransa.

Ku myaka itanu nyirarume wa Drogba yashatse kumujyana abanza kubura Visa biba ngombwa ko yohereza amafaranga ku bantu bari kumfasha kubona iyo viza byanatumye Drogba w’imyaka 5 yaragiye mu Bufaransa wenyine cyokora cyo ahagera amahoro ku kibuga cy’indege Charles de Gaulles i Paris ategerejwe.

Nyuma y’imyaka itatu, Drogba yananiwe ubuzima bwo mu Bufaransa akumbura iwabo biba ngombwa ko agaruka kuba i Abidjan muri Cote d’Ivoire. Drogba wari ukiri muto yagarutse iwabo asanga ababyeyi batagfite akazi abura amahitamo asubira i Burayi. Mu 1993, ababyeyi babashije kujya gutura mu Bufaransa maze Drogba ajya kubana nabo, ari naho yatangiye gukina mu makipe y’abana yo kugeza agiye mu ikipe y’abatarabigira umwuga ya Levallois ku myaka 18 y’amavuko ariko abura umwanya wo gukina muri iyi kioe yatozwaga Jacques Loncar,

Intangiriro z’umupira zigoye

Drogba kuri iyo myaka byabaye ngombwa ko ajya kwiga kaminuza mu by’icungamuntungo mu mujyi wa Le Mans yahisemo anerekeza mu ikipe y’uyu mujyi ariko imyaka ibiri ya mbere isa n’imugora cyane kubera imvune no kubura umwanya wo kwitoza na bagenzi be . Marc Westerloppe wamutoje muri Le Mans agira ati:”Drogba bijyanye n’ubuzima bugoye byamusabye hafi imyaka ine kugira ngo avemo umukinnyi ushobora kwitoza hamwe na bandi. Yari umuntu wari mu buzima bugoye n’umuryango ndetse ntiyanabashije kujya mu ishuri ry’umupira”

Ku myaka 21, Drogba yaje kubona ko agomba kuba umukinnyi,nyuma yo kubyara umwana we wa mbere Isaac Drogba n’umugore we Alla.Drogba ati:”Nabonye ko ngomba kuba umugabo byambereye umugisha binanyongerera ingufu” Muri iki gihe byatumye asoza umwaka afite ibitego birindwi mu mikino 30 ahura n’imvune mu mwaka wakurikiyeho aza gutakaza umwanya burundu.

Mu 2001, Drogba yaje kugurwa ibihumbi 80 by’amayero n’ikipe ya Guingamp yo mu cyiciro cya mbere aje nabwo akina gusa imikino 11 atsinda ibitego bitatu bituma abatoza batamwemera neza za cyokora ibitego yatsinze byatumye iyi kipe itajya mu cyiciro cya kabiri. Mu mwaka wakurikiyeho atsinda ibitego 17 mu mikino 34 anafasha iyi kipe gusoza ku mwanya wa karindwi.

Nyuma yo kugira umwaka mwiza Drogba yagiye muri Marseille aguzwe miliyoni 3.3. z’amayero atsinda ibitego 19 anatsinda ibitego bitanu muri Championsleague ari nabyo byatumye abengukwa na Chelsea yamutanzeho akayabo ka miliyoni 24 z’amapawundi ari nayo menshi iyi kipe yari igurishije umukinnyi

Yabaye umunyafrika wa mbere wanditse amateka, umwami muri Chelsea

Mu 2004 Drogba yaje muri Chelsea ahabwa numero 15, aje afasha Chelsea gutwara igikombe cya shampiyona cya mbere nyuma y’imyaka 50 anabafasha kugera muri 1/2 cya Championsleague atsinze ibitego 16 mu mikino 40 arongera n’ubundi atsinda ibitego 16 mu mwaka wa kabiri nabwo abantu ntibamwemera neza.

Mu 2006, Drogba yahawe numero 11 yari ifitwe na Damien Duff ubundi atsinda wenyine ibitego 33 mu mwaka umwe, byamamufashije kugerageza kuzamuka no kwitwara neza mu myaka yakuriiyeho nubwo rimwe na rimwe yahuraga n’imvune.

