Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Ibigo by’ubushakashatsi mu kubaka ubufatanye bwo guhuza imbaraga

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 31, 2018

Ibigo bikora ubushakashatsi ku mahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu gushakira hamwe ingamba zo guhuza imbaraga mu kubaka ubufatanye bugamije guhana amakuru, ibitekerezo, kubaka ubushobozi no gukorera hamwe by’umwuga kugira ngo ubushakashatsi bikora butange amakuru yizewe kandi y’ukuri ku bo yakoreweho no ku gihugu.

Bamwe mu bakuriye ibigo by’ubushakashatsi basabwe guhuza imbaraga mu bubyo bakora kugira ngo batange ibyujuje ubuziranenge(Foto James)

Ibyo byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo igamije guhuza ibigo bikora ubushakashatsi ku bumwe, amahoro n’ubwiyunge yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuri uyu wa 30 Gicurasi 2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge  Ndayisaba Fidele, avuga ko uko guhuza imbaraga mu gukora ubushakashatsi byafasha ababufite mu nshingano n’ababifiteho amakuru n’ubumenyi bakagira icyo bunganirwa, kuko byagaragaye ko hari abashakashatsi amikoro n’igihe bibabana bike akaba yakora ibintu bito mu gihe byashobokaga ko habaho guhuza amakuru umuntu akamenya n’ibyakozwe ntatakaze umwanya mu byo abandi bakoze, ahubwo amikoro n’ubushobozi afite bugakoreshwa mu kindi gikenewe.

Ndayisaba ati: Indi ntego ni ukugira ngo imbaraga zihari mu by’ubumenyi n’ubushobozi mu by’amafaranga bwaba ari ubw’inzego za Leta cyangwa imiryango itegamiye kuri Leta bukoreshwe mu bifitiye abaturage akamaro kuko bwose bukorera umuturage umwe n’igihugu kimwe.

Hari ubwo usanga umuntu yarakoresheje amakuru y’agace gato kubera igihe gito yari afite cyangwa amikoro make yari ahari, nyamara hari uburyo bwashoboraga guhuzwa akaba yakora ibyagutse bifite akamaro. Hari n’abakora ubushakashatsi ugasanga burangiriye aho gusa atari ko byari bikwiye kuko ushobora kubukora wiga cyangwa wigisha abantu gukora ubushakashatsi”.

Atangaza ko ubushakashatsi bugamije gufasha abantu gufata ibyemezo no kugena za gahunda akaba ari ngombwa guhuza kugira ngo ibyo abantu bakoze bimenyekane bimenywe n’inzego bireba n’abandi bireba kugira ngo bashobore bibafashe mu myitwarire yabo no mu bikorwa byabo.

Umushakashatsi agomba kubukora ashaka amakuru yizewe mu buryo bwizewe, akayasesengura mu buryo bwa gihanga, akagaragaza icyo yagezeho ndetse akaba yanatanga n’inama ashingiye ku byo yabonye.

Yifuje ko ubushakashatsi bwakorwa mu buryo bw’umwuga imbaraga zihari zigakoreshwa ahakenewe hafitiye akamaro u Rwanda kandi hatabayeho gupfusha ubusa amikoro ahari, aho usanga abantu bakora ubushakashatsi bumwe babusubiramo cyangwa bagakora ibituzuye kandi hari uburyo bagashyira hamwe bagasangira ibyagiye bikorwa mbere abandi bakabona aho bahera.

Agira ati: “Hari uburyo bwa gihanga bwo kureba inzira zakoreshejwe, aho bwakorewe, imibare yakoreshejwemo, amakuru y’ukuri yagaragajwe n’uburyo yasesenguwe kandi hakabaho urubuga rwo gutanga ibitekerezo”.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ukuriye ishami ry’ubushakashatsi Usengumukiza Felecien, avuga ko guhuza amakuru kw’inzego zishinzwe ubushakashatsi ari ingirakamaro kuri RGB kuko bizajya biyifasha kumenya amakuru aturutse muri ibyo bigo bikora ubushakashatsi no gukuraho amakuru atandukanye ku gipimo kimwe kandi bakorera igihugu kimwe.

Agira ati: Guhuza ibitekerezo n’ibikorwa no gusangiza ibyavuye mu bushakashatsi, ni ikintu gikomeye nubwo bitabujijwe ko ubushakashatsi bushobora gutandukana bitewe n’uburyo bwakozwemo, icyangombwa ni uburyo ababukoze babusobanurira abo babugezaho”.

Avuga ko nka RGB iba ifite inshingano zo kumenya ingamba zihari zigamije kubaka igihugu cyangwa kuvugurura imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu gihugu kuko bifasha RGB kubafasha gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabwo kuko biri mu nshingano zayo, bigafasha RGB kutirirwa ikora ubundi bushakashatsi kuko bazajya bagendera ku bwo abandi bazajya baba bakoze.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (ILDP) Dr Ndushabandi Eric, ashyigikira uko guhuza imbaraga n’ubushobozi mu bushakashatsi kuko wasangaga abashakashatsi bamwe bakora ibintu bituma batakaza imbaraga, bikayobya imyumvire ku kibazo, hakaba n’igihe ubushakashatsi bwakorewe mu bwiru bigatera ikibazo cy’uko ibyagezweho byaba bitandukanye cyane bikabangamira ubuziranenge bwabwo.

Dr Ndushabandi avuga ko hari ubundi buryo bubaho aho Leta ifata itsinda ry’abasanzwe mu bushakashatsi ibyo bakora ikabimenya bakanakorana, ibivuyemo bikagira aho biganirirwa kandi hagafatirwamo n’imyanzuro.

Asanga ibyiza ari uko aho umushakashatsi umwe yasoreje ari naho undi yagatangiriye bikuzuzanya kuko bituma buri wese yisanzura ku giti ke muri abo babukora kandi bikagira uruhare mu gutanga ibyujuje ubuziranenge, kenshi bikaba byanabaha gusaranganya ubumenyi n’ubushobozi.

Mu byifuzo byayitangiwemo ni uko habaho urubuga ruhuza ibyo bigo rutangirwaho amakuru n’ibitekerezo ndetse no kuba byajya bihurira mu nama nyunguranabitekerezo inshuro imwe mu mwaka.