Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Huye:Igikoni cy’umudugudu cyababereye ishuri ryo kuboneza imirire y’abana babo

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 11:40:46
Mu gikoni cy'umudugudu ababyeyi bungurana ibitekerezo ku bijyanye n'imirire y'abana babo

Abaturage bo mu midugudu n’utugari bigize Umurenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, barahamya ko bungukiye byinshi mu gikoni cy’umudugudu, ubu bakaba basigaye basobanukiwe byinshi bijyanye no kuboneza imirire y’abana babo.

Aba baturage bahamya ko kuba buri munsi umwe mu kwezi bahurizwa mu gikoni cy’umudugudu bakigishwa uko indyo yuzuye ikwiye kuba iteguye, byabahwituye cyane ndetse bikanatuma basobanukirwa ko umwanda cyangwa isuku nke bishobora kugira uruhare mu igwingira ry’umwana.

Mu gikoni cy’umudugudu ababyeyi bungurana ibitekerezo ku bijyanye n’imirire y’abana babo

Uwizeyimana Catherine utuye mu Mudugudu wa Kinyovi mu Kagali ka Sholi, avuga ko gutekera hamwe bakabona uko indyo yuzuye itegurwa byahinduye imibereho y’abana.

Yagize ati “Ubusanzwe nta bwo twari tuzi gutegura indyo yuzuye ariko batangiye gutekera mu ruhame buri wese utari ubizi akareberaho bityo umuntu nawe agashobora kubyikorera iwe.”

Uwizeyimana nawe yemeza ko ubusanzwe hari abantu bagira abana bafite ikibazo k’imirire mibi kandi bafite ibiribwa ahubwo bakaba batita ku mabwiriza yo gutegura indyo yuzuye ariko ngo igikoni cy’umudugudu cyatumye basobanukirwa.

Ati “Hari ubwo umuntu yabonaga n’amafaranga agaharanira kugura ibihaza ariko ubu umuntu asobanukiwe ibiba bikenewe ni yo uhashye umenya uko ugutegura ifunguro.”

Nyabenda Trifine we avuga ko icyo yungutse cyane ari ikijyanye n’isuku kuko yamenye ko umwanda nawo ushobora gukururira umwana kugwingira.

Ati “Ubu namenye ko umuntu mbere yo gutegura ifunguro abanza agakaraba, agasukura ibyo agiye guteka, agasukura ibyo agiye gutekamo ndetse n’ibyo kwaruriraho kandi byose ukabisukura n’isabune.”

Avuga ko yasobanukiwe ko iyo umuntu ateguye indyo yuzuye atakarabye atogeje ibyo agiye guteka, mikorobe ziri mu byo umuntu atetse nazo zishobora gutera uburwayi.

Avuga ko yari asanzwe azi indyo yuzuye ariko ari ibintu adaha agaciro ati “Mbere iyo wabonaga hari kimwe mu biribwa kibura ngo indyo ibe yuzuye wumvaga nta kibazo ugahita utegura ibyo ubonye ariko igikoni cy’umudugudu gituma twumva ko kugaburira abana indyo yuzuye ari ihame.”

Yunzemo ati “Ikindi twungutse ni ukumenya isuku mu gutegurira umwana ibiribwa kuko umwanda ushobora gukurura indwara nazo zikaba zajyana umuntu mu kuzigama .”

Umwana adahawe ibiryo bisukuye ashobora kurwara nk’impiswi akajya anaruka bigatuma asubira inyuma akajya mu mirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza  Niwemugeni Christine, nawe ahamya ko igikoni cy’umudugudu kiri mu byo leta yashyizeho nk’uburyo bwo kurwanya imirire mibi mu buryo bwihuse, aho umubyeyi yigira iby’ibanze mu gutegurira umwana we ifunguro rikwiye n’uburyo bunoze bwo kuritegura.

Avuga kandi ko Akarere gafatanyije n’umuryango nyarwanda FXB uterwa inkunga na Ambasade y’Amerika buri gikoni cy’umudugudu kigiye gukomeza gufashwa mu gukomeza kongerera ubumenyi ababyeyi.

Ati ” Mu gikoni cy’umudugudu bungukiramo byinshi birimo no kumenya izindi gahunda zishobora gufasha mu mikurire y’abana zirimo kurya indyo yuzuye, kwipimisha batwite, gupimisha abana no gukingiza abana n’ibindi.”

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.