Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ibigo 500 byo mu bihugu 23 byitabiriye imurikagurisha rya 21

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 26, 2018

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko imurikagurisha mpuzamahanga (EXPO 2018) ribaye ku nshuri ya 21 rizitabirwa n’ibigo 500 by’abikorera barimo abaturutse mu bihugu 23 birimo n’u Rwanda.

Ku mugoroba w’ejo hashize imyiteguro y’imurikagurisha mpuzamahanga rya 21 yari ikomeje i Gikondo aho risanzwe ribera, rikaba rizitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi 500 (Foto Gisubizo G.)

Mu kiganiro umuyobozi mukuru wa PSF Ruzibiza Stephen yahaye itangazamakuru, yavuze ko umwihariko uri muri iri murikagurisha ryatangiye none tariki ya 26 Nyakanga 2018 ari uko uko uyu mwaka abazamurika banagurisha ibicuruzwa byabo biganjemo abanyarwanda.

Ati “Umwihariko urimo, urabona ko uyu mwaka ibyinshi bimurikwa ari ibikorerwa mu Rwanda ariko n’umubare w’abanyamahanga bitabira kumurika nawo warazamutse. Ubundi hitabiraga ibihugu byo mu mahanga 17 cyangwa 19, ariko ubu hazitabira ibihugu 23”.

Ibi bigaragaza isura y’u Rwanda n’ibindi bihugu; ni ukuvuga ngo mu bijyanye n’ubucuruzi igihugu kiba cyateye imbere, abanyamahanga bakigendereye; kumva nibura bafite inyota yo kuza kumurika ibintu byabo mu gihugu cyacu biba bigenda bishyira ibicuruzwa by’u Rwanda n’ubucuruzi bw’u Rwanda muri rusange ku yindi ntera”.

Yakomeje agaragaza ko imurikagurisha mpuzamahanga nk’iri rifitiye inyungu nyinshi igihugu kuko hari abanyamahanga baryitabira kandi bagasora amafaranga, hari abahabwa imirimo yaba mu gihe cyo kubaka ibibanza byo gucururizamo n’abahabwa akazi ko gucuruza mu gihe k’imurikagurisha.

Ati “Imurikagurisha ubwaryo ni igice cy’ubukerarugendo bwo gusura u Rwanda; hari nk’abanyamahanga bazaza baje kureba u Rwanda, iyo ageze hariya akabona uburyo bwo gusura ibikorwa, harimo inyungu nyinshi zijyana no kugaragara kw’igihugu n’ishoramari”.

Umuyobozi mukuru w’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Robert Opirah, yavuze ko imurikagurisha nk’iri ritanga amahirwe ku bashaka akazi, ariko rikagira uruhare mu kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza hanze n’ibyo rwoherezayo.

Mu bindi by’umwikariko mu imurikagurisha ry’uyu mwaka birimo uburyo bwo kwinjira hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amakarika amenyerewe ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali “Ta&Go”, abadafite ayo makarita nabo bakazafashwa kwinjira nta kibazo, imiryango yo kwinjiriramo yarongerewe igera ku 10 ku buryo kwinjira bizihuta.

Hari kandi kuba iminsi imurikagurisha rizamara yarongerewe igera ku byumweru bitatu, kuva uyu munsi tariki ya 26 Nyakanga 2018 kugeza tariki ya 15 Kanama 2018.