Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Ibigo by’ubwishingizi SORAS na SAHAM byaguzwe na SANLAM

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 18-03-2019 saa 07:41:11
Ibigo by’ubwishingizi SORAS na SAHAM byaguzwe na SANLAM

Ikigo cy’ubwishingizi SANLAM cyamaze kugura ibigo bibiri byakoreraga mu Rwanda, SORAS na SAHAM.

Izina icyo kigo kibikomatanya gifite kuri ubu ni SORAS ariko naryo rizahinduka bibe SANLAM bitarenze umwaka wa 2019.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 16/3/2019 cyatanzwe n’abayobozi bakuru muri ibyo bigo by’ubwishingizi barimo Madamu Sayinzoga Betty, Umuyobozi Mukuru wa SAHAM Assurence vie, Birasa Fiacre Umuyobozi Mukuru muri SORAS Assurance Generale na Hodari Jena Chrisostome, Umuyobozi Mukuru muri SORAS Vie, bagaragaje amavu n’amavuko y’ibyo bigo n’uburyo byari bihagaze mbere y’uko bibengukwa na Sosiyete Mpuzamahanga SANLAM.

Hagaragajwe ko SORAS ari Sosiyete yabayeho bwa mbere mu Rwanda yigenga mu 1984. Nk’uko byatangajwe ndetse bikagarukwaho n’abayobozi muri SORAS na SAHAM ni uko kugeza ubu ari amasosiyete afite abafatabuguzi benshi mu Rwanda.

Mu 2014 SAHAM ikomoka muri Maroc yinjiye ku isoko ry’u Rwanda, igura imigabane muri CORAR ihita inahindura izina yitwa SAHAM Assurance Rwanda Limited.

SANLAM, Sosiyete y’ubwishingizi ikomoka muri Afurika y’Epfo yashinzwe mu 1918, na yo yaje gushora imari ya miriyoni 24.3 z’amadorari mu igurwa ry’imigabane 63 % ya SORAS. SANLAM iza kuyegukana burundu mu 2017 iguze imigabane yari isigaye, iba Sosiyete ya mbere y’ubwishingizi mu Rwanda, ifite isoko ringana na 35% n’umutungo ubarirwa muri miriyoni $50.1, akabakaba miriyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu, imigabane yose ya SAHAM Assurance Rwanda Limited yaguzwe na SANLAM yari isanganywe SORAS. Ibi ni byo byatangajwe ko ibi bigo byombi byahindutse ikigo kimwe cy’ubwishingizi.

Nyuma yo gutangaza uburyo ikigo cy’ubwishingizi SANLAM yo muri Afurika y’Epfo yamaze kugura imigabane yose ya SORAS, yongeraho no kugura iya SAHAM byombi bikabyara ikigo kimwe cy’ubwishingizi, bagaragaje inyungu zigiye kuboneka ku bafatabuguzi bari basanzwe muri ibyo bigo byombi.

Inyungu yagaragajwe cyane ni ubushobozi bwo mu rwego rwo hejuru, SANLAM ifite kuko yihariye 40% by’abafatabuguzi bo mu Rwanda, igakorera mu bihugu 34 by’Afurika. Ubunararibonye bwa SANLAM bw’imyaka isaga 100 butuma irenga Umugabane w’Afurika ikagera i Burayi na Aziya. Ku bijyanye no kuba uramutse ugize ikibazo uri mu kindi gihugu, SANLAM ihakorera, bavuze ko iyo bimenyekanye umufatabuguzi atabarwa, bahamagara abakozi baho ari bagakemura ikibazo afite vuba na bwangu.

Bagarutse kandi ku kuba bagiye kongera imbaraga mu gutanga serivisi nziza zirimo no kunoza izitangwa ku bwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, ndetse bagakomeza kuzongera kuko bagize imbaraga zirenze izo bari bafite zibashoboza gukomeza gufata neza abafatabuguzi. Ihame bagenderaho rigira riti “Gushyira hamwe ni byiza”, ivuze ko gushyira hamwe bizabera byiza abafatabuguzi babarizwa muri SANLAM.

SANLAM yaguze n’indi migabane ya SAHAM mu bindi bihugu byose yahuriragamo na SAHAM, bituma ikomeza kongera imbaraga mu ruhando rw’ibigo by’ubwishingizi muri aka karere no ku Isi.

Ibigo by’ubwishingizi SORAS na SAHAM byaguzwe na SANLAM

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.