Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Huye:Niba ufite aho ugeze mu iterambere fata akaboko mugenzi wawe nawe azamuke-Nyirasafari

Yanditswe na admin

Ku ya 14-11-2017 saa 14:23:59
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Nyirasafari Esperance aganira n'abaturage

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence, arasaba abaturage bafite aho bageze mu iterambere kuzamura abakiri hasi nabo bakazamuka, mu rwego rwo kurwanya ubukene, dore ko nabwo butiza umurindi ihohoterwa.

Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga bimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere umugore mu karere ka Huye. Koperative KOAGIMPA ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Mpaza, gihuza Umurenge wa Tumba na Mukura yo mu karere ka Huye, babarirwaga mu kiciro cya mbere ni icya kabiri cy’ubudehe.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance aganira n’abaturage

Abagize iyi koperative bagaragarije Minisitiri Nyirasafari ko bamaze kugera kuri byinshi mu iterambere babikesha guhabwa imirima yo guhingamo ndetse banaterwa inkunga mu mikorere yabo.

Mukaruziga Cancilida, umukecuru w’imyaka 78, umwe mu bafashijwe kwikura mu bukene binyuze mu buhinzi, yari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe atunzwe no guca inshuro, ariko nyuma yo gufashwa kujya muri Koperative KOAGIMPA kuri ubu yishimira ko ubu imibereho ye yahindutse, nyuma yo guhabwa inkunga ndetse no guhabwa umurima ahingamo ndetse akanashyirwa muri koperative.

Yagize ati “Nge nari nsanzwe mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ntagira na metero yo guhingamo, nyuma baza kudufasha bagenzi bacu bari basanzwe muri koperative batwemerera kuduhamo imirima, ubu turahinga tukeza ubwange natangiye kwiteza imbere kuko, singica inshuro nari narashaje imburagihe kubera inzara.

Ariko ubu nongeye kugira imbaraga nizera ko n’ibindi byinshi nzabigeraho nkaba nagura n’indi mirima yange bwite nkaba umuhinzi w’intagarugero ubuhinzi bwanjye bukantunga nkanasagurira amasoko.”

Habimana Merchior, umwe mu baturage bafashije abandi bakabaha imirima yo guhingamo muri iki gishanga, avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo gusaranganya n’abandi.

Yagize ati “Nari mfite imirima itatu mu kabande, badusaba ko twafasha n’abandi, ntanga ibiri nsigarana umwe kandi nta gihombo nagize kuko nge n’ubundi hari uko nifashije.”

Mu ruzinduko yagiriye muri aka karere ka Huye, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence, yasabye ko abafite aho bageze mu iterambere bashyira imbaraga mu gufata akaboko abakiri hasi nabo bakazamuka, cyane cyane abagore bakiri mu kiciro cy’ubukene.

Ibi ngo bizafasha umugore mu bikorwa byo kwiteza imbere, bizatuma n’ahakigaragara ihohoterwa mu miryango rigenda rishira.

Yagize ati “Dushimire abandi baturage bitanze bagafasha aba bagore kuzamuka mu iterambere, ikifuzo nashyira imbere, rero no ku bandi ni uko.

Abamaze kugira icyo bageraho twakwitanga tugafata akaboko abakiri hasi cyane cyane abagore bakazamuka bagakora ibikorwa nabo bibateza imbere, ibi bizatuma n’ahakigaragara ihohoterwa mu miryango rigenda rishira.”

Abagore 440 bafashijwe kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bibumbiye muri Koperative KOAGIMPA ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Mpaza, ni ababarizwa mu kiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe, basabiwe na MIGEPROF kwakirwa muri iyi Koperative, bahabwamo imirima ndetse banatangirwa umugabane shingiro w’umunyamuryango.

UMUTONI BEATHA 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.