Muri Nyakanga 2012 Drogba yaje guhitamo gusezera muri Chelsea amaze gukina imikino 226 atsinze ibitego 157 yerekekeza muri Bushinwa mu ikipe ya Shanghai Shenhua asinya imyaka ibiri asanzeyo Nicholas Anelka bahoze bakinana Aha mu bushinwa yahamaze umwaka umwe atsinda ibitego 8 mu mikino 11.

Mu 2013, Drogba yaje kurega muri Fifa ya kipe yo mu Bushinwa itamuhemba neza bituma yigira muri Turkiya mu ikipe ya Galatasaray ahantu naho atigeze yishimirwa n’abakunzi b’umupira bo muri iki gihugu bamuriririmbiraga indirimbo z’irondaruhu.

Mu 2014, Drogba amaze kumva ko Jose Mourinho yagarutse muri Chelsea yahisemo kugaruka mu rugo ku nshuro ya kabiri. Icyo gihe Mourinho yavuze ko Drogba ari mu bakinnyi beza batahawe agaciro aho banyuze. Yahawe numero 15 ayambuye Mohammmed Salah wari uyifite wahise ahabwa numero 17 nyuma y’ukwezi aza gusubizwa kuri numero ye 11. Aha naho ntiyahiriwe cyane kuko yakinye imikino 28 atsinda gusa ibitego bine ubundi asezera burundu.

Yavuye muri Chelsea mu 2015 ajya muri Montreal Impact yo muri Canada aho yakinnye imikino 33 atsinda ibitego 21 ayivamo mu 2017 ajya mu ikipe ya Phoenix Rising amaze gutsindira ibitego 17 mu 26.

Drogba yanakiniye ikipe y’igihugu mu 2002 ayisezeramo mu 2014 akinye imikino 104 atsinze ibitego 65 anayifashije kujya mu gikombe cy’isi inshuro ebyiri.

Yabaye i Burayi arya akanumva gusa umuziki wa Afrika

Mu buzima bwe Drogba yakuze yibona nk’umunyafrika kuruta uko yakwiyumva nk’umunya burayi.

Kuva yavuka, uyu mugabo arya ibiryo yakuze abona iwabo muri Afrika akanakunda kumva cyane indirimbo ziwabo muri Afrika nkuko Goal.com ibivuga. Drogba asobanura ko kugeza imyaka 40 agikina abikesha kwirinda amasukari n’ibindi biryoherera ahubwo akirira ibiryo gakondo.

Ni umugabo kandi usengera mu nsengero akanajya rimwe na rimwe mu musigiti kuko yemera ko hose haba Imana.

Ni umugabo wamaze kubona amafaranga mu 2009 ahitamo kuzana asaga mliyoni 3 z’amayero gushyigikira ibikobwa byo kwita ku mavuriro, abana b’impfubyi no kugura imiti mu bitaro by’i Abidjan muri Cote d’ivoire. Yanashyizeho ikigega Foundation Drogba cyo kwita ku bikorwa by’ubuzima bw’abana b’abanyafrika

Yaharaniye kugarura amahoro mu gihugu cye cyarimo intambara

Mu bindi bikorwa bikomeye Drogba azwiho ni uruhare yagize mu kugarura amahoro mu gihugu cye aho nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi cya 2006 yasabye abarwana mu gihugu guhagarika intambara byanaje kugerwaho nyuma guhesha itike ikipe ya Cote d’Ivoire byatumye abarwanaga mu gihugu cye bunga ubumwe. Icyo gihe Drogba yateguye isengesho ry’amahoro .

Uyu mugabo kandi yanagize uruhare mu kwumvikanisha abo mu muryango w’umunya Togo Emmanuel Adebayor

Muri gashyantare 2018, Drogba yahuye na George Weah Prezida wa Liberia hamwe na Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa na Gianni Infantino wa Fifa abasaba kongera amafaranga yo guteza imbere umupira w’Afrika.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.