Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Ibiciro by’ingendo mu ntara no muri Kigali byongerewe

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Mar 30, 2018

Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje  ibiciro bishya by’ingendo zo gutwara abagenzi mu modoka rusange, aho kuva mu Mujyi wa Kigali ujya mu wundi ibyo biciro byavanywe ku mafaranga 19 bijya kuri 21 ku kilometero kimwe ku mugenzi, naho mu Mujyi wa Kigali bivanwa ku mafaranga 20 bishyirwa kuri 22 ku kilometero kimwe ku mugenzi, bikazatangira kubahirizwa tariki 2 Mata 2018.

Anthony Kulamba (iburyo) umuvugizi wa RURA na Asaba Emmanuel umukozi wa RURA ushinzwe ingendo basobanura icyateye izamurwa ry’ibiciro by’ingendo (Foto James R.)

Ibyo biciro byatangajwe ejo hashize ku wa 29 Werurwe 2018 mu kiganiro RURA yagiranye n’abanyamakuru bakaba bagaragarijwe ko muri rusange ijanisha ku izamuka ry’ibiciro by’ingendo mu gutwara abagenzi mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali ryageze kuri 5% mu gihe kuva mu Mujyi wa Kigali ujya mu wundi ijanisha ari 7%.

Umuvugizi wa RURA Anthony Kulamba avuga ko guhindura ibiciro by’ingendo mu modoka rusange byabayeho hitawe ku mpinduka zinyuranye zabaye kuva mu mwaka wa 2015.

Yagize ati: “Impinduka zabayeho kuva mu 2015 twavuga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, utugabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka, ikoranabuhanga ririmo na interineti, hamwe n’iryishyuza mu modoka (Tap and Go), ubwishingizi ku modoka zitwara abagenzi, byose byakozwe bigamije gutanga serivisi nziza inoze kandi itanga umutekano ku bagenzi bijyanye n’ikerekezo k’igihugu cyacu”.

Ibi byanashimangiwe n’umuyobozi ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Eng Katabarwa Asaba Emmanuel utangaza ko mu gushyiraho ibiciro by’ingendo mu modoka rusange hitawe mu guhuza inyungu z’abatanga serivisi hamwe n’iz’abagenerwabikorwa hagamijwe kubona serivisi nziza kandi irambye.

Zimwe mu ngero zagaragajwe, ni uko ibyerekezo 71 byo mu Mujyi wa Kigali byazamutseho ibiciro kuva ku ifaranga 1 kugera kuri 30, ibindi byerekezo 12 bizamukaho amafaranga kuva kuri 31 kugeza kuri 60.

Mu ntara ibyerekezo 83 byazamuweho ibiciro kuva ku ifaranga rimwe kugeza ku mafaranga 100, ibyerekezo 61 bizamuka hagati y’amafaranga 101 na 200, ibyerekezo 22 bizamukaho amafaranga ari hagati ya 201 na 300. Ibindi byerekezo 14 byazamuweho ibiciro ku mafaranga ari hagati ya 301 na 400, ibyerekezo 3 bizamuka hejuru y’amafaranga 400 mu gihe hiyongereyeho ibyerekezo bishya 16. Muri rusange ibyerekezo 183 bikaba ari byo byazamuweho ibiciro mu ngendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange (ATPR) Ruhamiriza Eric, yishimiye izo mpinduka z’ibiciro by’ingendo zabaye kuko bashoye imari bakaba bagenda babyungukiramo nyuma y’ibiganiro bagiranye na RURA.

Ishyirwaho ry’ibiciro byo gutwara abagenzi mu modoka rusange ni igikorwa gisanzwe gikorwa na RURA, ibiciro bikaba byaherukaga gushyirwaho mu Gushyingo 2015, icyo gihe RURA n’abafatanyabikorwa mu gutwara abagenzi bemeranyije ko ibiciro bizongera guhinduka nyuma y’imyaka ibiri mu gihe cyose igiciro cya mazutu kuri sitasiyo kitagiye hejuru y’amafaranga 959 cyangwa munsi y’amafaranga 817.