Ibigo bito 10% muri 200.000 ni byo bitanga serivise zujuje ubuziranenge

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 24-06-2019 saa 14:05:43
Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge mu Rwanda, Murenzi Raymond, asanga hakiri icyuho ku birebana n’ubuziranenge bwa serivise zitangwa mu bigo bito by’abikorera bya SMEs.

Yavuze ko mu bigo 200.000 ibibarirwa ku 10% gusa ari byo bitanga serivise zujuje ubuziranenge, avuga ko hakwiye kugira igikorwa mu gushakira umuti icyo kibazo.

Murenzi yabivugiye i Kigali ku wa mbere tariki 24 Kamena 2019 hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda (REAF), yatumiwemo inzego za Leta zirebwa n’ikibazo cy’ubuziranenge, inganda zikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, n’amashyirahamwe areberera inyungu z’abaguzi, kugira ngo hatangwe ibitekerezo byafasha mu gutuma ubuziranenge muri rusange bukomeze gutezwa imbere mu Rwanda.

Murenzi ati: « Mu bigo 200.000 byandikishijwe mu kigo cya RSB, ibigera hafi kuri 10% ni byo bitanga serivise zujuje ubuziranenge, ibindi 90% nta buziranenge ibindi nta we uzi niba binakora, bimwe muri ibyo birimo inganda zitunganya ibikomoka ku mata ndetse n’inganda zitunganya ibikomoka ku bitoki, inzego zigomba gufatanya kugira ngo bibone ibirango by’ubuziranenge kugira ngo ibyo zikora byemerwe ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga’’.

Umuyobozi wa RSB, avuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ku bufatanye n’inzego harimo kwigwa uburyo ibyo bigo birimo inganda nto byafashwa kugira ibirango by’ubuziranenge, kuko ari bwo umusaruro w’ibyo bikora wabasha kugera no kwemererwa kugera henshi ku masoko yo mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga, dore ko kimwe mu bibazo bituma ibyo bigo bitagera ku rwego rwo kudatanga servise z’ubuziranenge ari ukutagira ubushobozi.

Avuga ko bagiye kureba uburyo ibyo bigo byakoroherezwa ikiguzi cyo kugera kuri izo servise z’ubuziranenge ndetse bihabwe amahugurwa, gupimwa muri za laboratwari n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida w’urwego gishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda Dr. Iyamurenye Augustin, asanga bimwe mu byatumye bategura inama nk’iyi barashingiye ku ngendo zakozwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa sena bagasanga hari ikibazo mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi aho basanze hari ikibazo mu nganda z’amata n’izitunganya umusaruro w’ibigori.

Abashinzwe urwego rw’inararibonye basanga bakwiriye kugira icyo bakora mu birebana no kugira inama Guverinoma bityo Leta ibashe kugira icyo ikora kuko ari ikibazo kiba kireba ubuzima bw’abantu ndetse n’ubuzima bw’igihugu.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.