Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ibarura ry’amatungo mu ikoranabuhanga rizafasha mu igenamigambi no kubona amasoko

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 16-10-2021 saa 10:08:06

Kumenya umubare w’amatungo yose ari mu Rwanda bizafasha gukora igenamigambi ariko no ku borozi babone amasoko ku buryo bworoshye.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ushinzwe ubworozi ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Solange Uwituze.

Dr. Uwituze yabigarutseho mu kiganiro cya Minisiteri y’Ubuhinzi, avuga ko hatekerejwe igikorwa cyo kubarura amatungo ndetse agashyirwa mu bubiko bw’amakuru ku buryo bw’ikoranabuhanga ni igikorwa yatangiye ku italiki ya 12 Ukwakira kikaba gikorerwa mu gihugu hose.

Yagize ati: “Ku mworozi azabasha korora kinyamwuga akamenya ngo itungo rye iri n’iri rimeze ritya. Dushaka ko buri tungo rigira umwihariko waryo.

Ku rwego rw’Igihugu bizafasha kumenya amakuru yizewe, umubare w’amatungo dufite, ubwoko bw’amatungo dufite bikazafasha mu igenamigambi, tuzaba duhagaze dute mu myaka iri imbere, hashakirwa amasoko yizewe.”

Yongeyeho ati: “Kubika amakuru bizatuma amata, inyama hamenyekana ngo byaturutse kwa nde kuko ku isoko mpuzamahanga bisabwa. “

Dr Uwituze yakomeje avuga ko hazaherwa ku nka ariko ko ari igikorwa kizakomeza no ku yandi matungo.

Ati: “Tuzahera ku nka andi matungo Abanyarwanda bazamenyeshwa irindi tungo rizakurikiraho. Twari dufite amaherena yambikwa iza Girinka, izatewe intamga n’izazivutseho.

Kwambika iherena ntibyajyanaga n’umwirondoro cyane cyane mu bikomera, izaterwaga intanga n’izavutse zabaga zifite umwirondoro ufitwe n’umuganga w’amatungo waryinjije.”

Aborozi bazakorana n’abaganga b’amatungo basanzwe bakorana n’aborozi, ari abigenga n’ab’Imirenge.

Dr Shubusho Felicien umukozi ushinzwe kuvugurura icyororo cy’amatungo muri RAB yagaragaje ibikenerwa kugira ngo amatungo abarurwe ashyirwe muri sisitemu y’ikoranabuhanga yo gufata, gutunganya no kubika amakuru ku matungo.

Yagize ati: “Ni igikorwa cy’ingenzi kigomba kubaho mu matungo yose. Amakuru azajya akenerwa ku mworozi ni amazina ye, indangamuntu, aho aherereye guhera mu Mudugudu kugera ku Karere. Icy’ingenzi ni indangamuntu ya nyiri urugo cyangwa uruhagararaiye muri sisitemu hashyirwemo iyo ndangamuntu nyuma bandukure amatungo afite n’amakuru y’ingenzi akenewe.”

Yongeyeho ko hari n’andi makuru umworozi yaba yibuka ku itungo hakarebwa niba ari inyarwanda, furizone, jerise n’imyaka ryaba rifite bafatanyije n’abavuzi b’amatungo.

Amakuru akenerwa mu kwandika inka harimo nomero iyiranga, ubwoko bwayo, imyaka ifite, n’ibindi. Iyi sisitemu izafasha mu gukurikirana imibereho ya buri tungo n’ibikorwa byo kuryitaho (gukingirwa, guterwa intanga,…) binoze igenamigambi mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku nka.

Ifishi y’umwirondoro w’inka n’Umworozi ikubiyeho amakuru yose ari muri sisitemu izahabwa umworozi.

Aborozi barashishikarizwa kwitabira kubaruza amatungo no kurekeraho amaherena zizaba zambitswe bakavugisha ukuri haba ari ku mwirondoro w’Umworozi ndetse no ku matungo yabo

Abatekinisiye ni abize ubworozi ndetse bahuguwe kuri iyo sisiteme basabwa kugira ibanga, ntibyemewe kuvana amakuru ku muntu ngo ayavuge ahandi. Ikindi ni uko bakorana umurava, bagakomeza kugira isuku bakanakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ni igikorwa bikunze kitarenza ukwezi, gikorwa ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’’Ubworozi (RAB), Uturere, Urugaga rw’abaveterineri bigenga, Send a Cow Rwanda, Urubyiruko ruri muri RYAF n’abandi.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.