Ibibazo by’umutekano byari bigamije kudushotora twabyitwayemo neza – Kagame

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 26-02-2019 saa 09:36:06
Perezida Kagame aganira n'abavuga rikumvikana bo mu Ntara y'Amajyepfo

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko kwigeza kuri byinshi bitanga umutekano, avuga ko iyo ubana n’umuturanyi wibwira ko umufitemo inyungu kurusha uko we ayigufitemo bigorana. Yavuze ko ko ibibazo by’umutekano muke byagaragaye mu minsi ishize mu Ntara y’Amajyepfo bigamije gushotora u Rwanda rwabyitwayemo neza.

Perezida Paul Kagame yabivugiye mu Karere ka Huye ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana. Yagarutse ku kibazo cy’umutekano w’u Rwanda muri rusange, avuga ko muri iyi Ntara y’Amajyepfo hagiye haba ibibazo bijyanye n’abaturanyi, kandi ubundi ubundi abaturanyi bahahirana.

Ati “Ibindi by’umutekano muke twabyitwayemo neza kuko byari bigamije no kudushotora. Twarakomeje turabyihorera kuko hari umurongo utararengwa. Hari igipimo umuntu agenderaho ukavuga uti iyo bitaragera aha ngaha wakomeza ukabyihorera. Ni ko twagiye tubigenza”

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubigenza neza uko bikwiye, kuko nta we ukwiye kubana nabi mu gihe ataragerageza kubana neza. Bityo, ngo igihe hakiri uburyo umuntu arakomeza akagerageza, ariko avuga ko hari igipimo bigeraho umuntu akabishakira undi muti.

Umukuru w’Igihugu akomeza agira ati “Sinzi igihugu cyaberamo imirwano abaturage bakabyungukiramo. Ingaruka mbi ni bo zibanzirizaho mbere y’uko zijya n’ahandi. Ni byiza ko ibi abaturage bacu bakomeza kubyumva, bakagira uruhare mu kwirindira umutekano.”

Gusa, yavuze ko ku rwego rw’ibihugu bazakomeza guhushaka uko babikemura. Kandi ati “U Rwanda ni agati gasharira udapfa kurya gusa. Ntabwo dukwiriye kwemera ko abantu batuvana mu nzira y’iterambere ngo batujyane ahandi.”

Perezida Kagame yavuze ko kwigeza kuri byinshi ubwabyo bitanga umutekano. Ngo iyo ubana n’umuturanyi wibwira ko umufitemo inyungu kurusha uko we ayigufitemo biragorana. Ati “Ibyo rero biva muri twe iyo dukoranye tukereka n’abaturanyi ko inyungu tubafitemo nabo bayidufitemo.” Yavuze ko iyo umuturanyi akubereye mubi ugomba gukora uko ushoboye, ibyinshi ukaba wabyibonaho aho kugira ngo ubitegereze.

Perezida Kagame aganira n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo

Perezida Kagame yavuze ko umutekano ari ngombwa kuri buri wese kandi umutekano ushingira ku Banyarwanda, ariko ntiwaboneka mu bantu badakora neza, badafite n’icyo bumva bakwiriye kuba barinda.

Aha, ni ho yabwiye abari aho ati “Akenshi iyo udafite icyo urinda ni nko kuvuga ngo ntacyo utakaza. Wibera aho gusa, n’ubishatse akangiza urebera ukamureka. Aho turi, n’udafite icyo afite uyu munsi yibwira ko azakibona ejo. Umutekano uva no mu buryo abantu babana bumva neza ko bagomba gufatanya.”

Perezida Kagame yasabye abavuga rikumvikana n’abayobozi muri rusange kubaka u Rwanda, kandi iyo havugwa kubaka igihugu ari ukubaka abantu bagakura mu bushobozi, mu buzima, no mu mibereho yabo, ko bitavuze kubaka inyubako. Ibi ngo ni ho ibindi byose bihera, nta wagira icyo ageraho atari byo ahereyeho.

Reba alubumu y’amafoto yaranze uyu muhango

President Kagame meets with Opinion Leaders in Huye | Southern Province, 25 February 2019

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.