Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Huye:Guverineri Mureshyankwano yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya May 24, 2018

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, yashimye umuhate n’ubwitange biranga inzego z’umutekano by’umwihariko Polisi n’Ingabo z’igihugu ku bikorwa bari mu gukora bigamije guteza imbere imibereho y’Abaturage hirya no hino mu gihugu.

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose ashima ibikorwa bya Polisi n’ingabo z’igihugu mu iterambere

Ibikorwa birimo kubakira abatishoboye, gusana imihanda n’ibiraro, guha abatishoboye amashanyarazi y’imirasire y’izuba, guha abaturage amazi meza, kuvura abaturage barwaye… ni bimwe mu bikorwa yagaragaje nk’ikimenyetso cy’urukundo inzego z’umutekano zifitiye igihugu n’abagituye muri rusange.

Guverineri Mureshyankwano yagarutse ku bikorwa by’inzego z’umutekano mu kuzamura imibereho y’abaturage, hari mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda, cyatangirijwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma muri sitade ya Huye.

Yagize ati “Reka mbibutse ko ubufatanye bwacu na Polisi butarangirira gusa ku mutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka, turi no mu bikorwa bya Polisi mu iterambere ry’abaturage kandi abakurikirana mu itangazamakuru murabyumva ko twatangiye ibikorwa bya Polisi mu iterambere ry’abaturage, aho polisi y’ u Rwanda iri guha abaturage batishoboye amashanyarazi y’ubuntu akomoka ku mirasire y’izuba.”

Aganira n’abitabiriye iki gikorwa bari biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, yagize ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko hari abanyeshuri bamwe muri mwe bazataha basanga iwabo bacanye amashanyarazi y’ubuntu bahawe na Polisi.”

Mureshyankwano avuga ko Polisi hari Umudugudu umwe wo mu Karere ka Kamonyi yahaye amashanyarazi kuri buri muturage wese, ndetse ikaba inakomeje kwegereza abaturage amazi meza.

Avuga kandi ko hari imiryango y’abatishoboye irimo kubakirwa inzu byose bikorwa mu kwezi kw’ibikorwa bya Polisi.

Yagize ati “Ariko hari n’ibindi bikorwa biri gukorwa n’ingabo z’Igihugu nabyo byitwa ‘Ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage’ aho nabo bari kugenda bavura abarwayi ku buntu, basana ibikorwaremezo, aho bari guhingira abaturage ibihingwa bitandukanye ndetse bakubaka n’ibiraro (amateme) ndetse bakanasana imihanda.”

ACP Muhisoni Rose wari uhagarariye Polisi y’Igihugu muri iki gikorwa, yibukije ko ibi bikorwa bikorwa kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye, bityo bikaba ari ngombwa kwifatanya n’abaturage mu gushakira igihugu iterambere.

Yagize ati “Urugamba rw’amasasu rwararangiye, ubu inzego z’umutekano nazo zigomba gutanga inkunga mu kubaka igihugu cyane cyane mu iterambere ry’igihugu.”