Ibibazo byugarije abahinzi mu nzira zo kuvugutirwa umuti

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 04-02-2019 saa 05:49:41
Abayobozi ba Hinga weze bari kumwe n'abafatanyabikorwa babo ( Ifoto Rose M)

Abahinzi bagiye gushyirirwaho uburyo buzabafasha kubona imbuto, isoko ry’umusaruro, amakuru y’ihindagurika ry’ikirere n’ibindi bizabafasha kubona inyungu z’umwuga bakora.

Ni gahunda y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), kibinyujije mu mushinga w’ubuhinzi ‘Hinga Weze’.

Umuyobozi wa ‘Hinga Weze’, Daniel Gies, avuga ko Hinga Weze igiye gutangirizwa uyu mwaka muri Gatsibo, Nyabihu na Nyamagabe, ufasha ba rwiyemezamirimo kubaka amaguriro azafasha abibumbuye muri koperative kubona inyongeramusaruro, amakuru ku buhinzi n’ihindagurika ry’ibihe, amasoko n’ibindi.

Akomeza avuga ko izajya iha ba rwiyemezamirimo bakora iby’ubuhinzi 75% by’amafaranga bagaragaje ko bazifashisha bubaka, banashyira ibikenewe muri izo nzu na bo bakishakira 25%.

Daniel Gies yavuze ko uyu mushinga wakozwe mu bihugu byinshi ugatanga umusaruro ku buryo bizeye ko no mu Rwanda uzagirira akamaro abahinzi.

Ati “Tuwutangije hano ariko usanzwe ukora mu bihugu byinshi. Ni uburyo buteguye neza bwo kongerera ubumenyi abacuruza ibikoresho by’ubuhinzi, kugira ngo bacuruze imbuto nziza kandi ku giciro cyoroheye abahinzi.”

Daniel yavuze ko umushinga ufite intego yo korohereza abahinzi mu Rwanda, kubona byoroshye iby’ibanze bifasha mu buhinzi.

Avuga ko bashaka kongerera ubushobozi abasanzwe bafasha abahinzi kubona ibyo bifashisha n’abashya, ku buryo bashobora kwinjiza mu gihugu ibintu byiza.

Uretse ibyo, yavuze ko ashingiye ku musaruro uyu mushinga wagiye utanga mu bindi bihugu, mu Rwanda witezweho ibintu byinshi birimo gufasha abahinzi bato ibihumbi 20, kongera umusaruro, kubona amakuru ajyanye n’ubuhinzi, guha akazi gahoraho abakozi 36 n’ibindi.

Abahinzi n’ababafasha kubona ibyo bifashisha, bavuga ko uyu mushinga uzabafasha muri byinshi.

Umwe mu bafasha abahinzi kubona ibyo bifashisha mu buhinzi mu Karere ka Nyabihu, Mukakuza Julienne, avuga ko uzamufasha kugemurira abahinzi ibyo bakeneye kandi nawe bikamwongerera inyungu.

Umushinga Hinga Weze yatangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Hinga Weze usanzwe ukorera mu turere 10 tw’u Rwanda twiganjemo udufite umubare munini w’abana bagwingiye.

Abayobozi ba Hinga weze bari kumwe n’abafatanyabikorwa babo ( Ifoto Rose M)

 

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.