Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ibiganiro bya Habimana n’Amagaju FC   biragenda biguru ntege

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Sep 7, 2018

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju FC buravuga ko ibiganiro burimo kugirana n’umutoza Habimana Sostene bigenda buhoro ku buryo bishobora kurangira bashatse undi mutoza wo kubafasha mu mwaka utaha w’imikino.

Habimana Sosthene ukiri mu biganiro n’Amagaju FC

Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’amezi abiri muri Kamena 2018 ahabwa inshingano zo gufasha iyi kipe kuguma mu kiciro cya mbere hemezwa ko nabigeraho ashobora guhabwa andi mashya.

Umunyamabanga mukuru w’Amagaju FC, Baziruwiha Balthazar yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mutoza asa n’utemera ibyo barimo kumuha ku buryo bishobora kurangira bashatse undi. Ati “Cya gihe twari twamuhaye amasezerano y’amezi abiri tuvuga ko nibirangira tuzicara tukaganira ariko kugeza ubu ntiturageza kuri 60% yemera, haracyarimo akantu gato tudahuza neza. Ibyo tumuha ntabyemera ,nawe ntarafata umwanzuro ngo tumenye ko aduhakaniye . Ashobora kuba we cyangwa undi, ntibirarangira neza, hari ibyo tukiganira ariko bishobora kudakunda.”

Baziruwiha avuga ko kuri iki Cyumweru bidahindutse bagomba kuba bashyizeho umutoza mukuru uzatangiza imyitozo ku wa Mbere tariki 10 Nzeri 2018.

Mu kwiyubaka kandi, Amagaju FC azatangira imyitozo n’abakinnyi 15 basanzwe bazashakirwaho abandi 10 bazava mu igeragezwa rizakorwa muri iyo myitozo.

Muri iyi kipe kandi baranatangaza ko bagikomeje ibiganiro n’abafatanyabikorwa babiri bazunganira Akarere ka Nyamagabe kamaze guteganya ingengo y’imari ya miliyoni 25 zivuye kuri 78 kari gasanzwe gatanga. Tariki 16 Nzeri 2018 akaba ari bwo bishobora gutangazwa mu nama y’inteko rusange.