Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ibigo RAB, WDA, HEC, RMI, NRS, RCA bizava i Kigali

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jul 31, 2019

Inama  y’Abaminisitiri yabaye ku wa 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali bijyanwa mu migi yunganira Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

Nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, yavuze ko impamvu zo kwimura bimwe mu bigo ari uko hari ibifite icyo bihuriyeho n’utwo turere bigomba kwerekezamo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver asobanura uko ibigo bizimurwa (Foto Gentil)

Atanga urugero rw’ibigo byagiye mu Karere ka Huye, bigizwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ( RAB), Ikigo gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro ( WDA), Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC), Ishami ry’Ubushakashatsi ry’Ikigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Inganda (NIRDA), ubuyobozi bw’Inzu Ndangamurage z’u Rwanda (Musee) n’igice kimwe cya Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri Gatete yavuze ku bijyanye na Kaminuza y’u Rwanda, asobanura ko  byatangiye kuko kugeza ubu abanyeshuri basaga 10000 biga mu mashami anyuranye basubijwe kwigira i Huye.

Avuga ko ahanini ibyajyanywe i Huye ari ibigo bifite aho bihurira n’uburezi, umuco n’ubushakashatsi. Ati “Ibi ni ibigo bikenera gukora ubushakashatsi, bikaba bikwiye kujyanwa mu Karere ka Huye kuko bufitanye isano n’imiterere ryako kandi akaba ari ngombwa ko uyu mugi ugira zimwe muri serivisi zijyanwayo.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo akomeza avuga ko ibigo byose bitajya mu migi izunganira Umujyi wa Kigali kuko hari n’utundi turere dufitanye isano na bimwe mu bigo. Aha Gatete atanga urugero rw’Akarere ka Karongi kahawe ikigo k’Igororamuco (NRS), mu gihe Ikigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba kizajya mu Karere ka Ngororero.

Amb. Gatete yagarutse ku bigo bizajyanwa mu Karere ka Muhanga birimo Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative RCA, Ikigo k’Igihugu cy’Amahugurwa y’Abakozi ba Leta (RMI), ubuyobozi bukuru bw’iki kigo bwakoreraga i Kigali bukaba nabwo bugiye kwimukira mu Karere ka Muhanga.

Yavuze no ku bigo bizimurirwa mu Karere ka Musanze harimo Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Kaminuza y’u Rwanda koleji y’Ubuhinzi isanzwe i Busogo.

Naho ibigo bizajyanwa mu Karere ka Nyagatare birimo Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’ubuvuzi bw’amatungo inasanzweyo.

Ibigo bifite aho bihuriye n’ubushakashatsi byimuriwe mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo (Foto WDA)