Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ibiganiro ku kugarura inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa bigeze kure

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 05-06-2019 saa 14:25:36
Iyi ni iyahoze ari inzu ndangamurage y'u Rwanda n'u Bufaransa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko ibiganiro hagati y’Umujyi n’Ambasade y’igihugu cy’u Bufaransa ku gusubukura ibikorwa by’inzu ndangamuco y’Abafaransa bigeze kure.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Madamu Rwakazina Marie Chantal mu kiganiro n’itangazamakuru ku bijyanye n’uruzinduko rw’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Madamu Anne Hidalgo.

Yagize ati: “Nubwo mu biganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris gusubukura ibikorwa by’inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa bitari mu byo turimo turayiganiraho n’abakozi b’Ambasade bari i Kigali, nta bwo bateganya gusana ahubwo turimo turabashakira aho bashyira ibikorwa byari bisanzwe mu nzu ndangamuco y’u Bufaransa.”

Avuga ko hari inyubako zinyuranye bamaze kurambagiza kugira ngo harebwe niba koko bashobora kuzikoreramo, kureba ko aho ziri hashobora gukorerwa ibyakorerwaga mu nzu ndangamuco y’u Bufaransa.”

Ku bijyanye no kongera gusubukura ibikorwa by’Inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa, bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki mpuzamahanga bafite uko babibona.

Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali (ibumoso) na Anne Hidalgo, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris (Foto Gisubizo)

Dr Bouchanan Ismael, Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga avuga ko kongera kugarura ibikorwa by’Inzu ndagamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa, ngo ni ikimenyetso k’imibanire myiza ibihugu byombi bigenda bigeraho, bikazafasha Abanyarwanda kugira ubumenyi mu muco w’u Bufaransa ubumbatiwe n’ururimi rwabo rw’Igifaransa.

Avuga ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa utigeze uvaho, kuko Ambasade yabo mu Rwanda itigeze ireka gukora, ngo ahubwo wigeze kuzamo agatotsi biturutse ku mateka, ngo ariko ibyo byose biragenda biganirwaho binyuze muri dipolomasi hagati y’abayobozi b’ibihugu ubwabo n’abandi bayobozi mu zindi nzego.

Avuga ko imibanire myiza y’ibihugu byombi igenda igaragarira mu gutsura umubano w’abayobozi banyuranye mu bihugu byombi, aho atanga urugero rw’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo uherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda muri gahunda y’Inama mpuzamahanga y’abayobozi b’imigi ikoresha ururimi rw’igifaransa.

Yemeza ko uruzinduko rw’Anne Hidalgo nk’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Rwanda akaganira na mugenzi we w’Umujyi wa Kigali ari imwe mu mpamvu zishobora kwihutisha isubukurwa ry’ibikorwa by’inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ati: “ Kongera gusubukura ibikorwa by’Inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa birashoboka, kuko intambwe irimo guterwa n’ibihugu byombi iragenda igana aheza, abayobozi mu nzego zinyuranye baratsura umubano ku mpande zombi, abayobozi b’ibihugu byombi barahura bakaganira, Perezida w’u Bufaransa yashyigikiye kandidatire y’umuyobozi w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa akaba n’Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise n’ibindi.”

Avuga ko hari ibyo u Rwanda rusaba u Bufaransa n’iki gihugu ngo gifite icyo gisaba u Rwanda harimo n’ubumenyi bw’umuco wa bwo, ngo imibanire myiza ni yo izatuma buri ruhande rwuzuza ibyo rukeneweho n’urundi.

Iyi ni iyahoze ari inzu ndangamurage y’u Rwanda n’u Bufaransa

Dr Bouchanan avuga ko u Bufaransa bwari busanzwe bufite byinshi bufatanyamo n’u Rwanda, haba mu burezi, mu buzima mu bijyanye n’umuco, ngo mu gihe imibanire izaba ikomeje kuba myiza n’ubutwererane buzongera bubeho.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.