Ibiciro by’indishyi z’abonerwa n’inyamaswa zo muri pariki bigiye guhinduka

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 25-03-2019 saa 14:44:10
Dr. Nzabonikuza Joseph Umuyobozi mukuru w’ Ikigega cyIhariye cy’ingoboka (SGF)

Kuva muri Mata 2019, abangirizwa n’inyamaswa ziva muri pariki, mu biyaga n’ahandi hantu hakomye baratangira guhabwa indishyi hashingiwe ku biciro bishya.

Ibi byatangajwe mu nama yahuje Ikigega kihariye k’Ingoboka (SGF), abakozi bashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe ubworozi mu mirenge yegereye Pariki z‘u Rwanda n’ibiyaga bivamo inyamaswa zonera abaturage cyangwa zikabakomeretsa n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa SGF, Dr Nzabonikuza Joseph atangaza ko buri myaka ibiri SGF ihuza abafatanyabikorwa bayo, bagashyiraho ibiciro bishya by’indishyi ku byonwa n’inyamaswa.

Mu kugena ibi biciro, hashingirwa ku makuru bakura mu Kigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, n’izindi nzego kugira ngo hagenwe ibiciro bikwiranye n’uko ibintu bigura ku masoko.

Dr Nzabonikuza asobanura ko mu mezi 7 ashize, bishyuye miriyoni zisaga 191 z’amafaranga y’u Rwanda ku byangijwe n’inyamaswa. Asaba Inzego z’ibanze zigira uruhare mu kwemeza ubwone kurushaho kubikorana ubushishozi kuko hari abo usanga bashyiramo uburiganya mu gusaba indishyi batonewe, cyangwa mu kugaragaza ingano y’ibyonwe bidahuye n’ukuri.

Ashimangira ko n’abonerwa bakwiye gushyiraho ingamba z’uburyo bashyira uburinzi ku mirima, bagakumira inyamaswa zibangiriza, kuko bigenda bigaragara ko hari abahinga bagaterera iyo bagamije kuzahabwa indishyi rimwe na rimwe iba ari nyinshi ugereranyije n’umusaruro baba bateganya kuzakura mu byo bahinze.

Bizimana Ildephonse, ashinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera. Uyu murenge washimiwe kuba ugaragaza umuhate mu gukumira ubwone ugereranyije n’indi mirenge yegereye pariki.

Bizimana Asobanura ko mu murenge wabo hagaragara ubwone buke kuko abaturage bafite koperative zigera kuri 7 zikora ibikorwa byo gukumira inyamaswa zangiriza abaturage.

Bimwe mu byo bakora mu rwego rwo gukumira izi nyamaswa, ni ugusana urukuta rw’amabuye rukikije pariki.

Abagize iyi koperative bahabwa agahimbazamusyi n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, bikabafasha gukora imishinga iciriritse ibateza imbere nk’ubworozi bw’amatungo magufi.

Abitabiriye iyo nama basabwe gufatira urugero ku baturage ba Gahunga nabo bagatangiza ubukangurambaga bwo kugerageza gukumira hagamije kugabanya indishyi zigenda ku byangizwa n’inyamaswa.

Nyuma y’iyi nama, umushinga w’ibiciro bishya uzagezwa ku bagize inama y’ubutegetsi ya SGF mu cyumweru gitaha, iyikorere ubugororangingo. Bikaba biteganyijwe ko ibiciro bishya ku myaka n’amatungo byangizwa n’inyamaswa bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya mbere Mata 2019.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.