Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Ibidasanzwe kuri TECNO CAMON11 ifotora byihariye

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 19-11-2018 saa 15:03:06
Tacno Camon11 yerekanywe n'abazwi mu mideli

Kompanyi y’ubucuruzi ikora ikanacuruza telefone zikunzwe cyane, TECNO Mobile, yashyize ahagaragara telefoni nshya yo mu bwoko bwa TECNO Camon 11 ikoranye ikoranabuhanga mu gufata amafoto meza by’umwihariko selfie, byakozwe mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayo mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Iyi telefone yerekanwe inashyirwa ku isoko mu Rwanda bwa mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018, mu birori byitabiriwe n’ingeri zinyuranye aho TECNO Camon11 yerekanwe n’ibyamamare mu kumurika imideli.

TECNO Camon11 na TECNO Camon11 Pro, zakoranywe zifite umwihariko udasanzwe mu gufata amafoto agezweho ya selfie agaragarira neza abayareba.

TECNO Camon11 ifite RAM ya 6GB (ibika ibintu mu buryo budahoraho) na ROM ya 64 GB (ibika ibintu mu buryo bw’igihe kirekire), ifite kandi megapixels 24 imbere n’inyuma iyiha ubushobozi bwo gufotora n’ahari urumuri ruke kandi amafoto akaza agaragara neza cyane.

Muneza Marie Claire, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri TECNO, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iyi telefoni ifite umwihariko ariko ku bakunda selfie bikaba agahebuzo.

Yagize ati “Iyi telefoni ifite ikoranabuhanga rigezweho mu gufata selfie, aho mu gihe ufata selfie iba yayibonye igahita iguha selfie nziza cyane. Ikindi kandi ifite ubushobozi bwo kubika amafoto na video kuko ifite ububiko bunini.”

Yongeyeho ko iyi telefoni bateganyije kuyimurika mu bihe by’iminsi mikuru kugira ngo abanyarwanda babashe kwishimana n’inshuti n’imiryango, bafata amafoto y’urwibutso na telefoni igezweho kandi igura amafaranga make cyane.

Ku maduka yose mu Rwanda ushaka TECNO Camon11 Pro yishyura ibihumbi 220Frw, naho TECNO Camon11 yo ikagura ibihumbi 139Frw.

Iyi kompanyi imaze kuba ikimenyabose ku migabane igize isi , Tecno cyashinzwe n’Umushinwa George Zhu muri 2006, nyuma y’umwaka umwe yashyizeho uruganda rwa telefoni. Kugeza ubu imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni 10 kw’ isi.

Tecno iherutse gushyirwa ku mwanya wa 4 mu bigo bicuruza telefoni ku Isi ndetse inashyirwa ku mwanya wa 10 mu bigo bifite telefoni zigezweho ‘Smartphones’. Kugeza ubu iyi kompanyi ikorera mu bihugu birenga 50 byo ku Isi.

Tecno yasinye amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ya Manchester City, iyoboye izindi mu gihugu cyu Bwongereza yo kucyamamaza nk’ikigo gikora amatelefoni agezweho kandi ari ku giciro gito.

Tecno Camon11 yerekanywe n’abazwi mu mideli

Arthur asobanurira abantu imikorere yayo

Ibyamamare mu kwerekana imideli byerekana ubwiza bwa Tecno Camon11 mu mafoto

Umunyarwenya Arthur Nkusi niwe waruyoboye ibirori

Tecno Camon11 ifite umwihariko mu gufata Selfie

Ni ubu buryo yerekanwagamo

Muneza Marie Claire ushinzwe imenyekanisha bikorwa bya Tecno avuga ubwiza bwa Tecno Camon11

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.